Urukiko rukuru mu Rwanda rwasubitse urubanza Dr. Leon Mugesera aregwamo ibyaha bya genocide. Byari byitezwe ko urukiko rukomeza kumva abatangabuhamya b’ubushinjacyaha ku Ijambo Dr. Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya mu 1992 .Kubera uburwayi, Dr Leon Mugesera ntiyabashije kwitabirira iburanisha.
Ibaruwa yaturutse muri gereza Nkuru ya Nyarugenge izwi nka 1930 Dr. Leon Mugesera afungiyemo, ni yo umucamanza ukuriye inteko iburanisha yabwiye ubushinjacyaha n’umwunganizi w’uregwa Me Jean Felix Rudakemwa ko ifatwa nk’ikimenyetso cyo kuba Dr. Leon Mugesera arwaye. Buri ruhande ntacyo rwagombaga kurenzaho kuko ngo Me Rudakemwa atashoboraga gusimbura uwo yunganira mu mategeko.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko n’ubwo iburanisha risubitswe ibyasabwe Uruhande rw’uregwa bitubahirijwe. Mu iburanisha riheruka urukiko rwari rwasabye Dr. Leon Mugesera n’umwunganira Me Jean Felix Rudakemwa ko bagaragaza impande abatangabuhamya bashinjura uregwa baherereyemo n’ibyo bazakenera. Urukiko Ruvuga ko rukeneye kumenya buri umwe mu batangabuhamya igihugu abarizwamo n’uburyo azatanga ubuhamya bwe. Niba Barimo abazakenera kubutangira mu muhezo n’abazagaragarira rubanda. Urukiko rwavuze ko ruzabisuzuma mu iburanisha ritaha.
Bisa n’ibitazoroha ariko kuri iyi ngingo, kuko Uregwa n’umwunganira mu ibaruwa y’amapagi 5 yo ku wa 24 z’uku kwezi bandikiye Ministere y’ubutabera banamenyesha abandi batandukanye barimo na ministre w’intebe wa Canada, basaba ubufasha bwo gushaka abo batangabuhamya benshi muri bo bivugwa ko baba ku migabane itandukanye. Muri iyo baruwa kandi banasaba ko nibura bahabwa igihe cy’imyaka itatu bagategura abo batangabuhamya kuko ngo n’ubushinjacyaha bwafashe imyaka 11 butegura ikirego cyabwo. Icyifuzo cyiyongera ku yindi baruwa na yo kuwa 24 z’uku kwezi, ya Me Rudakemwa yandikiye ministeri y’ubutabera asaba ko yahabwa amasezerano y’akazi kuko ngo imyaka isaze 2 adahemberwa uwo yunganira.
Haburaga abatangabuhamya bashinja Mugesera batagera muri 05.
Ukurikije ibisabwa n’uruhande rwa Dr. Leon Mugesera, birashoboka ko uru rubanza rumaze imyaka 2 n’igice ruzatinda. Ijambo Dr Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya muri 92, ni ryo shingiro ry’ibyaha bya genocide aregwa ubushinjacyaha buvuga ko muri iyo mbwirwaruhame yumvikanyemo ahamagarira abahutu kurimbura abatutsi, mu gihe uregwa we avuga ko ubushinjacyaha bwayigejeje mu rukiko itakiri umwimerere.
Iburanisha ryimuriwe ku itariki ya 30 z’uku kwezi kwa 06.
Source: Isangostar.rw
|