Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko buri minota 30 isiga umuntu yanduye agakoko gatera SIDA mu Rwanda naho umwaka ugasiga abagera ku bihumbi 10 banduye aka gakoko. Iyi minisiteri ivuga ko kugeza ubu Abanyarwanda 226,225 bakabakaba 3% banduye agakoko gatera SIDA.
Nk’uko imibare ibigaragaza, abagore nibo bibasiwe cyane n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA aho 3,6% babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA naho 2,3% by’abagabo akaba ari bo bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Umujyi wa Kigali niwo ufite ubwandu bwinshi ku kigero cya 7,3%, Intara y’Iburengerazuba 2,7%, Intara y’Amajyaruguru ifite abantu babana n’ubwandu bari ku kigero cya 2,5%, Intara y’Amajyepfo ifite abantu bagera kuri 2,4% naho mu Ntara y’Iburasirazuba ubwandu bukaba buri ku kigero cya 2,1%.
Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabigaragaje, icyiciro cy’Abanyarwanda babana n’agakoko gatera SIDA kurusha abandi ni abakora umwuga w’uburaya aho abagera kuri 51% babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, mu Mujyi wa Kigali honyine abagera kuri 56% babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Abagore n’abakobwa bakora umwuga w’uburaya banduza abagabo n’abasore bari hagati ya 10-15% nabo bakanduza abandi.
Foto : Ishusho igaragaza uko uwandu buhagaze mu Rwanda N’ubwo Minisiteri y’Ubuzima idahwema gusaba abantu kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze, itangaza ko abantu bagera ku bihumbi 50 bataripimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, bityo ngo ni nabo batuma SIDA ikomeza gukwirakwira.
Ugereranije n’imyaka 10 ishize, iyi mibare ngo yagabanyutse ku kigero cya 54,5% . Umubare munini w’abandura bandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’uko ubu bushakashatsi bubigaragaza.
Ibiyobyabwenge byongeye kugarukwaho nka kimwe mu bituma abantu bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye bityo bakaba baba bashobora kwandura agakoko gatera SIDA cyangwa izindi ndwara zigera kuri 19 zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ntabwo bugira ingaruka mbi ku wanduye gusa kuko ubukungu bw’igihugu buhazaharira. Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, Leta y’u Rwanda yishyura amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda ku babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
rubibi@igihe.rw
| |