BNR igezaho yirukana abakozi 85 kubera ko nta mafaranga ahari ariko Kagame aririrwa atembera isi yose!

 

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) : Abakozi 85 bahagaritswe ku mirimo yabo by’agateganyo 

Icyicaro cya Banki Nkuru y’Igihugu

Kuri uyuwa kabiri ushize taliki 27/5/2014 mu ma saha ya nyuma ya saa sita nibwo Banki Nkuru y’u Rwanda yahagaritse by’agateganyo bamwe mu bakozi bayo bagera kuri 85, ndetse bahita bategekwa kwitahira.

 

Umuyobozi Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda , Mme Monique Nsanzabaganwa, akaba yatangarije Umuryango ko aba bakozi batirukanwe ahubwo bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo mu gihe cy’amezi atandatu giteganwa n’amategeko.

 

Akaba yadutangarije ko BNR imaze umwaka ikora inyigo y’amavugururwa ndetse ikaba yari yarazanye abahanga bo kuyifasha ngo bayirebere bayikorere inyigo nka Banki y’Igihugu uburyo yaba iteye, imikorere ndetse n’imirimo yaba iyirimo.

 

Nyuma y’uko iyi nyigo ibonetse hakaba hari imirimo imwe n’imwe yakorerwaga muri iki kigo itaragarutse ku rutonde rw’iyo BNR ikeneye binatuma abakozi bayikoraga bahagarikwa.

 

Mme Monique Nsanzabaganwa kandi akaba yadutangarije ko amavugururwa mu ikoranabuhanga BNR yakoze nayo yatumye hari abakozi batakaza akazi bitewe n’uko imirimo bakoraga izajya yikora hakoreshejwe ikoranabuhanga ritagombera abantu.

 

Ku bijyanye n’ibyo BNR izagenera aba bakozi bahagaritswe Mme Nsanzabaganwa yagize ati :” hari amategeko ngengamikorere ya BNR, hari ibyo bagenerwa muri icyo gihe cy’amezi atandatu bahagaritswe n’ibyo bagenerwa iyo arangiye nta kandi kazi babonye”.

 

JPEG - 116.8 koMme Monique Nsanzabaganwa, Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu

Ku kibazo cy’uko iri yirukanwa ntaho ryaba rihuriye n’ubujura bwibasiye iyi Banki bukozwe n’abakozi bayo, yadutangarije ko ntaho bihuriye kandi ko uretse no kwiba bitavuga ko abakozi bahagaritswe ari babi kandi ko BNR yagiye imenyesha abakozi bayo uko amavugururwa ari gukorwa ku buryo n’ubwo umukozi yaba yatunguwe ku giti cye ko ariwe uhagaritswe ariko kuba hari abazahagarikwa byo bose bari babizi.

 

Yagize ati :” aba bakozi tuzagabanya umubare ntabwo ari abakozi babi cyangwa batazi imirimo sicyo bivuga. Niba hari abantu benshi ntabwo biba bivuze ko ari babi(…) ibyakozwe byose twagendaga tubabwira amakuru uko ibintu bimeze, twese twagiye tugirana inama nta mukozi n’umwe twavuga ko utari ubyiteguye”.

 

Monique Nsabaganwa kandi yadutangarije ko uku kwirukanwa kutazabangamira serivisi abakiliya bahabwaga ngo kuko n’ubundi bayakoze mu rwego rwo kunoza imikorere na serivisi BNR itanga.

 

Umwe mu birukanwe utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko batatunguwe kuko bari barabimenyeshejwe ko BNR izagabanya abakozi bayo ahubwo icyari gisigaye ari ukumenya uzasigara n’utazasigara. Yagize ati :” bari baragiye babitubwira, ahubwo icyari gisigaye kwari ukumenya ni inde uzagenda ni inde uzasigara”.

 

Gusa uyu mukozi yadutangarije ko atari ubwa mbere BNR ikoze amavugurura kandi yose wasangaga birukanye bamwe bagahita baha kazi abandi. Yagize ati :” amavugurura nk’aya yagiye abaho bakirukana umukozi umwe ejo bakazana batatu, ntibitangaje n’ubu ko twaba twirukanwe turi 80 ejo bakazana 800”.

 

N’ubwo Mme Nsanzabaganwa Monique yirinze kudutangariza umubare w’abakozi baserewe by’agateganyo, amakuru agera ku Umuryango akaba avuga ko abakozi BNR yahagaritse by’agateganyo bagera kuri 85.

 

BNR ni kimwe mu bigo byo mu Rwanda bihemba neza ndetse kikagira inyungu z’akazi utabona ahandi kigenera abakozi bacyo (zirimo koroherezwa kubona inguzanyo zo kubaka cyangwa kugura inzu ndetse n’imidoka).

Aba bakozi basezerewe bakaba baje hanze bahasanga ikibazo gikakaye cy’ibura ry’akazi ndetse n’imishahara idahuye n’isoko bahahiraho ku bagafite.

 

Source: Umuryango.rw

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo