GLPOST

Dusangirijambo: Ese nka Yeruzalemu, Kigali ishobora gusenywa ntihagire ibuye risigara rigeretse ku rindi?

Parution: Sunday 17 November 2013, 10:39
Par:Padiri Thomas Nahimana

AMASOMO YO KURI IKI CYUMWERU CYA 33 GISANZWE-C-5 (17/11/2013)

Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Malakiya 3,19-20

Dore haje Umunsi utwika nk’itanuraabirasi bose n’abagome bakazagurumana nk’ibyatsi. Umunsi uje uzabahindura umuyonga, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, nta cyo uzabasigira na busa, cyaba umuzi cyangwa ishami. Naho mwebwe, abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho, ribazanire agakiza mu mirasire yaryo. Muzasohoka maze mwikinagure nk’inyana zivuye mu kiraro.

Zaburi ya 98 (97), 5-6. 7-8.9

Nimucurangire Uhoraho ku nanga,

ku nanga no mu majwi y’indirimbo,
mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda;
nimusingize Umwami, Uhoraho.

Inyanja niyorome hamwe n’ibiyirimo,
isi yose, hamwe n’abayituye.
Inzuzi nizikome mu mashyi,
n’imisozi ivugirize impundu icyarimwe,
imbere y’Uhoraho, kuko aje gutegeka isi;

azacira isi urubanza rutabera,
arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.

Isomo rya 2: Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki 3, 7-12 

Bavandimwe, muzi neza ukuntu mugomba kudukurikiza: nta bwo twigeze tubainkorabusa iwanyu, nta n’umwe twigeze dusaba umugati wadutunze; ahubwo ijoro n’amanywa, mu mvune n’imiruho, twarikoreraga ubwacu, kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora. Si ukuvuga ko tutari tubifitiye uburenganzira, ahubwo twashakaga kubabera urugero mukurikiza. Igihe twari iwanyu, twabahaye uyu mugambi, tuti «Niba hari udashaka gukora, ajye areka no kurya!» None dusigaye twumva ko muri mwe harimo abandaraye, ntibagire icyo bakora, ahubwo bakivanga muri byose. Abameze batyo tubategetse kandi tubasabye ibi ngibi; muri Nyagasani Yezu Kristu: nibajye bakora mu ituze, batungwe n’umugati baruhiye ubwabo.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,5-19 

Kubera ko bamwe barataga uko Ingoro y’Imana itatse amabuye meza n’ibintu by’agaciro bari batuye, Yezu arababwira ati «Mu byo mureba byose hazaza igihe hatazagira ibuye risigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa.» Baramubaza bati «Mwigisha, ibyo bizaba ryari, kandi ikimenyetso cy’uko bigiye kuba kizaba ikihe?»

Nuko Yezu arabasubiza ati «Muramenye ntihazagire ubayobya! Kuko hazaduka benshi bitwaje izina ryanjye, bavuga ngo ‘Ni jyewe Kristu!’ kandi ngo ‘Igihe kiregereje!’ Ntimuzabakurikire! Nimwumva bavuga intambara n’imidugararo, ntimuzakuke umutima. Ibyo bigomba kuba, ariko ntibizaba ari byo herezo.» Arongera arababwira ati «Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi. Hazaba imitingito y’isi ikomeye, ahandi hatere ibyorezo n’inzara. Hazaba ibintu biteye ubwoba, n’ibimenyetso bikomeye biturutse ku ijuru. Ariko mbere y’ibyo byose, bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye. Ibyo bizatuma mumbera abagabo. Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura, kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza. Ndetse muzatangwa n’ababyeyi, n’abo muva inda imwe, na bene wanyu, n’incuti zanyu, bazicisha benshi muri mwe, kandi muzangwa na bose muzira izina ryanjye. Nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba. Mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu!

TUZIRIKANE

Yezu yahanuriye Yeruzalemu, yari yubatse nk’umujyi ucinyiye cyane, ko izasenywa kandi bwarakeye biraba : Abaromani barayishenye, Ingoro y’Uhoraho bayitera itabi…koko ntihasigaye ibuye rigeretse ku rindi! Byabaye taliki ya 8/9/70 !

Hari benshi bamaze iminsi bareba ibibera mu Rwanda bagakubita agatima ku byo abahanuzi b’Abanyarwanda bavuze , uwo bakunze guha agaciro cyane ni Magayane . Reka twibutse ko ibyavuzwe n’abahanuzi  bidashyika kubera ko byavuzwe ahubwo biba kubera ko hari abari GUKORA uko bashoboye(les acteurs) ngo bibe ! Magayane ngo yaba yarahanuye ko hazabaho intambara ikarishye izayogoza u Rwanda, mu ndunduro ya “Rwabujindiri rurya ntiruhage” : ntabwo iyo ntambara izaba kubera ko Magayane yabivuze, izaba kubera ko hari ba gashozantambara biyemeje gusiga batwitse u Rwanda n ‘akarere kose k’ibiyaga bigari.

Koko rero Agatsiko kayobowe na Paul Kagame nta cyo katakoze kugira ngo intambara zisesa amaraso menshi cyane ziyogoze u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga bigari. Kuva Agatsiko kafata intwaro taliki ya 1/10/1990,intambara ntiyigeze ihagarara.

