GLPOST

Colonel Serubuga ntabwo yari akiri mu gisirikare ubwo Jenoside yabaga. Uyu musaza nibamuhe amahoro!

Ubutabera bw’ u Bufaransa bwanze kohereza mu Rwanda Colonel Serubuga na bagenzi be

Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa kuri uyu wa gatatu rwanze ugusaba k’ u Rwanda rwasabaga ko abanyarwanda batatu Col. Laurent Serubuga, Claude Muhayimana na Innocent Musabyimana baba muri iki gihugu bakaba baregwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, bakoherezwa kuhaburanishirizwa.

 

Icyemezo uru rukiko rwafashe cyashimangiye icyemezo cy’ urukiko rw’ ubujurire na rwo rwari rwanze ko aba bagabo bohererezwa u Rwanda. Ibyahereweho mu kwanga kohereza aba bagabo ngo bakurikiranwe n’ ubutabera bw’ aho bakoreye ibyaha, ni uko itegeko rikurikirana ibyaha bya jenoside byagiyeho yarabaye bityo ngo itegeko rikaba ridakwiye gukurikirana ibyaha byabaye mbere y’ uko rijyaho(la non-rétroactivité de la loi pénale).


Colonel Serubuga ubwo yari mu ngabo z’u Rwanda


Uhereye ibumoso ugana iburyo hari Gen.Mudacumura, perezida Habyalimana, Gen.Nsabimana na Colonel Serubuga yasimbuye mu 1992


Uru rubanza rukaba rubaye ndakuka kuko uru rukiko ari rwo rwa nyuma, rukaba rushobora kuvuguruzwa gusa n’ urukiko rw’ u Burayi rw’ uburenganzira bwa muntu.Uru rubanza rukiburanisha ibyo umuntu yakwita procedure ruzaburanishwa mu mizi nyuma yo kumenya niba koko iki cyemezo nta undi ukijuririye.


Aba uko ari batatu ni bo urukiko rwemeje ko badahabwa u Rwanda

Ku ruhande rw’ u Rwanda, umuvugizi w’ ubushinjacyaha Alain Mukurarinda yatangarije radiyo mpuzamahanga y’ abongereza ko nta cyemezo u Rwanda rwahita rufata rutaranabona insharubanza, ko rero hakiri kare kugira icyo rutangaza.Yatangaje ariko ko icyemezo cya nyuma kibaye kutabohereza mu Rwanda, baburanishirizwa aho bari nk’ uko hari n’ urundi rubanza ubu rubera mu Bufaransa, ko icy’ ingenzi ari uko ubutabera bwakora akazi kabwo.


Aha uri kuri micro ni Perezida Habyalimana inyuma uhereye ibumoso ugana iburyo hari Col.Rwagafirita Col.Sagatwa Lt. Col.Nsengiyumva Col.Serubuga na Gen.Nsabimana

Inkiko zo mu Bufaransa zivuga ko amategeko y’ u Rwanda akurikirana abaregwa jenoside yakorewe abatutsi ari ayatowe mu myaka ya 1996 na 2004 kandi ko yatowe nyuma ya jenoside, zigahera aho zemeza ko boherejwe mu Rwanda ari na ho bakoreye ibyaha batabona ubutabera. Umwe muri aba bagabo uko ari batatu ari we Col. Laurent Serubuga arazwi cyane kubera imyanya yagiye ahabwa mu nzego za gisirikare mu Rwanda.Umwanya wa nyuma yakoze mbere yo kuhava, yabaye umugaba mukuru w’ingabo wungirije,hari muri Leta ya Theodore Sindikubwabo.



Emmanel Nsabimana-imirasire.com

 

 

Exit mobile version