Capt. Emile Rutagengwa nawe aratubwira icyatumye ahunga u Rwanda

Mu kiganiro Capt. Emile Rutagengwa wahoze mu RPF yagiranye na Serge Ndayizeye kuri Radiyo Itahuka, aratubwira impamvu yitandukanije n’ ikibi akiyemeza kuva mur RDF akanahunga u Rwanda. Njye nibajije byinshi cyane cyane ko bihuriranye n’ifungwa ry’ umuririmbyi uzwi cyane mu Rwanda Kizito Mihigo.

 

Ese Kagame mu gukora nkuko ubutegetsi bwa Habyarimana bwakoze muri 1990 bufunga abantu bubaziza ko ari ibyitso by’inkotanyi, none Kagame nawe akaba ari gufunga abantu abaziza ko baba bakorana na RNC cyangwa FDLR yaba ari kubiterwa n’iki?

 

Icyo abenshi bakomeje guhurizaho nuko Kagame ubwoba bwamutashye kera akaba adashaka ko hari umuntu uwari we wese ukuraho intwari ye ikomeye akoresha mu gukomeza gukandamiza abanyarwanda ariyo yo “KUDASHAKA KO ABANYARWANDA BIYUNGA NYABYO KANDI BAKARANGWA N’URUKUNDO”. Ntabatindiye rero, tega amatwi Capt. Emile Rutagengwa wumve aho avuga ububi bwa Kagame n’agatsiko ke:

 

 

Source: Radiyo Itahuka

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo