Umuhanzi akaba n’umuyobozi wa Leone Island, Dr Jose Chameleone, mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 17 Kamena 2014 yafatiwe mu modoka ari kumwe n’umugore w’abandi aterwa amabuye ndetse aranakubitwa.Nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyabitangaje, uyu muhanzi yahuye n’iri sanganya nyuma y’igitaramo yari amaze gukorera mu Karere ka Soroti ahitwa Crystal Gardens. Kuri ubu Chameleone ari mu mujyi wa Mombasa, hano yari kumwe n’umuherwe witwa Sudhir Ruparelia usanzwe unakunda uyu muhanzi cyane. Nyuma y’iki gitaramo uyu muhanzi yakoreye muri Crystal Gardens, yakomeje kuhanywera asangira n’inshuti ze zo muri Leone Island. Ababonye uyu muhanzi, bemeza ko yanywaga inzoga yitwa Red label. Amaze gushira inyota, Chameleone yatumye umukobwa ugabura ibinyobwa muri aka kabari ku mugore wari wicaye hafi ye amubwira ko amushaka ngo bagire ibyo bavugana. Uyu mugore witwa Nali Nalumansi yumviye Chameleone baricarana gusa ngo ntibamaranye umwanya munini kuko bahise bafata umwanzuro wo kujya kuganirira ahantu hiherereye ari bwo bahisemo kujya mu modoka y’uyu muhanzi.
Chameleone yakubiswe bikomeye azira gutereta umugore w’abandi. Med Ogwal, umugabo wa Nalumansi, hashize umwanya yabuze umugore we yatangiye kumushakisha muri ako kabari no hanze yako. Yaje guhabwa amakuru ko, umugore we ari mu modoka ya Chameleone. Afatanyije n’inshuti ze, bahise begera iyi modoka basanga niko bimeze koko. Batangiye gukomanga imodoka banavuza induru gusa Chameleone n’uyu mugore banze gufungura kugeza ubwo Ogwal na bagenzi be batangiye gutera iyi modoka amabuye. Med Ogwal n’abo bari kumwe bakomeje kuvuza induru benshi barahurura. Chameleone n’uyu mugore bageze aho bava ku izima basohoka mu modoka. Umugabo w’uyu mugore yahise afata Chameleone batangira guterana ibipfunsi, abandi na bo baboneraho barahondagura. Ku bw’amahirwe, Polisi ya Uganda yahise itabara byihuse Chameleone abacika atyo.
Mu minsi ishize, Chameleone yari yavuzweho kugirana ibibazo n’umugore we kubera kumuca inyuma Source: Igihe.com
|