GLPOST

BYATURUTSE I BWOTAMASIMBI: AMABANGA YA LETA, IBIHE BY’INGENZI BYARANZE INTAMBARA YA CONGO (IGICE CYA 3).

6 novembre 2013

Umutekano

Uwabaye Minisitiri w’ Intebe wa mbere m’ Ubuhinde, Jawaharlal Nehru, yigeze avuga ngo « Iyo ingabo zikomeje kwiyenza zigaba ibitero bigamije gusuzuguza igihugu cyangwa ubwoko runaka, n’inshingano z’abaturage kuzirwanya bivuye inyuma. Urugamba rwo kwibohoza ruratinda buri gihe, ariko rurangira umwanzi atsinzwe. »

Col Mamadou Ndala, intwari y’urugamba rwo kubohoza Kivu y’amajyaruguru

Hashize icyumweru n’iminsi 3 abanyarwanda n’amahanga biboneye uko ingabo nshotoranyi za M23/RDF zitsindwa. Izi ngabo za Kagame zakubiswe inshuro n’ingabo ziharanira kwibohoza ziturutse mu bice bitandukanye bya Congo, M23/RDF ihita itumuka boshya umuyaga. Coloneli Mamadou Moustafa Ndala, niwe wayoboye ibitero simusiga byakubise n’agasuzuguro kenshi ingabo za M23/RDF. Ugutsindwa kw’izi ngabo kwatangaje cyane Paul Kagame, wigize umucuzi w’intambara mu karere k’ibiyaga bigali.

Umwe mu basirikari bakuru b’ingabo za Uganda (UPDF), ubarizwa muri division ya kabili iri i Mbarara wavuganye n’Ikaze Iwacu yavuze ngo « Uburyo M23/RDF yatsinzwemo burenze ukwemera. Mu mateka y’intambara, kuva Isi yaremwa, izi nizo ngabo zitsinzwe mu minsi mike ishoboka; zatsimbuwe ku rugamba mu gihe kitarenze iminsi 4 gusa. Birashimishije cyane kuko ahantu M23/RDF yirukanywe haruta u Rwanda kure cyane. »

Uyu musirikari wa UPDF yakomeje abwira Ikaze Iwacu ko « M23/RDF yari yazanye abasirikari bagize umutwe wihariye (Special Force battalions) bitwaje intwaro kabuhariwe zo kurwana, ngo baze guhangana na FARDC. Ariko barakubiswe karahava! Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’uko abasirikari ba RDF batagishoboye gukomeza kwihanganira gupfa, kubwa Paul Kagame n’inyungu ze ».

Inyandiko y’uyu munsi iragerageza gusesengura no gusobanura ibihe by’ingenzi byaranze imirwano yo muri Congo kugera ejobundi ubwo ingabo z’umunyagitugu Paul Kagame, RDF/M23, zakubitirwaga ahareba i nzega.

Uko byatangiye

Nyuma y’aho ingabo za Congo, FARDC zigaruriye tumwe mu duce RDF/M23 zari zafashe mu kwezi kwa munani, Umunyagitugu Paul Kagame yahise ategeka abasirikari bakuru ba RDF guca ingando ku Gisenyi (Rubavu) kugira ngo bategure neza uko bakongera kwigarurira uduce M23/RDF yari yatakaje cyane cyane umujyi wa Goma. Mu nama yo gufata Goma yabereye muri Village Urugwiro kuri 27 Kanama 2013, Umunyagitugu Paul Kagame yabwiye Generali Patrick Nyamvumba ngo  » jya guca ingando i Rubavu, kuko sinshaka kongera kukubona i Kigali kugeza igihe Goma izagarukira mu maboko yacu ».

Ariko abanyarwanda bose biboneye uko byagenze, ubwo ingabo za M23/RDF zashwanyuzwaga n’iza Congo maze Mary Robnison, Yoweri Museveni, Justine Greening ndetse n’amahanga yose babogamira kuri M23/RDF maze basaba ingabo za Congo, FARDC guhagarika ibitero zagabaga ku mwanzi. Kinshasa yahise ishyirwaho igitutu cyo kwitabira ibiganiro by’i Kampala biyibagije ko iyi ntambara y’urudaca yatangijwe na Paul Kagame.

