MBANGURUNUKA. Ikambere mu Bwiru:Ukuri ku rupfu rwa Jenerali Fred Rwigema, Majoro Chris Bunyenyezi na Majoro Peter Bayingana. Imyiteguro ku iterwa rya Tanzania
kuva iburyo ugana ibumoso: Gen Sam Kaka wa Alpha Mobile, Col Twahirwa Dodo wa Bravo Mobile, Col Gashumba wa Charlie Mobile na Col Musitu wa 21st Mobile
Nongeye kubasuhuza,
Ngirango benshi bibaza byinshi ku rupfu rw’aba bagabo mvuze haruguru, ariko ndabona iki aricyo gihe kugirango mare amatsiko afitwe n’abenshi kurupfu rw’aba bantu , maze n’impaka cyangwa kubeshya bishire.
Aya makuru ngiye gutanga, afite gihamya 100% kuko nayahawe n’umuntu wizewe mu mwaka wa 1996, nyuma aza kwitaba Imana. Kuba yaramaze gutabaruka, ndabona nta kibazo byatera ntangaje ibyo yambwiye kuko iyo aba akiriho bari guhita bamumenya byihuse, maze nanjye bikambyarira ibyago.
Uyu mwofisiye wari ukomeye cyane mu ntambara yo kubohoza igihugu by RPA, nagize amahirwe yo kumenyana nawe tuba n’inshuti igihe yari afungiye muri Camp Kigali azira icyo ntashatse gutangaza nonaha. Yantumaga kumunekera ko Sam Kaka icyo gihe wari chef d’Etat Major , ko yaba ari kuri office cg yaba yasohotse kugirango ashobore kwidagadura kuko urwego yabarizwagamo nta wundi wari kumubuza gusohoka .Afunguwe twabaye inshuti cyane byiyongeraho ko twasanze na mukuru wanjye(kwa data wacu), yarabaye igihe kini muri unit ye(yarazwi cyane kuko yarwanishaga imbunda ya kibariga). SOMA INKURU YOSE