Dr Charles Kambanda: Ku byerekeye manda ntarengwa za prezida mw’itegekonshinga ryo muri 2003 nk’uko ryahinduwe

Nta buryo bw’amategeko cyangwa ubundi byakoreshwa mugukuraho manda ntarengwa (za Prezida) uretse ingufu za gisirikari zahagarika by’agateganyo cyangwa burundu itegekonshinga Nyarwanda ryose”. Dr Charles Kambanda

 

Umutwe w’iyi nyandiko ni Ikinyarwanda cy’iyo Dr Charles Kambanda yanditse mu Cyongereza yise ngo:On Rwanda’s presidential terms limit in the 2003 Rwandan constitution as amended, ikaba yarasohotse bwa mbere mur’iki kinyamakuru tariki 23/03/2015. Kuyishyira mu rulimi Abanyarwanda twese twumva nkaba narasanze byagira icyo byungura mu myumvire y’ikibazo gihangayikije abenegihugu mur’iki gihe, kikaba kandi gikomeje kuvugwaho cyane. Nta kindi rero ni icy’ihindurwa ry’itegekonshinga ngo rigamije kongerera Prezida Paul Kagame uburambe ku ngoma.

 

Dr Charles Kambanda aratwereka mu nyandiko ye ko mu rwego rw’amategeko, – ntaho uwariwe wese, yaba Prezida Kagame ubwe, inzego zinyuranye z’ubutegetsi zirimo n’izishinga amategeko, yaba abo arikuvugisha ibyo yifuza kw’itegekonshinga, yemwe n’abariya atwerera ngo aramutse adakomeje kuba Prezida bakwiyahura -, adashobora kuzongera kuba umukuru w’igihugu nyuma ya 2017.

 

Nkuko yayoboresheje imbunda kuva kera, Prezida Paul Kagame icyamushobokera cyonyine, ni ugukoresha ingufu za gisirikari agahagarika itegekonshinga, aho kugirango akomeze abeshye abanyamahanga n’Abanyarwanda – abo abamwamamaza bakomeje kwita “abaturage” – ngo barikumwingingira gukomeza kubayobora.

 

Dore rero inyandiko yose ya Dr Charles Kambanda:

 

Nta buryo bw’amategeko cyangwa ubundi byakoreshwa mugukuraho manda ntarengwa (za Prezida) uretse ingufu za gisirikari zahagarika by’agateganyo cyangwa burundu itegekonshinga Nyarwanda ryose.

 

Uburyo bunonosoye burigikoreshwa mugukuraho manda ntarengwa za Prezida, mukugirango uyobora igihugu ubungubu azashobore kongera kwiyamamaza manda ze zirangiye muri 2017, burakomeje kandi buranakataje mu Rwanda. Ibyegera byo kw’isonga by’ubutegetsi bwa Kagame birimbitse mu gusakaza umugambi wabyo wo kuvana mw’itegekonshinga umubare ntarengwa wa za manda. Baremezako ntawundi Munyarwanda uretse Prezida uri k’ubutegetsi ubungubu, ariwe Paul Kagame, ushobora kuyobora igihugu. Birasa nkaho ubutegetsi bwa Kagame bushaka kumvisha amahanga ko ngo “abaturage” barikumwinginga ngo agume k’ubutegetsi, ibi bikaba bitandukanye nibyo “abaturage” bamaze kwemeza (kera muri referendum) mu Ngingo y’i 101 y’Itegekonshinga.

 

Ubusembwa bw’ingingo yitwazwa nubw’ikigamijwe:

 

Ireme ry’ingingo ubutegetsi bwa Kagame bugenderaho ngo nuko “abaturage” bafite ububasha bwo guhindura ibyanditse mw’itegekonshinga byose igihe icyaricyo cyose, mu gihe bumvako ingingo iyi n’iyi cyangwa ingingo izi n’izi zo mw’itegekonshinga, kubera aho ibihe bigeze n’uko ibintu bimeze, zitakijyanye nabyo.

 

Igikekerezo gikuru gihuriweho n’ibyegera bya Kagame ngo nuko nta Munyarwanda wundi ushobora kuyobora igihugu; (ikindi ngo) Kagame ntashobora kuvaho nubwo itegekonshinga ribimutegeka. Kubera iyo mpamvu itegekonshinga rigomba guhindurwa kugirango akomeze ategeke. Biranyerekako kuri Kagame kuba Prezida ni ubudahangarwa bumukingira kuba yajyanwa imbere y’ubucamanza kubera ubwicanyi yakoreye mu Rwanda no muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo, ubwicanyi bwagiye butagwaho ubuhamwa mu nkiko mpuzamahanga. Biragaragara ko kuba Prezida kuri Kagame bimeze nkuko amazi amerera ifi. Ntacyo atazakora kugirango agume k’ubutegetsi igihe kirekire kimushobokeye. Ibyaribyo byose, yageze k’ubutegetsi akoresheje imbunda, ni nayo akoresha mu mitegekere ye.