Gutsindwa kw’ingabo za M23/RDF mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama kwasize M23/RDF ishegeshwe ku buryo abayobozi bakuru b’izi ngabo batumvaga ibiri kubabaho ku rugamba. Umusirikari wa RDF ufite ipeti rya Kapiteni wari uri ku rugamba ubwo batsindwaga i Mutaho yavuganye n’ Ikaze Iwacu avuga ngo  » ubwo twashyikirizaga raporo abayobozi bacu bakuru ba gisirikari ku bijyanye n’impamvu twatsinzwe, ikintu kibabaje ni ukuntu badusekaga ndetse bamwe muri twe baranafunzwe bazira gusa gutsindwa urugamba rwo mu kwezi kwa munani. Gusa icyo navuga nuko twari tumaze kurambirwa no gupfa mu ntambara zidasobanutse, zitanafite n’ishingiro ».http://ikazeiwacu.unblog.fr/2013/09/04/letter-from-the-north-state-secrecy-the-congo-war-cronicle-part-2/

Uko M23/RDF yiteguye intambara yo kwigarurira uduce yari yatakaje muri Nyakanga na Kanama

Nyuma y’aho ingabo za M13/RDF zitsindiwe n’iza Congo mu kwezi kwa munani, umunyagitugu Paul Kagame yahise ahamagaza inama y’igitaraganya y’abasirikari bakuru ba RDF. Iyo nama yabereye muri Village Urugwiro ku itariki 5 Kanama 2013, yaririmo Jenerali Patrick Nyamvumba, Jenerali Jack Nziza, Jenerali Joseph Demali, Jenerali Jerome Ngendahimana, Jenerali Mubarak Muganga, Jenerali Emmanuel Ruvusha, Jenerali Eric Murokore, JeneralI Jonson Hodari, Koloneli Innocent Kaina, Koloneli Deo Rusanganwa, Liyetona Koloneli Joseph Karegire na Majoro Gerard Ntashamaje. Inama yabaye mu gicuku hagati, maze umunyagitugu Paul Kagame akora agashya, asuzugura umuyobozi mukuru w’abasirikari bamurinda, Jenerali Johnson Hodari, amutegeka gusohoka mu nama itarangiye.

Mu nyandiko zatambutse, Ikaze Iwacu yabagejejeho uburyo Jenerali Johnson Hadari yicajwe ku gatebe kubera cyane cyane kuba inshuti magara y’umuryango wa Jenerali Charles Kayonga. Aba ba Jenerali bombi, Kayonga na Hodari, bahozwaho ijisho na DMI, nta kazi bafite, ni abashomeri nk’abandi banyarwanda benshi.

Muri iyi nama, umunyagitugu Kagame yahawe amakuru ajyanye n’impamvu M23/RDF yatsinzwe. Zimwe mu mpamvu abajenerali batanze ni izijyanye n’amahugurwa y’abasirikari, morale cyangwa kwishima kw’abasirikari, umubare w’abasirikari boherezwa ku rugamba, n’imibereho muri rusange y’ingabo. Ibi byazamuriye Paul Kagame umujinya ku buryo yahise abwira abo ba jenerali ngo “You guys everytime come up with the same silly excuses.”, bishatse kuvuga ngo « mwabagabo mwe, burigihe mwitwaza impamvu zimwe, kandi z’ubugoryi ». Jenerali Kagame yahise ategeka Jenerali Eric Murokore guhitako yimura ibirindiro bye, akimukira muri Congo nk’umusirikari ushinzwe ibikorwa bya M23/RDF. Icyo gihe, Majoro Ntashamaje, nawe yahise yoherezwa muri Congo, agirwa Komiseli mushya ushizwe ibya Politiki muri M23.

