Ku wa mbere taliki ya 16 Kamena 2014 Radiyo Itahuka yagiranye ikiganiro na Dr. Gerard Gahima bakaba baraganiriye ku kibazo k’ingutu kiremereye abanyarwanda, Jenoside n’ubwicanyi bwabaye mu gihugu cyacu hagati y’i 1990 na 1994.Ku giti cyacu turashimira Dr. Gahima wemeye gukanda kukibyimba yemera kuvuga aho ahagaze n’uko abona ibintu ariko ikibyimba ntaho kirajya kandi kira cyabyimbye. Hari ibintu byinshi Gahima yavuze byateye impaka nyinshi mu bantu ndetse bamwe bakaba barahamagaye hagati mu kiganiro. Maze kumva impaka bamwe mu banyarwanda bagiranye kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda, nifuje nanjye kumva ibyo Dr. Gahima yavuze nkaba nagiraga ngo mbasangize namwe kuri icyo kiganiro. Tega amatwi ibyo Dr. Gahima yavuze:
Ibyo Dr. Gahima yavuze byinshi nta kuri kurimo kandi ntawamugaya kuko nawe ari mubabigizemo uruhare. Gusa twe ikiza tubibonamo nuko nibura biha abanyarwanda amahirwe yo kugaruka ku mateka mabi yabo nubwo bwose bizagorana kugira ngo ibice byombi biyumve kimwe. Twe tukaba tubona inzira nziza yo kumvikana ku mateka twanyuramo ariyo kwicarana byaba mu kintu kimeze nka cyakindi bamwe bita Rukokoma noneho tugasasa inzobe. Birumvikana ko tudashobora kuzumvikana kuri byose ariko ibyo tutazumvikanaho byose bizandikwa muri ayo mateka yacu kandi biherekejwe n’inyandiko cyangwa ibindi bimenyetso biriho dufite.
Kimwe mu bikomeje gukurura impaka nyinshi ni uruhare FPR n’inkotanyi bagize muri Jenoside yo muri 1994. Bamwe bati FPR yabujije LONI ko itabara abatutsi bari bataricwa ndetse bakaba babivuga baherea ku nyandiko Dr. Gerald Gahima na Dusaidi mw’izina rya FPR bandikiye akanama gashinzwe umutekano bakangurira LONI ko idakwiye kohereza ingabo mu Rwanda. Namwe nimwisomere iyo nyandiko nubwa iri mu cyongereza ariko nitumara kubona iri mu kinyarwanda nayo tuzayibagezaho. KANDA HANO IYO NYANDIKO YANDITSWE NA Gahima NA Dusaidi – 04/30/1994.
Ubwanditsi
|