 

Uburyo buteganyijwe bwo guhindura itegekonshinga:

 

Ingingo y’I 101 y’itegekonshinga iteye itya, “Prezida wa Republika atorerwa manda y’imyaka irindwi, ashobora kongera gutorwa inshuro imwe gusa. Nta na rimwe umuntu umwe ashobora kuba Prezida wa Republika manda zirenze ebyili.” Iyi ngingo y’itegekonshinga igaragaza ibintu by’ingenzi bitatu ku buryo budasubirwaho:

 

(a) Nta mpamvu iyariyo yose – iturutse hanze cyangwa imbere mu gihugu, yaba iyo mu rwego rwa politiki cyangwa urw’imibanire y’abaturage, haba ubu cyangwa mu bihe bizaza, byose biturutse ku rwego rw’ubutegetsi uru n’uru cyangwa umuntu runaka – ishobora kuba intandaro yo kwemerera umuntu uwariwe wese kuba Prezida mu gihe yaba yarabaye mur’uwo mwanya manda zigeze kuri ebyiri. Birumvikana neza, nta hindurwa ry’ibi byateganyijwe rishoboka kuberako rishobotse byaba ari uguha urubuga ibyabujijwe n’igika cy’ingingo y’i 101 kigira kiti “nta narimwe, (uko byagenda kose, ku mpamvu zakwitwaza izarizo zose)

 

(b) Umuntu yaba Prezida manda ebyiri zikurikiranye cyangwa zidakurikiranye, manda ebyiri ntizishobora kurengwa; ntawushobora kuba mu mwanya wa Prezida igihe kirenze manda ebyiri yitwa ko agendera cyangwa akurikiza itegekonshinga ry’u Rwanda ryagiyeho muri 2003.

 

(c) Kuyobora manda zirenze ebyiri bibujijwe nkuko bibujijwe guhindura Ingingo y’i 101 kubyerekeye umubare ntarengwa wa za manda. Kubera izo mpamvu, mu gihe itegekonshinga ryagiyeho muri 2003 rikigenderwaho, nta narimwe – yewe hanakurikijwe umuhate ngo w’”abaturage” wo kugumya kuyoborwa na Kagame, byemewe guhindura ibi mu buryo byateganyijwe n’amategeko.

 

Ingingo y’i 101 ntishobora guhindurwa hakoreshejwe iyi 193 y’itegekonshinga ry’u Rwanda

 

Ingingo y’i 193 iteganyako “Ububasha bwo gutangiza ihindurwa ry’itegekonshinga busangiwe na Prezida wa Republika nyuma yuko inama y’abaminisitiri igejeje umushinga kuri buri rwego nshingategeko rikawemeza utowe mu bwiganze bya bibiri bya gatatu by’amajwi by’abazigize. Kwemezwa ko itegekonshinga rihindutse byo bisaba kwemezwa n’ubwiganze bwa bitatu bya kane bya buri rwego nshingategeko. Cyakora, iyo iryo hinduka rireba manda ya Prezida wa Republika cyangwa ubutegetsi bugendera kuri demokrasi ijyana na politiki y’amashyaka menshi, cyangwa ubutegetsi bushingiye kw’itegekonshinga nk’iringiri cyane cyane kubyerekeye kuba rishingiye kuri republika n’ubusugire by’igihugu, iryo hinduka rigomba kunyura muri referendum [kamarampaka], rimaze kwemezwa na buri rwego nshingategeko…” Biragaragara ko ubutegetsi bwa Kagame bwibeshyako uburyo itegekonshinga rihinduka buteganyijwe mu Ngingo Y’i 193 burimo na referendumu bureba n’Ingingo y’i 101 ku byerekeye manda ntarengwa za Prezida.