Inkoramaraso ruharwa Paul Kagame yategetse Jack Nziza (inkoramaraso imugwa mu bitugu!) gutanga ibikenewe byose kugira ngo bashyigikire byimazeyo abasirikari ba M23/RDF muri Congo. Ibi byatewe nuko, inama yo kuya 5 Kanama 2013 yanzuye ivuga ko abasirikari bari muri Congo bagomba kwitegura bihagije, bagakora ibishoboka byose kugira ngo bagarure uduce twose bari batakaje, kugira ngo ingabo za RDF zisubirane icyubahiro cyazo nk’ingabo z’intarumikwa.

Imyiteguro y’Ingabo za Congo, FARDC, nyuma yo gutsinda M23/RDF mu kwa munani

Nyuma yo gutsindwa kwa M23/RDF mu kwezi kwa munani, ntabwo ingabo za Congo (FARDC) zahugiye mu kubyina intsinzi. Ingabo za Congo zizi neza uko Kagame agenda avanga imikino y’ibiganiro no kurwana. Abayobozi ba FARDC bari bamaze kuvumbura neza ko umutwe wa M23/RDF watse gusubira mu biganiro i Kampala, kugira ngo ube uhumekaho gato, ari nako ukomeza imyiteguro y’ibitero simusiga mu minsi iri imbere.

Ku itariki 7 Nzeri 2013, ukuriye ingabo zirwanira ku butaka, Jenerali Francois Olenga, yagiranye inama n’abasirikari bakuru bakuriye ibikorwa bya gisirikari muri Kivu y’amajyaruguru abashimira intsinzi bari begukanye. Yaboneyeho n’akanya ko kubagezaho ubutumwa bwa Perezida Joseph Kabila, ubutumwa bwo kubashimira uko bitwaye ku rugamba. Inama yarangiye Jenerali Francois Olenga abwira abayobozi ba gisirikari ko umwanzi adasinziriye, ahubwo ko arimo kwisuganya ngo agabe ibindi bitero.

Tariki 11 Nzeri 2013, batayo ya FARDC yari imaze iminsi ihugurwa n’ abasirikari b’Ababirigi iyobowe na Koloneli Bisogo yageze i Goma ivuye i Kamanyola. Iyi batayo igizwe n’abasirikari b’abahanga izwi ku izina rya « 809 battalion » yoherejwe mu bice bya Kibati kugira ngo itize ingufu batayo eshatu zari zihasanzwe, zigizwe ahanini n’abasirikari bakiri bashyashya mu mwuga. Izo batayo ni iya 42, iya 805 n’iya 806. Izi ngabo zikoze Umutwe wihariye za Congo (Special forces), zari zifite ibirindiro muri Kibati-Kiwanja no muri Pariki y’Ibirunga hagati ya Busenene na Kalengera.

Nyuma y’iminsi 3 gusa, tariki 13 Nzeri 2013, Jenerali Eric Murokore ari kumwe na Liyetona Koloneli Deo Rusanganwa bambutse umupaka w’u Rwanda binjira muri Congo bayoboye batayo 5 zigizwe ahanini n’abasirikari bashyashya. Izi batayo zari zifite ibikoresho bya gisirikari bihagije. Mukwinjira ku butaka bwa Congo, izi batayo zaherekejwe n’ igice cy’abasirikari ba RDF gikoresha ibibunda bya rutura gikorera mu i Gabiro.

Aba basirikari binjiye muri Congo bafite ibibunda by’imizinga n’ ibifaru byo mu bwoko bwa T55 bashyira ibirindiro byabo muri Kibumba-Rumangabo-Rutshuru. M23/RDF yatangiye kwitegura kugaba ibitero ishinga ibibunda bya rutura ahantu hose ari nako inyanyagiza abasirikare bayo impande zose.

