Nkuko bigaragara muri aya mafoto, Ange umukobwa mukuru wa Kagame yaherekeje se mu ruzinduko yagiriye muri Amerika ariko igiteye urujijo nukuntu ari bu byegera bitatu bya hafi biboneka iruhande rwa Kagame wongereyeho ba ambasaderi bu Rwanda muri Amerika umwe i Washington na Gasana muri ONU. Ikigaragara nuko Mushikiwabo atarimo kandi nta nundi mu Minisitiri uboneka kuri ano mafoto.
Twibajije rero niba Ange yaba yarabonye akazi gakomeye mu butegetsi bwa se ariko ntibabibwira abanyarwanda, cyangwa se niba Kagame yatangiye kwereka abana be aho inshuti ze zaba ziherereye. Ababa bazi impamvu noneho Ange yatangiye kugaragara hafi cyane ya se nkaho nawe ari mu butegetsi bwe mwatubwira. |