Donald Kaberuka niwe wenyine mu banyamuryango ba FPR wujuje ibyangombwa byose byo gusimbura Kagame

Yibaye ataribyo kwikubira ubutegetsi Kagame ashaka gukora ahindura itegeko nshinga, njye nsanga umuntu uza kwisonga wujuje ibyangombwa byose byo kuba yamusimbura ari DONALD KABERUKA. Hari benshi bataribuze kwemeranya nanjye ariko nkuko umunyarwanda yigize kuvuga ngo “Uwarya imbwa yarya inzungu”, buri wese tudahuje arasanga iyo mbwa y’inzungu atari Jeannette Kagame ahubwo ari Donald Kaberuka. Ntabwo baguhitamo kuyobora ibanki y’ibihugu bya Afurika utari umunyabwenge cyangwa se utaraminuje mu mashuri iki akaba ari mu kintu kimwe na Kagame ubwe adafite.

 

Donald Kaberuka avuga indimi nyinshi harimo icyongereza n’igifaransa,  naho Kagame ngo yashatse kwiga igifaransa kiramunanira akubitiraho no gusenya aho yari kucyigira, Inzu ndangamuco y’abafaransa i Kigali. Tugarutse rero ku kwikunda kwabayobozi bacu cyangwa gushaka kugundira ubutegetsi bagobye gushishoza bakareka Donald Kaberuka akaba ariwe FPR itanga nk’umukandida. Ibibazo u Rwanda rurimo mu rwego mpuzamahanga ntawundi muntu muri FPR wabikemura cyangwa watuma u Rwanda rwongera kwizerwa no kwemerwa nka mbere mu ruhando rw’amahanga uretse Donald Kaberuka. Irebere nawe aho Donald Kaberuka asoma disikuru ye mu cyongereza yarangiza agahindura mu gifaransa nta nkomyi:

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo