Abashakashatsi Mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, impuguke ku byaha by’intambara na Jenoside, abanditsi ndetse n’abanyamakuru b’inkuru zicukumbuye, bakomeje kunenga filimi-mpamo ya BBC yiswe “Rwanda’s Untold Story”, no gukemanga icyihishe inyuma y’ikorwa ryayo.
Iyi filime-mpamo yasohotse tariki ya 1 Ukwakira 2014, yateje ibibazo bikomeye mu Muryango Nyarwanda kuko Abanyarwanda ndetse n’impuguke bemeza ko yahaye ijambo abarwanya Leta y’u Rwanda bagoreka ukuri kw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera impamvu za Politiki n’abashakashatsi bashyira imbere guharanira inyungu zibogamye.
Abahawe ijambo ryo kuvugira u Rwanda ni Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa Theogene n’abandi barufitiye urwango ku mpamvu zabo za politiki. Uru rwango rugaragarira ku ishyaka RNC bashinze rimaze igihe rivugwaho guhungabanya umutekano n’umudendezo w’Abanyarwanda ribicishije mu bikorwa by’iterabwoba, ubugambanyi bwo kwica umukuru w’igihugu n’ibindi.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Phillipe Brewaeys, Umunyamakuru w’ inkuru zicukumbuye akaba yaranditse n’igitabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi (Noirs et Blancs Menteurs), yagaragaje ibinyoma bikubiye muri iyi filime nyuma yo kuyisesengura agasanga ihabanye n’ubushakashatsi bukorwa n’impuguke zitagira aho zibogamiye.
Brewaeys, ukorana cyane n’ikinyamakuru M Belgique cyo mu Bubiligi, yakomeje asobanura uburyo iyi filimi ishimangira ibinyoma byakwirakwijwe n’Umucamanza w’Umufaransa Jean Louis Bruguière, wakoze ubushakashatsi atageze mu Rwanda, bikarangira agaragaje ko bamwe mu bari mu ngabo za RPA Inkotanyi bari inyuma y’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana. SOMA INKURU YOSE