Ejo ku wa gatandatu nibwo amakuru y’igitero cyagabwe mu ntara ya Kayanza muri komini ya Kabarore, n’inyeshyamba za Gen Maj Niyombare, zishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda, yasakaye, ndetse abantu bamwe batangira no kugira ubwoba ngo noneho Uburundi burafashwe ngo Kagame yariye karungu.
Ingabo z’Uburundi zambariye urugamba
Aya makuru dukesha abantu biboneye uko byagenze, ariko basabye ko tutatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo, avuga ko kugeza ubu ari inyeshyamba 54 zimaze kubarurwa, zasize agatwe ku rugamba, abandi 27, bafashwe mpiri. Hafashwe kandi ibikoresho bya gisirikari byinshi, tutaramenya umubare, kubera inzego za gisirikari, zitemereye abataramakuru bacu kugera aho ibyo bikoresho biri. SOMA INKURU YOSE