Gasabo : Bagujije akayabo k’amafaranga bubaka inzu z’ubucuruzi, none abakiriya ni mbarwa
Mu gihe amafaranga menshi akomeje gushorwa mu bwubatsi bw’amazu manini mu Gakinjiro mu murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, hari abavuga ko batangiye kugerwaho n’igisa n’igihombo cyo kubura abakiriya, bibatera ikibazo cyo kubona ayo kwishyura bagujije muri banki.
Koperative Duhahirahe-Gisozi igizwe n’abahoze bacuruza mu mihanda bakunze kwitwa “Abazunguzayi”, bari mu ba mbere bagize igitekerezo cyo kuzamura umuturirwa w’ubucuruzi muri aka gace, ntibatinzamo tariki ya 21 Kamena 2013 buzuza uwabatwaye miliyari na miliyoni 117.
Kubaka iyi nzu yubatswe n’inguzanyo ya banki, abagize iyi koperative babibonagamo igisubizo cyo kutitwa umutwaro kuri leta, ahubwo bakayifasha mu rugamba rw’iterambere bakoresheje amafaranga y’ubukode bw’iyi nzu ifite ibyumba 184.
Nta gitekerezo cy’uko iyi nzu yabura abakiriya cyariho mu gihe cy’inyigo y’umushinga, kuko aka gace kari gafite ikibazo cy’ubuke bw’amazu y’ubucuruzi, byanatumaga make yabonekaga yarahendaga ku buryo bukabije.
Shirubute Eric, Visi Perezida avuga ko bajya kubaka iyi nzu umuryango wari umaze kurenza ibihumbi 600 ku bubatse ku muhanda, bituma bo bubaka bizera ko bazamanura ibiciro bagahita babona abakiriya bayikodesha yose uko yakabaye, amafaranga bifuza akaboneka.
Yagize ati“Twatangiye gukora umushinga wo kubaka, tubona amazu ya hano mu Gakinjiro ari make, hari hakenewe andi mazu. Umuryango wari umaze kugera ku bihumbi 600 abari bafite imiryango hepfo ku muhanda, dukora iyi nyubako tuziko tuzahita tubona abapangayi tugashyira kuri magana atatu, noneho tukaba twabona abantu kuko atari kure y’umuhanda.”
Bitandukanye n’ibyo batekerezaga, iyi nyubako imaze kuzura hahise haza umuvuduko wo kubaka batari biteze, indi miturirwa irazamurwa ndetse by’akarusho izamurwa ahegereye umuhanda ba bakiriya bari bizeye barayirangamira iyabo iterwa umugongo.
Yagize ati“Twagize ikibazo … abantu bose bahise bubaka kandi bubaka ku muhanda wa kaburimbo twebwe dusa n’aho dusigaye inyuma.Byatubereye imbogamizi cyane. Bituma abapangayi bacu bikanga bahita bajya hepfo ku muhanda. Inzu ziruzura zikajya zibona abapangayi kuko ari ku muhanda…bakodesha ibihumbi 470 na…mbese imbogamizi yabaye ni umuvuduko wahise uzamuka rimwe, ntabwo uwo muvuduko twigeze tuwutekereza ko bishoboka mu gihe gitoya, twumvaga ko niyo byabaho bizabaho kera twe twaramaze gufatisha amazu yacu, icyo nicyo kintu cyadukubise hasi.”
Kwishyura inguzanyo ya banki byababereye umutwaro
Ubuyobozi bwa Koperative Duhahirane Gisozi buvuga ko mu gihe kingana n’umwaka inzu yuzuye, mu byumba 184 byifuzwagaho ibihumbi nibura 300 buri kimwe, magingo aya ibyumba 38 nibyo byabonye abakiriya kandi nabo bishyura ibihumbi 100 gusa ku kwezi.
Mu byumba bisaga 180 hamaze kuboneka abakiriya b’ibibarirwa muri 30 mu gihe cy’umwaka wose Mu gihe kingana n’umwaka ushize batangiye kwishyura inguzanyo, ngo byabaye ngombwa ko abanyamuryango ba koperative bikora ku mufuka kugira ngo babashe kwishyura banki ibasaba miliyoni hafi 20 mu gihe bo bemeza ko inyubako yabo yinjiza abarirwa muri miliyoni eshatu buri kwezi.