Muri iyi myaka ya nyuma twabonye ishingwa ry’imitwe inyuranye yitwaza intwaro yateje imidugararo ikomeye muri Kongo kandi iyo mitwe yose ikaba yari yiganjemo abasoda b’Abanyarwanda. By’umwihariko twabonye ivuka ry’umutwe wa  M 23 , akaga wateje mu burasirazuba bwa Kongo n’ingaruka zikomeye iyo ntambara yagize ku gihugu cy’u Rwanda : guhagarikirwa imfashanyo n’amahanga, gupfusha abana bacu benshi Kagame yinjije mu gisilikari cya M 23 ku ngufu, guhabwa akato n’amahanga…Twabonye n’uko ingabo z’amahanga(afite inyungu muri Kongo) zahagurukiye gutabara Kongo zigashabukira gushwanyaguza M 23 ndetse bikaba bimaze kugaragara neza ko zitazazuyaza kwambuka umupaka w’u Rwanda mu gihe Kagame yaba yongeye gushotora Kongo ! Nyamara hari ikibazo gikomeye umuntu wese ushyira mu gaciro yibaza :

Ese Kagame azemera gutsindwa , azibukire Kongo ?

Simbihamya. Igihugu cy’u Rwanda kiri mu gihombo gikabije. Leta ya Kagame ntishobora guhemba abakozi amezi atatu ngo ashire itagiye kwiba muri Kongo. Twibuke ko abakozi b’Agatsiko bapanuye INDA birenze urugero ku buryo batagishobora gutungwa na duke : imishahara y’akataraboneka bihembaga izava he ?

Kagame azasubira muri Kongo

Kagame aritegura gusubira muri Kongo kuko adasubiyeyo abo yamenyereje guha amafaranga menshi bamurya bakamumira bunguri: abanyamahanga ahora yiguraho ngo bamukingire ikibaba atabahaye bitugukwaha bamutera umugongo ; abakozi be bari bashinzwe kumufasha kuzirika no guhoza ijisho kuri rubanda kugira ngo itivumbura bubikiwe imbehe bamugambanira, bakamuteza abaturage.

Kagame aribwira mu mutima we ati : ni ugupfa no gupfa , aho kugira ngo umugabo w’igihangange nkanjye apfe yicaye yipfumbase yapfa arwana ! Kagame azasubira kwiba muri Kongo , nta gushidikanya !

Nabigenza atyo, ibihugu byatsinze M23 birimo Tanzaniya na Afurika y’Epfo byungukira muri Kongo bizaba bimubonye urwaho, bizamukurikira bimusange n’i Kigali. Kubera ko Kagame atava ku izima, azarwana kugera Kigali ibaye umuyonga, rya terambere ahora yigamba ajyane na ryo ikuzimu !

Twibuke amaherezo ya Idi Amini : Abayisiraheli bamaze kumushwanyaguriza indege z’intambara kubera amakosa ye, yashatse kurira isoni kuri Tanzaniya ihita imuterera ku wakajwiga ! Uko byagenze ibara umupfu ! Kagame na we imbunda ze aherutse kuzita muri Kongo agenda yiruka amasigamana ! Nasubirayo….azasanga ntaho TANZANIYA yagiye ! Amateka arusheho kwisubiramo .

Ngo « imbeba yakurikiranye akaryoshye mu nsi y’ibuye ihakura inda y’akabati » !

Nibyo , Kigali ishobora gusenywa , ntihasigare ibuye rigeretse ku rindi !

Nyamara hari ukundi byagenda : aho gutegereza twipfumbase(l’oisiveté) ko ubuhanuzi busohozwa, twari dukwiye kugira icyo dukora ngo twikize kabutindi, maze amateka yacu yiyandike ukundi ! Ababifitiye ubushobozi bose bakaba ntacyo bakora bazabiryozwa n’amateka.

Icyumweru cyiza ku basenga Imana mwese: nimupfukame musabire u Rwanda ruri mu mazi abira kubera  kutagira ubuyobozi bushishikajwe n’uko abaturage bakwigiramo ubuzima ! Nimurusheho kuyizera, Imana ihoora ihoze kandi niyo Mugenga.

Ariko abafite ubushobozi bwo guhindura ibintu mu Rwanda bo bamenye ko bari gukererwa, aho ntibazajya gutabara ibyadogereye ?

Isomo ry’ukuri ryo kuri iki cyumweru ni iri : mwiheranwa n’ubwoba (kubera ubuhanuzi…?) , mwikwihambira ku ndangagaciro zihitana n’iyi si (ingoro cyangwa amazu meza,imishahara y’akataraboneka…) ngo mwirengagize gukora icyiza gikwiye: KUBAKA igihugu cy’AMAHORO. Buri wese agire icyo yigomwa mu gutabara igihugu cye n’akarere k’Ibiyaga bigari….WIKWITURAMIRA gusa! Twifitemo ubushobozi bwo kuvuguruza ubuhanuzi cyangwa kububuza gusohora.

Aka karirimbo ngatuye Perezida Paul Kagame n’Umuryango we :http://www.youtube.com/watch?v=CeCtRhHP0lQ

Padiri Thomas 

Source: http://leprophete.fr/news.php?id=350#.UomUctIp_dP

Exit mobile version