Ku itariki 22 Nzeri 2013, nyuma y’aho ba maneko bamubwiye ko M23/RDF bari kwisukiranya no kwisuganya muri Congo, Jenerali Majoro Lucien Bauma Ambamba, umuyobozi w’ingabo muri Kivu y’ Amajyaruguru yahise yaka ubufasha, maze hatangira kuza brigade nshyashya za gisirikari ziturutse muri Kivu y’Amajyepfo. Izi brigade zari ziyobowe n’abasirikari bazwi cyane nk’abanzi ba Kagame, baturuka mu bwoko bw’ Abanyamurenge.

Abayobozi bari bayoboye izi brigade ni Koloneli Byinshi wari uyoboye brigade y’ 107, Koloneli Musabwa wari uyoboye iy’ 106, Koloneli Sematama wari uyoboye iy’ 103 na Koloneli Gafiritawari uyoboye brigade ya 102. Izi brigade uko ari 4, zoherejwe na Koloneli Mamadou Moustapha Ndala mu birindiro i Kibumba-Rumangabo-Rutshuru.

Ku tariki 28 Nzeri 2013, indege zitagira umupilote zo mu bwoko bwa Falcon (Falcon drone) n’ indege zirasa ku butaka zitwa Rooivalk z’ Africa y’Epfo byageze ku rugamba. Ingabo za Congo, FARDC zahise zohereza ibikoresho bya gisirikari bigezweho i Goma nk’ ibifaru bya T-55 na T-72 ndetse na misile zo mu bwoko bwa BM-24 na RM-70 zitwarwa n’imodoka; bohereje kandi n’izindi ndege 2 ziminjira amasasu ku butaka zo mu bwoko bwa MI-24 na MI-8 ndetse n’ibisasu bya karahabutaka birimo nka 2S7 203mm, D-30 122mm n’imbunda zo mu bwoko bwa AT-4 zihabwa imitwe y’abasirikari ba FARDC.

Intambara yo mu kwa cumi.

Tariki 14 Ukwakira 2013, ingabo za M23 zari mu birindiro i Kanyamahoro zateye ibirindiro bya FARDC zibarasaho; unite za FARDC zirwanyeho zikoresheje ibibunda bya rutura. Kigali yahise itegeka imitwe yabo y’inyeshyamba ya Raia Mtomboki na Mai Mai Cheka gutera ibirindiro bya FDLR kugira ngo bayobye uburari, ikibazo cya M23 kibe kibagiranye ho gato.

Tariki 17 Ukwakira 2013, Liyetona Koloneli Barinda Claude yagabye igitero ku ngabo za Congo kugira ngo FARDC ive i Kanyamahoro babone uko bigarurira agace karimo amabuye y’agaciro kari hagati ya Kibumba na Goma. FARDC yahise yirwanaho isubizayo icyo gitero, M23/RDF isubira inyuma.

Tariki 20 Ukwakira 2013, ibiganiro by’ i Kampala byarahagaze, intumwa za Congo zifata umwanzuro wo gusubira i Kinshasa. Mu gihe bari bamaze kumvikana ku bintu hafi ya byose, usibye ikibazo cyo guhuza ingabo, ibiganiro by’amahoro bihitako bihagarara. Intumwa z’amahanga zari ziri muri ibyo biganiro nka Russ Feingold wari uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika na Martin Kobler wari uhagarariye MONUSCO bahise bava i Kampala ibiganiro bikimara guhagarara.

Ku itariki 23 Ukwakira 2013, unite za FDLR zateye ibirindiro bya Mai Mai Cheka i Misoke, Bweru na Gasake. Ingabo za FDLR ziyobowe na Koloneli Caleb, bakunze kwita Vedaste Hatangumuremyi, zakubise iza Mai Mai Cheka zizitsimbura i Pinga (ni mugace ka Masisi), ahahoze ari icyicaro gikuru cyazo.