 

Ingingo y’i 101 hamwe n’iyi 193 z’itegekonshinga ziratandukanye mubyo zigamije

 

Icya mbere, aho mu Ngingo y’i 193, Prezida n’Intekonshingamategeko bashobora gutangiza ihindurwa ry’itegekonshinga, Ingingo y’i 101 aho yo igira iti: “nta narimwe, (uko byagenda kose, ku mpamvu zakwitwaza izarizo zose)” bibuza Prezida n’Intekonshingamategeko gutangiza ihindurwa ry’Ingingo 101 kuberako impamvu izarizo zose hamwe cyangwa n’ibintu byatera iryo hindurwa byavuguruza Ingingo y’i 101 aho ivuga iti: “nta narimwe…”

 

Icya kabiri, mu gihe Ingingo y’i 193 yerekana uburyo ingingo zindi z’itegekonshinga zishobora guhindurwa kugirango zijyane n’ibihe bihinduka, kugendera kur’ibyo bihinduka byaba binyuranye n’ibyo Ingingo y’i 101 ivuga mu gika kihariye igira iti: “nta na rimwe…” Kubera iyo mpamvu, itegeko iryariryo ryose ryaba rigamije guhindura Ingingo y’i 101 kugirango ijyane n’ibihe byaba byarahindutse (mu rwego rwa politiki cyangwa rw’imibereho y’abaturage) – ushishoje neza usanga iryo hindura ritajyanye n’igika cy’Ingingo y’i 101 kigira kiti: “nta na rimwe” – nta gaciro ryaba rifite ukurikije Ingingo ya 200 y’itegekonshinga ry’Urwanda, aho igira iti “Itegekonshinga ni ryo tegeko risumba ayandi mu gihugu. Itegeko iryariryo ryose ririvuguruza ni imfabusa nta n’agaciro rigomba kugira.

 

Icya gatatu, mu gihe Ingingo y’i 193 y’itegekonshinga ry’u Rwanda iteganya ukuntu umubare uriho ubu w’imyaka ya buri manda ya Prezida (imyaka irindwi) ushobora guhindurwa, Ingingo y’i 101 ivuga k’umubare w’imyaka manda imwe ya Prezida imara, ikanavuga k’umubare wa za manda umuntu adashobora kurenza ari umukuru w’u Rwanda (manda ebyiri). Kubera izo mpamvu, nubwo umubare w’imyaka buri manda ya Prezida imara ushobora guhindurwa bikurikije Ingingo y’i 193, umubare wa za manda (manda ebyiri) umuntu ashobora kuba Prezida wo ntabwo uteganywa guhinduka kuberako Ingingo y’i 101 yamaze kudadira umubare wa za manda iwushyira kuri ebyiri zidashobora kongera kwiyamarizwa na rimwe. Mu gihe Ingingo y’i 193 iteganya ko “niba ihindurwa ry’itegekonshinga ryerekeye manda ya Prezida wa Republika cyangwa ubutegetsi bugendera kuri demokrasi ijyana na politiki y’amashyaka menshi […] ihinduka rigomba kunyura muri referendum [kamarampaka], rimaze kwemezwa na buri Rwego Nshingamategeko…”, Ingingo y’i 101 iteganyako “Prezida wa Republika atorerwa manda y’imyaka irindwi, akaba yakongera gutorwa inshuro imwe gusa. Nta na rimwe umuntu umwe watorewe umwanya wa Prezida wa Republika ashobora kuwubamo manda zirenze ebyiri”. Hari itandukanyirizo hagati ya manda imwe (mu bucye = term) – bijyanye n’umubare w’imyaka ya buri manda, na za manda (mu bwinshi = terms) – bijyanye n’umubare wa za manda umuntu umwe ashobora kuba Prezida mu buryo buteganywa n’itegekonshinga ry’u Rwanda. Mu Ngingo zombi, iy’i 101 hamwe n’i 193, ijambo “manda (mu bucye)” risobanura umubare w’imyaka umuntu ashobora kuba Prezida. Naho Ingingo y’i 193 iteganya ihindurwa rya manda ya prezida (imyaka 7), iyi Ngingo ntacyo ivuga ku byerekeye uburyo manda (mu bwinshi) za prezida zihindurwa kuberako Ingingo y’i 101 yadanangiye ku buryo budasubirwaho mu kuzihindura mu gika cyayo kigira kiti “nta na rimwe”.

 

Referendumu (kamarampaka) yo guhindura ingingo y’i 101 yaba itubahirije amategeko kandi nta n’agaciro yaba ifite

 

Ingingo y’i 101 yo mw’Itegekonshinga ry’u Rwanda ntishobora guhindurwa na referendumu kuko iyo referendumu yaba yahindutse “impamvu,” kandi Ingingo y’i 101 iteganyako “nta na rimwe …” ibiteganywa n’Ingingo y’i 101 (byerekeye umubare wa za manda) bidashobora guhindurwa.