Abafite inzu ku muhanda bo barabyinira ku rukoma Ababaji biyjurije umuturirwa Koperative y’abakora ububaji ADARWA, nayo ifite umuturirwa w’agaciro ka miliyari 2,5 bavuga ko uretse kuba bazafatamo icyumba kizajya kimurikirwamo ibikorwa byabo by’ububaji, ngo gahunda ni ugukodesha ibyuma byayo bisaga 160, kandi bo ngo nta mpungenge na mba bafite y’abakiririya kuko ikora ku muhanda wa kaburimbo.
Ese leta haricyo yafasha abafite impungenge zo guhomba ?
Abashoramari bubatse mu Gakinjiro batandukanye baganiriye na IGIHE, bavuga ko leta ikwiye kubafasha ikongera ibikorwa remezo bikurura urujya n’uruza muri aka gace.
Kubwa Eric Shirubute wo muri Koperative Duhahirane asanga hari henshi hakorerwa ubucuruzi cyangwa indi mirimo mu buryo bw’akajagari ku buryo habayeho kubyimurira muri aka gace nk’uko byagiye bigenda ahandi, byabagirira umumaro mu bijyanye no kubona amasoko y’inzu zabo, ati “Leta niyo dutezeho imbaraga nyinshi kuruta ahandi.”
Uretse ibi bikorwa remezo nk’amasoko, imihanda myiza, gare bategeramo imodoka n’ibindi bikorwa bikurura abantu, abakorera mu gakinjiro basanga aka gace gakwiye no kugirwa agace k’ihariye gakorerwamo imyuga itandukanye, maze abasanzwe babikorera ahatemewe bose bagasabwa kuza kuhakorera kandi n’ababikeneye bose bakajya babikura hamwe.
Icyo leta ivuga kuri iki kibazo n’ibiteye nka cyo
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, ari nawe ufite gahunda zo kwihangira imirimo mu nshingano, yemeza ko mu buryo bw’umwihariko inyubako ya Koperative ishobora kuba yahura n’ikibazo cy’abakiriya bitewe n’uko aho iri nta bikorwaremezo byorohereza umushoramari kuhitabira, ariko icyo gihe leta irahagoboka.
Yagize ati “Ikibazo kijyanye no kubafasha ku byerekeye ibikorwaremezo kugira ngo hase neza n’abantu bashobore kuhayoboka, aha ngaha ndemera ko ari ikintu abantu bareba kuko narahasuye iyo nzu uvuga najye narayisuye ariko wareba no kugira ngo uhagere ugasanga ntibyoroshye iruhande rwayo hari hakiri amashantiye (bacyubaka) menshi ubona mu by’ukuri ishobora guhura n’icyo kibazo [kubura abakiriya].”
Kanimba yavuze ko ikibazo cya koperative Duhahirane Gisozi kihariye, ariko abandi bubaka muri aka gace yaganiriye nabo akumva nta kibazo cy’isoko ry’amazu yabo bazagira igihe azaba yuzuye.
Yavuze ko azasura iyi koperative akaganira nabo akabagira inama, ati “Nzanyarukirayo tuganire twumve neza uko biteye n’impungenge niba hari n’icyo umuntu yabagiramo inama.”
Ku kibazo cy’uko iki kibazo cyaba rusange cyane ko Umujyi wa Kigali urimo uzamurwamo inzu nyinshi, Minisitiri yagize ati “Sinahakana ko ikibazo gishobora kuba kidahari.” Minisitiri Kanimba yavuze ko nawe ajya agira impungenge bigatuma abaza n’amabanki ndetse na ba nyir’amazu niba nta mpungenge zo kwishyura inguzanyo bigaragara ko ari nyinshi igendera kuri izi nyubako, gusa ngo igishimishije ni uko umubare w’abakeneye inzu ugaragaza ko zidashobora kubura abakiriya kuko hari n’izijya kurangira zaramaze gufatwa zose.
Minisitiri Kanimba kandi avuga ko ukurikije umuvuduko w’iterambere ry’u Rwanda ririho, hakiri kare ko umuntu yasaba abubaka kugenda gake, ahubwo ngo bakwiye gukomeza kuko icyerekezo cy’ubukungu bw’igihugu gitanga icyizere cy’isoko bityo n’abafite iki kibazo bakwiye kutagira impungenge.
Inyubako nyinshi zizamurwa mu mujyi wa Kigali ari iz’abantu baba bihurije hamwe, akenshi bakaba ari abasanzwe ari abacuruzi bashaka kuva mu nzu zitajyanye n’igishushanyo mbonera bimukira mu zijyanye n’icyerecyezo.
Inzu zikora ku muhanda wa kaburimbo ho abakiriya barabyigana fabricefils@igihe.com | |