Ku itariki 24 Ukwakira 2013 saa mbili z’ijoro, amabwiriza yaturutse i Kigali ategeka Jenerali Eric Murokore na Koloneli Innocent Kaina gutangira urugamba rwo gufata Goma. Ingabo za M23/RDF zari zikambitse ku gasozi i Kanyamahoro zafashe icyemezo cyo kurasa ibirindiro by’abasirikari ingabo za FARDC zari zashinze hagati ya Route Nationale 2, umuhanda uva i Goma ukagera i Kibumba. Amabwiriza yavuye kwa Jenerali Francois Olenga ategeka Jenerali Lucien Bauma wo kuri region ya 8 ya gisirikari ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru kubohoza ako gace kose.

Jenerali Lucien Bahunga yategetse ushinzwe ibikorwa bya gisirikari muri FARDC, Koloneli Mamadou Moustapha Ndala gutangira urugamba rwo kwibohoza. Uwo mugoroba, koloneli Ndala yategetse brigade zari ku murongo wa Kibumba-Rumangabo-Rutshuru gutera. Koloneli Ndala yari azi ko udusozi twa Kanyamahoro tugomba kubanza kubohozwa kugira ngo ingabo zibone uko zikomeza zerekeza Kibumba, Rumango na Rutshuru.

Urugamba rwo gusenya ibirindiro bya M23/RDF i Kanyamahoro rwatwaye amasaha make cyane. Kajugujugu z’intambara z’ Afrika y’Epfo, Rooivalk, zashwanyaguje ibyobo M23/RDF bari bihishemo. M23/RDF ihitako iva muri ako gace yihuta cyane, yerekeza i Kibumba.

Ku itariki 25 Ukakwakira 2013, saa kumi zo mu gitondo, ingabo za FRDC zaraje zisenya ibirindiro bya M23/RDF byari i Kibumba na Rugari. Ingabo za M23/RDF zafashwaga n’Umutwe wihariye w’ingabo z’u Rwanda (Forces Speciales) wakoreshaga imbunda nini n’ibifaru byo mu bwoko bwa T-55, uyobowe na Liyetona Koloneli Joseph Karegire. Ariko FARDC yatangajwe nuko umwanzi atatinze kuko bahise bahunga vuba cyane berekeza ku mupaka w’u Rwanda; muri iri hunga, abasirikari benshi bakuru ba M23/RDF barakomeretse cyane, harimo Koloneli Vianney Kazarama na Majoro Andre Muzungu.

Ingabo za M23/RDF zahunze zerekeza mu Rwanda imbere, mu gace ka Bugeshi, inkomere zijya kuvurizwa ku bitaro bya Ruhengeli. Uwo munsi, Koloneli Kazarama, Koloneli Joseph Karegire, Koloneli Barinda Claude n’abandi, bambutse umupaka berekeza mu Rwanda.

Ku itariki 26 Ukwakira 2013, Kibumba yose yarabohojwe, Guverineri w’Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru asura Kibumba kubyina intsinzi n’abaturage. Uwo munsi, brigade y’ 103 n’iy’ 106 zageze mu nkengero za Rutshuru na Kiwanja, intambara ya Rutshuru itangira ubwo.

Ingabo za M23/RDF i Rumangabo batangira kwitwikira ijoro bahunga bake gusa nibo babashije kwihagararaho. Kuri uwo munsi, batayo imwe ya M23/RDF iyobowe na Majoro Alan Musiime yagerageje gutabara abasirikari ba RDF bari bagotewe ku gasozi ka Hehu, basubizwa inyuma n’ingabo za FARDC zikoresheje kajugujugu z’intambara zo mu bwoko bwa MI-24.

Ku itariki 27 Ukwakira 2013, intambara y’i Rutshuru yarakomeye cyane, ingabo za M23/RDF zimaze gukubitwa incuro ahantu hatatu hose, zitangira guhunga zerekeza i Bunagana. Uyu munsi, Kiwanja yafashwe nko muma saa saba z’amanywa. Ingabo za M23/RDF i Kiwanja na Rutshuru hagati zari ziyobowe na Liyetona Koloneli Gaceri Musana, ariko ingabo ze ntizigeze zirenga umutaru kuko, ari we, ari ingabo, bose bahise bahungira i Bunagana.

