Afurika y’Epfo: Thadee Ruhumuriza yarashwe n’abarwanya Leta bikekwa ko ari umuhungu wa Kagame
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mata 2015, Umunyarwanda Ruhumuriza Thadee uba muri Afurika y’Epfo yarashwe n’abantu bataramenyeka. Birakekwa ko yaba yarashwe n’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wo mu ishyaka rya RNC.
Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo aravuga ko Ruhumuriza yarashwe n’abantu bahise batoroka. Ruhumuriza asanzwe ari umunyarwanda wavukiye muri Uganda mu gace ka Entebbe mu 1987 akaba yari Yaragiye muri Afurika y’epfo agiye kwiga.
Kugeza ubu ababyeyi b’uyu musore ntibazwi ariko amakuru dukesha ikinyamakuru Rushyashya nacyo gikesha ibinyamakuru birwanya Leta y’u Rwanda bikorera mu buhungiro aravuga ko uyu musore Ruhumuriza Thadede , mu rwego rwo gusebya umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame hari amakuru avuga ko uyu umusore wadutse muri iyi minsi yemeza ko Paul Kagame ari we wamubyaye, mu mwaka w’ 1987 muri Entebbe mu Buganda, ariko ngo akaba atarigeze amwitaho kuva yavuka, ku buryo atigeze anamurihira amashuli.”
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko yaba yarashwe na RNC mu rwego rwo kugira ngo bagaragarize amahanga ko yishwe n’inzego z’umutekano w’u Rwanda zibitumwe n’umuryango wa Perezida Kagame.
Iki kinyamakuru kikaba gihamya ko gifite amakuru avuga ko byaba ari ikinamico nka rimwe rya Gen.Kayumba Nyamwasa amaze iminsi akina ko yarashwe mu nda n’ibindi bitero bitandukanye ngo bigamije kumuhitana.
Uyu musore nawe akaba yarashwe mu nda. Ubu arwariye mu bitaro bikuru bya Capetown muri Afurika y’Epfo aho yagejejweyo n’abantu bamutoraguye mu gace ka Gugulethu bazi ko yapfuye bakamuzana baziko bazanye umurambo.
Semigabo JP / Bwiza.com
Source: http://bwiza.com/afurika-yepfo-thadee-ruhumuriza-yarashwe-nabarwanya-leta-bikekwa-ko-ari-umuhungu-wa-kagame/