 

Referendumu mw’Itegekonshinga iteganyijweko ishobora gukoreshwa muguhindura, mubyo yemerewe, umubare w’imyaka manda imwe ya prezida ishobora kumara nkuko Ingingo y’i 193 ibiteganya igira iti “…niba ihindurwa ry’itegekonshinga ryerekeye manda ya prezida wa republika cyangwa ubutegetsi bugendera kuri demokrasi ijyana na politiki y’amashyaka menshi […] ihinduka rigomba kunyura muri referendumu [kamarampaka], rimaze kwemezwa na buri Rwego Nshingamategeko…”

 

Uhereye kur’ibyo, mu gihe umubare w’imyaka manda imwe ya prezida ishobora kujya hejuru cyangwa hasi y’i 7 niba iryo hinduka ryanyuze muri referendumu rimaze kwemezwa na buri Rwego Nshingategeko, Ingingo 101 ijya kure y’ibyo; na referendumu ubwayo nyirizina ntishobora guhindura Ingingo y’i 101 kuberako “Prezida wa Republika atorerwa manda (imwe) y’imyaka irindwi, akaba yakongera gutorwa inshuro imwe gusa (kandi) Nta na rimwe umuntu uri mu mwanya wa prezida wa republika ashobora kuguma mur’uwo mwanya manda zirenze ebyiri”, nkuko Ingingo y’i 101 y’itegekonshinga ry’u Rwanda ribiteganya.

 

Ingingo y’i 193 y’itegekonshinga ry’u Rwanda irigukoreshwa nabi n’ubutegetsi bwa Kagame mukugirango bavuguruze ibiteganywa n’Ingingo y’i 101 yo ikurira inzira ku murima umuntu wese washaka gukomeza gutegeka manda ze ebyiri zirangiye.

 

Ingingo y’i 101 niy’i 193 ntanahamwe zivuguruzanya. Ibyaribyo byose, abateguye itegekonshinga ry’u Rwanda ntabwo bashobora kuba barateganyijeko imwe mu Ngingo z’itegekonshinga yatesha agaciro indi. Mu buryo byumvikana, abateguye itegekonshinga bakoresheje (amagambo) “manda (mu buke = term)” na “za manda (mu byinshi = terms) bashaka kuvuga ibintu bibiri bitandukanye mu Ngingo y’i 101. Kuba abateguye itegekonshinga barateganyijeko manda (mu buke = term) ya prezida ishobora guhindurwa hakurikwijwe Ingingo y’i 193, ariko ntibabiteganye kubyerekeye za manda (mu bwinshi = terms) bifite icyo byerekana; igika kivuga giti “nta narimwe …” kirebana n’ibyerekeye umubare ntarengwa wa za manda za prezida mu Ngingo y’i 101 nta narimwe kizigera gishobora guhindurwa n’ububasha bwo guhindura itegekonshinga ryo muri 2003 bukubiye mu Ngingo y’i 193.

 

Ingingo y’i 101 y’itegekonshinga ry’u Rwanda ntishobora guhindurwa. Abateguye itegekonshinga ry’u Rwanda banditse Ingingo y’i 101 ku buryo uwariwe wese cyangwa ku mpamvu iyariyo yose, umuntu ku giti cye cyangwa agatsiko k’abantu baba bafite idashyigikiye idanangirwa kuri manda ebyiri gusa ntarengwa za prezida, batashobora kuzikoresha ngo bahindure Ingingo y’i 101 kuberako iyi Ngingo yateganyije izo mpamvu zose zishoboka n’ibishoboka byose nuko bemeza ko “nta narimwe…” kandi, ku buryo bujyanye nabyo, Ingingo ya 200 ibivuga neza igira iti itegeko iryariryo ryose cyangwa igikorwa icyaricyo cyose cyo kugerageza guhindura Ingingo y’i 101 cyangwa ibindi biteganywa n’itegekonshinga ni imfabusa kandi nta n’agaciro gifite.

 

Abateguye itegekonshinga ry’u Rwanda babujije ihindurwa ry’umubare ntarengwa wa za manda za prezida kuberako wenda Abanyarwanda bazi neza amakuba aterwa n’udutsiko tw’abantu bagundira ubutegetsi ubuziraherezo. Amateka ya politiki nyarwanda arangwa n’ubwicanyi burenze ndetse n’abategetsi b’abarwanyi batsikamirisha iryo rwana ryabo abaturage babo ubuziraherezo. Ibi bur’igihe byateye intambara n’ubwicanyi burenze urugero. Ntabwo bitangaje rero ko itegekonshinga ryo muri 2003 ridasanzwe kubyerekeye manda ntarengwa za prezida.

 

Uwahinduye inyandiko mu Kinyarwanda
Ambrose Nzeyimana 

kambanda

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo