GLPOST

Ese Alexis Bakunzibake ntiyamenye ko Me Bernard Ntaganda wa PS Imberakuri yafunguwe?

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 014/P.S.IMB/014

 

Rishingiye ku itangazo rigenewe abanyamakuru N° 013/P.S.IMB/014 ryasohotse kuwa 06/07/2014 rishyizweho umukono na Me Bernard Ntaganda perezida fondateri w’ishyaka, ishyaka PS-Imberakuri ryatunguwe cyane niryo tangazo ryasohotse risenya ishyaka rinaricamo ibice ndetse rinasenya ibikorwa byose ishyaka ryagezeho mu nzego zose mu myaka 4 ishyize ubwo Me Ntaganda yari afunzwe, kubw’ibyo byose ishyaka PS-Imberakuri ritangarije abanyarwanda, abarwanashyaka n’amahanga ibi bikurikira:

 

– Ishyaka PS Imberakuri ryatewe impungenge zikomeye n’inama nkiriya idasobanutse, ukurikije imitegurire, imiyoborere ndetse n’ibyayivuyemo. Aha hakaba hahishe byinshi aho inama itigize itumirwamo visi perezida wa mbere,uwa kabiri,umunyamabanga mukuru,umunyamabanga mukuru ushinzwe urubyiruko n’abandi… Nyamara ngo hifashishijwe ikoranabunga nkuko bivugwa mu ngingo ya mbere inama ikaba yaratumiyemo Bwana Jean Baptiste Ryumugabe nubwo bitabakundiye ndetse n’abandi bagombaga kwemeza ibyifuzo by’abayiyoboye niba yaranabayeho.

 

– Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n’amakenga y’ibyavuzwe mu ngingo ya 5(…), biteye agahinda kubona nyuma y’imyaka 4 yose ishyaka rikorana neza n’amashyaka atandukanye none kubw’inyungu z’abantu bake cyane nka 2 cg 3 bikaba uyu munsi aribwo abayobozi bamwe batangiye kwikoma abandi bayobozi b’amashyaka nkaho ayo mashyaka agendera ku murongo cyangwa ibyifuzo byabo.

 

– Ishyaka PS Imberakuri riranenga byimazeyo imvugo zirimo ubugome n’ubwishongozi ziri mu ngingo ya 7(…) aho hari abifuza cyangwa bakeka ko gufungwa cg kwicwa aribwo butwari. Ntabwo ariko abantu bose babibona, guhunga si ububwa. Bakomeza bavuga ko ngo abahunze cg abagiye hanze y’igihugu nibashyira impumu n’igihunga bazasubira mu mirimo yabo; ariko hano umuntu wese akaba yakwibaza ari ufunguwe cyangwa uwahunze uwakabaye ashyira impumu ari inde? Dore ko no mu itegeko shingiro ishyaka rigenderaho ntahanditswe ko uri hanze y’igihugu cg uwahunze ahagarika imirimo ye mu ishyaka, n’ikimenyimenyi ni uko Ryumugabe ukunze gushyirwa imbere na Me Ntaganda Bernard yahunze igihugu cg akaba aba hanze y’igihugu. Gusa aha birumvikana ko ubufatanye ishyaka PS Imberakuri ryagiranye n’andi mashyaka cyane cyane FDLR ko hari abo butashimishije cyane cyane Leta ya Kigali itarahwemye gusenya ishyaka ikoresha uwo ariwe wese, bikaba nta gitangaza kirimo kuba iyo Leta yaba ariyo yihishishe inyuma yibi byose. Kandi twibutse ko ubwo bufatanye bumaze imyaka isaga itatu,kuba rero hari abaza bakumva ko ubwo bufatanye butababereye ibyo nta gitangaza kirimo. ISOMERE INKURU YOSE NAWE

Exit mobile version