Ubwumvikane buke hagati ya Perezida Paul Kagame n’urubyaro rwe!
Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko mu bibazo bihangayikishije cyane Perezida Kagame harimo cyane cyane ubwumvikane buke n’abana be bwite! Aho ikibazo gikomereye kuri Perezida Kagame n’uko akunda abana be cyane, abamuzi bakaba bahamya ko abo bana ari bo bantu bonyine Perezida Kagame adashobora kwica cyangwa ngo afunge!
Ubwumvikane buke bwagaragaye cyane mu minsi yashize ubwo Colonel Patrick Karegeya yicwaga. N’ubwo Perezida Kagame atumvikanaga na Colonel Patrick Karegeya ariko abana babo bo bakomeje kugirana umubano kugeza ubwo Colonel Patrick Karegeya yishwe!
Mu gihe Perezida Kagame yigambaga ko yishe Colonel Karegeya yitwaje umwanya w’amasengesho, byatumye abana ba Perezida Kagame babaza se bati: “Ese koko Daddy ni wowe wicishije Papa Portia (Karegeya) koko?”
Yvan Cyomoro umuhungu wa Perezida Kagame nawe bivugwa ko hari ukuntu atarimo kumva ibintu kimwe na se, byatangiye se amutegeka kujya mu ishuri rya gisirikare rya West Point ariko umwana atabishaka, aho byaje gukomera n’igihe uwo muhungu yagiraga isabukuru y’imyaka 25 maze Kagame amubaza impano yamuha, umwana yamubwiye ko impano ikomeye yamuha ari “ukwiyunga na Kayumba Nyamwasa!” Perezida Kagame byaramubabaje cyane asubiza umuhungu we ko yagombye kwita ku by’amasomo naho politiki yo akayimuharira! Ntabwo byarangiriye aho kuko Cyomoro aje mu biruhuko Perezida Kagame yamufunze! (Ntabwo twashoboye kumenya aho yamufungiye n’igihe yamufunze uko kingana ariko amakuru dufite yemeza ko byabaye!)
Andi makuru agera kuri The Rwandan avuga ko Cyomoro atishimye uburyo ababyeyi be bashaka kumutegeka kurongora ikitaraganya umugeni bamuhitiyemo kandi we abona igihe cyo kurongora kitaragera kandi akaba ashaka kwihitiramo! Amakuru The Rwandan yabonye yemeza uwo mukobwa bashaka gushyingira Cyomoro ari umukobwa w’umugabo witwa Joseph Mugisha utegeka isosiyete y’ubwubatsi ikorana hafi na FPR yitwa Fair Construction! Amakuru dufite n’uko ubukwe burimo gutegurwa mu ibanga rikomeye ndetse n’uwo mukobwa ubu yamaze guhabwa abamucunga ndetse n’abamucungira umutekano mu buryo butapfa kugaragarira buri wese. SOMA INKURU YOSE |
|