Kibilira yageragerejwemo Jenoside, umuvandimwe wa Mugesera arokora AbatutsiAbarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari komini Kibilira, ubu ni mu karere ka Ngororero mu murenge wa Gatumba, bagaragaje ubugome ndengakamere Abatutsi bicanwe muri iyi komini bavuga ko yageragerejwemo Jenoside, maze banashimira umuvandimwe wa Leon Mugesera ko yakoze uko ashoboye akarengera Abatutsi ku buryo muri segiteri yayoboraga nta wishwe. Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi, ubwo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), n’abaturage b’akarere ka Ngororero mu murenge wa Gatumba bibutse abasaga ibihumbi 24 bishwe ahari muri komini Kibilira.
Kibilira ifatwa nka Komini yageragerejwemo Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo kuva ku itariki ya 1 Ukwakira mu mwaka w’1990, ubwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, Abatutsi baho batangiye gushyirwa ku nkeke z’uko bagomba gutsembwa.
Pasteur Kabanda, umwe mu barokoye aha i Kibilira avuga kuva tariki ya 10 Ukwakira muri 1990 abaturage batangiye kwirara mu batutsi bakabatema, abandi bagatwikirwa ari nako abandi barohwa muri Nyabarongo.
Kabanda avuga ko kuba intego yari ihari ari uko abatutsi bicwa ku buryo abo bitaga “inyenzi” bazasanga nta n’umututsi wo kubara inkuru, hirya no hino mu masegiteri yose uko yari 12 muri komini Kibilira barishwe, uretse muri segiteri imwe rukumbi yitwaga Rongi, yayoborwaga n’umuvandimwe wa Dr. Leon Mugesera witwa Ngirabatware Tadeyo.
Kabanda avuga ko uyu Ngirabatware yabaye intwari cyane, kuko yakoresheje ubushobozi yari afite nka Konseye akarinda ko muri segiteri yari ayoboye hagira umututsi wicwa, ibi akaba abishimirwa cyane n’abaharokokeye.
Yagize ati “Ngirabatware Tadeyo yagerageje uko ashoboye arwana ku batutsi bari muri segiteri ye nanjye niho nari ntuye, araduherekeza araza atugeza aha ngaha ku kiriziya. Igitangaje kandi kijya kinadushimisha ni uko uwo mukonseye ava inda imwe na Mugesera Leon mwumva (…) uwo Tadeyo tuvuga ko yabaye intwari ukurikije amateka aranga Mugesera kandi ari umuvandimwe.”
Pasteur Kabanda uvuga ko Umuvandimwe wa Mugesera yarwanye ku batutsi bo muri segiteri yayoboraga Ngirabatware bivugwa ko yari ahuje se na Mugesera ariko bagatandukanira kuri nyina ngo yari yarirahiye ngo “Kirazira ko muri segiteri yanjye hameneka amaraso. Byaba ari ukwihekura.”
Uyu mutangabuhamya yagaragaje ko muri 1990 Abatutsi bahungiye kuri paruwasi ya Muhororo, bakaza kurokorwa n’abihaye Imana, nyuma bakaza gusabwa gusubira mu byabo n’abayobozi barimo na Leon Mugesera.
Icyakora kuva icyo gihe n’ubwo basubiye ku masambu yabo ndetse binagoranye kuri bamwe kuko bari baratwikiwe amazu, n’ubundi ngo bakomeje kubaho nk’abatariho kugeza muri 1994.
Umwaka wa 1994 wo ngo wabaye mubi cyane, kuko abatutsi bose bo muri Kibilira bahingiye kuri Paruwasi bahizera amakiriro nk’uko byari byagenze muri 1990, gusa si ko byagenze kuko noneho interahamwe zabasanzeyo zikabicirayo yemwe n’abihaye Imana bakicwa ku buryo nta muntu mukuru n’umwe waharokotse.
Magingo aya urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kibilira rushyinguyemo imibiri y’abantu 24,187.
Umuyobozi w’intara y’uburasirazuba Mukandasira Caritas wari witabiriye uyu muhango wo kwibuka, yasabye buri wese gusubiza amaso inyuma akibuka ibibi byabaye kandi agafata iya mbere mu guharanira ko bitazongera, cyane ariko asaba abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyisezera.
Yagize ati “ingengabitekerezo ya Jenoside tuyisezereho n’udusigisigi twari duhari two guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe abatutse tubatemera inka… murabizi nizereko rwose bitazongera kubaho ukundi.”
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James yasabye abaturage kwibuka kandi banafata ingamba zikomeye zo gusezerera umuco w’urwango no gusezerera amacakubiri aho ava akagera, bagafatanya urunana nk’Abanyarwanda.
Minisitiri Musoni yibukije abanya-Ngororero kudaherwanwa n’agahinda, bakibuka ariko bakanubaka ubuzima.
Yagize ati “Tugumye kwibuke kandi tuniyubake tugerageze twishakemo ingufu kugira ngo twubake ubuzima.”
Mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yagabiye abaturage inka 10, aba nabo bakazoroza bagenzi babo na cyane ko zimwe bazigabiwe zihaka harimo n’iyasiye ibyara.
Kibilira yageragerejwemo Jenoside, mu 1990 Abatutsi batangiye kwicwa
Paruwasi ya Muhororo yiciwemo abantu benshi fabricefils@igihe.com |