Ku itariki 28 Ukwakira 2013, nyuma y’ifatwa rya Kibumba, Kiwanja, Rutshuru centre na Rumangabo, ingabo za FARDC zifatanije n’izirwanira mu kirere bashwanyaguje ibibunda bya M23/RDF byari ku musozi wa Hehu; nta musirikari n’umwe wa M23/RDF wigeze arokoka mu mirwano yabereye i Hehu.

Ku itariki 29 Ukwakira 2013, ubwo FARDC n’ ingabo za Loni zoherejwe guhangana n’imitwe yitwaje intwaro muri Congo begeraga Bunagana, abasirikari bakuru ba M23/RDF batangiye kwiruka basubira mu Rwanda, naho abayobozi ba M23/RDF bo berekeza iya Uganda. Uwo munsi, Jenerali Majoro Eric Murokore, Koloneli Innocent Kaina, Majoro Gerard Ntashamaje, Liyetona Koloneli Gaceri Musana, Majoro Ngenzi, Majoro Ibra Mweru, Majoro Olivier Lumumba n’abandi bambutse umupaka baciye i Runyoni binjira mu Rwanda.

I Bunagana ingabo za FARDC nta mbogamizi n’imwe zigeze zihura nayo kuko abasirikari bose ba M23/RDF bari bataye umujyi munini. Iki gihe, M23/RDF yatsimbuwe ku butaka buruta u Rwanda mu gihe cy’iminsi 4 gusa. Uku gutsindwa kw’izi ngabo n’uburyo zatsimbuwe aha hantu buri wese abyibazaho.

Ku itariki ya 5 ugushyingo 2013, nibwo ingabo za Congo zatsinze ruhenu ingabo za M23/RDF, zari ku misozi ya Chanzu-Mbuzi-Runyoni.

Aba basirikari bakuru ba M23/RDF bari hehe?

Nyuma yo kwambuka umupaka asubira mu Rwanda ku itariki 29 z’ Ukwakira 2013, Jenerali Eric Murokore yarafashwe ajyanywa i Kigali none ubu afungiye iwe mu rugo azira kunanirwa gusohoza umugambi mubisha umunyagitugu Kagame yari yamuhaye kuri Congo. Liyetona Koloneli Joseph Karegire nawe afungiye iwe mu rugo kubera gutsindwa urugamba muri Congo. Abasirikari bakuru ba M23 bemerewe kuba mu miryango yabo mu Rwanda, abadafite imiryango baba mu nkambi i Byumba.

Umusirikari mukuru wa RDF uzi neza iki kibazo, yabwiye Ikaze Iwacu ngo « Kagame ntashobora gufunga abasirikari bakuru ba M23, arabizi ko muri iki gihe yanzwe urunuka n’abatutsi bo muri Kivu y’ Amajyaruguru kubera gushaka kubagurishaho umushinga mutindi wo guhindura aka karere ak’ Abahima n’Abatutsi gusa (Empire-Hima Tutsi). Aba bantu bo muri Kivu y’Amajyaruguru bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bari kwicuza ngo iyo baza kumva inama za bagenzi babo bo muri Kivu y’Amajyepfo aho kwizera Paul Kagame. »

Abasirikari bakuru ba RDF basigaye bagenda bunitse imitwe kubera ikimwaro. Ikaze Iwacu yabwiye abasomyi bayo mu nyandiko zahise, ko u Rwanda nta bajenerali bahamye rugira; ni igico cy’abakaporali cyiyambariye inyenyeri z’abajenerali ku ntugu. Umuntu waduhaye amakuru uri muri Village Urugwiro yabwiye Ikaze Iwacu, ko Umunyagitugu Paul Kagame muri iyi minsi ababaye cyane, ku buryo byatumye ibisazi bye bijagura; yumva yarasuzuguwe n’abakomanda be!

