Umunyarwanda yimwe ubuhunzi azira kuba yarakoranye na Guverinoma yariho mu Rwanda mbere y’umwaka w’1994 kuri ubu akaba yategetswe kuva muri Canada akareba ahandi yerekeza.
Ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’impunzi ryategetse Jean Berchmans Habinshuti kuva ku butaka bwa Canada nk’uko ikinyamakuru sunnewsnetwork.ca kibitangaza.
Abategetsi bo muri Canada bavuga ko Habinshuti yarafite imbaraga mu butegetsi mu bwabanijrije Jenoside yakorewe abatutsi. Bwari bugizwe na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mugabo w’imyaka 59 arabihakana.
Habinshuti yari umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’intebe hagati ya 1990 na 1994.
Tubibutse ko hagati ya 1992 na 1994 u Rwanda rwagize ba Minisitiri b’intebe batatu bagiye basimburana. Habanje Nsanzimana Sylvestre asimburwa na Dr Dismas Nsengiyaremye wasimbuwe na Agathe Uwiringiyima wishwe mu gihe cya Jenoside.
Itegeko ro muri Canada ribuza umunyarwanda wari mu butegetsi bwo hejuru hagati ya 1990 na 1994 kwinjira ku butaka bwa Canada. Habinshuti yabwiwe ko atagomba kurenza ku wa 29 Gicurasi akiri muri Canada, bitaba ibyo akurizwa indege yerekeza mu Rwanda.
Umwunganizi we mu by’amategeko Lisa Winter-Card yavuze ko yajuririye uyu mwanzuro.
Source: Igihe.com