Twiyibutse amwe mu magambo y’ubwirasi yagiye avugwa n’ abayobozi bakuru ba RDF

  • Umunyagitugu Paul Kagame yabwiye Intore muri Rwanda day yabereye i Londre ngo « Singombwa kuba umuntu w’intwari kugirango uneshe FARDC. »
  • Umunyagitugu Paul Kagame yabwiye umunyamakuru muri Village Urugwiro mu 2012 ngo « Ntabasirikari FARDC igira; n’abo bitwa abasirikari ntibashobora gukoresha imbunda. »
  • James Kabarebe yabwiye abadepite mu nteko uyu mwaka ngo « Nta ngabo zishobora gutsinda RDF; RDF irakomeye kandi ni intarumikwa kuburyo yatsinda igitero icyo aricyo cyose cya gisirikari. »
  • James Kabarebe yigeze abwira umunyamakuru ngo  » FARDC ni igisirikari cy’abasinzi barwaye indwara yo kutiyubaha, nta n’ubwo yarikwiye kwitwa igisirikari. »

Ikibazo nuko aba bagabo nta bwonko bagira bwo kuba batekereza ku magambo bavuga n’ibyo bakora.

Amakuru ya Louise Mushikiwabo

Abanyarwanda bakomeje kwibaza irengero ry’ umuzindaro w’ Umunyagitugu Paul Kagame ngo ni Louise Mushikiwabo. Icyo abanyarwanda bakagombye kumenya, nuko uriya mugore, ukunda gusakuza cyane, mu by’umweru bishize yagize ikibazo cyo mu mutwe kubera akazi akora. Amakuru yizewe neza agera ku Ikaze Iwacu avuga ko Louise Mushikiwabo yataye umutwe cyane kubera akazi kadashoboka ategekwa gukora. Ibinyoma bya RPF ahimba buri munsi imbere y’ Amahanga, birimo kugira ingaruka mbi kandi ziremereye ku buzima bwe.

Louise Mushikiwabo, yabaye umuzindaro wa Paul Kagame

Kubera guta umutwe, Village Urugwiro yamusabye kugabanya akazi akora, ariko akibuka ko ku kibazo cy ‘intambara yo muri Congo ashobora kuba yahamagarwa igihe icyo aricyo cyose kubera ko Umunyagitugu Paul Kagame yemera cyane impano ye yo kurimangatanya no kubeshya. Umuntu wavuganye n’ Ikaze Iwacu yavuze ko Louise Mushikiwabo amaze kurambirwa n’amafuti ye, kuko amaherezo arimo yisanga ari nyamwigendaho, afunzwe ku buryo butaziguye na Paul Kagame; kandi ntari kubona uko yabihononoka cyangwa ngo abyikuremo.

Mugitabo cye yasohoye mu 2007 yise ngo « Walking » bisobanura ngo « Kugenda »,Henry David yavuze ati « Ntamuntu wakugira inama ya kigabo usibye wowe ubwawe ». Abanyarwanda bafite icyizere ko umunsi umwe uyu mugore azigira inama, agasohoka mu bwato bwivuganye musazawe bavukana, Lando Ndasingwa.

Nkuko byavuzwe haruguru, ko Kagame yavuze ko Louise Mushikiwabo azajya ahamagazwa mu kibazo kijyanye n’intambara yo muri Congo; ubu niwe uhagarariye Paul Kagame mu nama y’ ibihugu 26 bya SADC na CIGRL, iri kubera Pretoria muri Afrika y’Epfo, yiga uko intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo yarangira.

Umwanzuro

Abanyarwanda biboneye umuperezida w’ikigarasha, ukoresha nabi ububasha afite nka perezida; twabonye uko FPR irya ruswa n’uko yica abantu; ariko abanyarwanda bakagombye kugira icyizere kandi bakemera ko iyi ngoma y’ Abanazi igeze mu minsi yayo yanyuma.

 

Intumwa y’Ikaze Iwacu i Bwotamasimbi

Ikazeiwacu.unblog.fr

Exit mobile version