GLPOST

Ese Me Evode Uwizeyimana uzwi cyane kuri BBC aje gusimbura Karugarama?

RDI-Montreal

 

Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko Umunyamategeko Me Evode Uwizeyimana wakunze kumvikana mu bitangazamakuru mpuzamahanga anenga uburyo imikorere y’ubutabera bw’uRwanda, yaba ari mu Rwanda ndetse ari no mu nzego z’ubutegetsi.

 

Me Evode Uwizeyimana wabaga hanze nk’impunzi ya politiki yavuganye na Radio Isango Star yemeza ko ubu ari mu Rwanda ndetse ari gukora muri minisiteri y’ubutabera nk’umujyanama mu by’amategeko.

 

N’ubwo yadusabye kudakoresha amajwi ye ku mpamvu z’umutekano we, mu kiganiro twagiranye Me Evode wari usanzwe yigisha muri Kaminuza ya Montreal yo muri Canada, yavuze ko nta mwanya wihariye afite muri iyo Ministeri, ko ari ‘umuconsultant’ gusa, ndetse anemeza ko amasezerano yagiranye na Leta y’u Rwanda narangira azasubira muri Canada.

 

Me Evode Uwizeyimana yahakanye amakuru avuga ko yabaga hanze nk’impunzi ya politiki, avuga ko yagiye agamije kwiga kandi ko afite uburenganzira busesuye bwo kwinjira no gusohoka mu Rwanda nk’umunyarwanda.

 

Me Evode wemera neza ko akiri hanze y’u Rwanda ‘yajoraga’ imikorere y’ubutegetsi bw’ I Kigali, yabwiye Isango Star ko ibyo yabikoraga agamije kubaka.

 

Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryigeze gushinja Me Evode gukorana na FPR

Me Evode Na Faustin Twagiramungu bakiri abanywanyi mu ishyaka rya RDI

N’ubwo hari benshi bavuga ko Me Evode yagizwe ‘umustar’ na radio BBC Gahuzamiryango, kubera uburyo yakundaga kumwifashisha nk’inzobere mu by’amategeko, yaba ari ukuyasesengura no kuyatangaho ibitekerezo, abandi bemeza ko n’ubusanzwe ari umugabo w’umuhanga mu by’amategeko.

 

Nta muntu uzi umwaka Me Evode yinjiriye mu ishyaka RDI Rwanda Rwiza rya Faustin Twagiramungu, ariko uyu mugabo yabaye umwe mu barwanashyaka b’imbere ba RDI Rwanda Rwiza. Aho yigeze no kuba ukuriye gahunda zo kwamamaza Faustin Twagiramungu mu matora y’umukuru w’igihugu.

 

Gusa mu ntangiriro z’umwaka wa 2011 iyo mikoranire ye na Twagiramungu yaje kurangwa no kwishishanya, ndetse muri 2013 Twagiramungu nka perezida w’ishyaka aza gufata umwanzuro wo kumwirukana, amushinja gukorana na FPR y’ I Kigali, ibikorwa Twagiramungu n’ishyaka rye bafashe nk’ubugambanyi.

 

None se Me Evode yaba aje gusimbura Karugarama – Gusesengura

 

Iyi ngingo ishobora kuba isobetse cyane, kuko nta mpamvu yigezwe itangazwa yo kwirukanwa kwa Tharcisse Karugarama wari minisitiri w’ubutabera, ndetse ku rundi ruhande hakaba nta mpamvu yari yatangazwa yo kuza kwa Me Evode Uwizeyimana, dore ko byabaye mu ibanga rikomeye, gusa Me Evode we yemeza ko yaje gukora akazi nk’uko abafitiye uburenganzira nk’undi munyarwanda wese.

 

Me Evode na Karugarama nubwo bombi bafite icyita rusange cyo kuba ari abanyamategeko, bafite itandukaniro mu mateka azwi yabaranze. Nka Maitre Evode azwi mu biganiro bitandukanye nk’ibyatambutse ku maradio atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, akorera ku mbuga za internet ; nka radio itahuka, aho yigeze no gutanga ikiganiro ku itandukanyirizo hagati ya Jenocide yakorewe abanyarwanda na Jenocide yakorewe Abatutsi muri 94.

 

Ikindi Me Evode yibukwaho ni ugusesengura iby’amategeko nk’aho mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2010 uyu munyamategeko yanenze umwanzuro w’urukiko rwa gisirikare mu Rwanda, ubwo rwafataga icyemezo cyo guhamagaza Kayumba Nyamwasa na bagenzi be batatu ngo bitabe urwo rukiko. Me Evode Uwizeyimana yavuze ko amategeko mpunzamahanga atemerera impunzi kujya mu gihugu zahunze, ndetse anashimangira ko ibyemezo bizafatwa n’urukiko rwa gisirikare abo bagabo 4 batarimo bitazagira agaciro mu mahanga.

 

Ku rundi ruhande, Karugarama azwi mu mateka y’ u Rwanda nk’uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera ndetse akaba n’intumwa nkuru ya Leta. Usibye ko yumvikanaga arwanira ishyaka Leta y’ u Rwanda ; yamagana ibyegeranyo by’imiryango ya Human Rights Watch, Amnesty International, raporo z’abacamanza nka Bruguierre, n’ibindi byose byatungaga agatoki ubutegetsi bw’ u Rwanda, Karugarama azwiho kubanza gusesengurana ubushishozi buri tegeko ryabaga rikiri umushinga, mbere yo kwemezwa n’inteko ishinga amategeko. (Bivugwa ko Karugarama atemeraga itorwa ry’itegeko rigenga gukuramo inda)

 

Amateka y’abo bagabo bombi asobanukiye hamwe, aho umwe yarwaniraga ishyaka ubutegtsi bwa Leta ye, undi nawe akarangwa no kunenga iby’ubutegetsi bw’ u Rwanda bwakoraga yibere I bwota-Masimbi.

 

Kuba rero hari abakeka ko nka Me Evode yaba Minisitiri w’ubutabera bityo akaba yaraje kuri gahunda yo gusimbura Karugarama birashoboka, cyane ko Me Evode ari umuhanga mu by’amategeko, nkuko na Karugarama nawe akaba yarazwiho ubuhanga mu bijyanye n’amategeko.

 

Kuri ubu Me Evode ari gukora muri minisiteri y’ubutabera nk’umujyanama mu by’amategeko ‘consultant’ ariko na none birashoboka ko umuntu yava kuri uyu mwanya, akazamurwa mu ntera kugera ubwo abaye Minisitiri wuzuye.

 

Minisitiri w’ubutabera uriho mu Rwanda ubu ni Bwana Johnston Busingye, wahawe uyu mwanya avuye ku buyobozi bw’urukiko rukuru. Ubu kandi urukiko rukuru rurayoborwa na Bwana Charles Kariwabo, wahoze ari umuvugizi w’inkiko.

 

Umuntu yakwibaza ati ; niba umuntu wari umuyobozi w’urukiko rukuru ashobora kuba minisitiri w’ubutabera, kandi umuvugizi w’inkiko akaba yahabwa umwanya wo kuyobora urukiko rukuru, kuki umuntu nka Evode ubu uri gukora nk’umujyanama mu mategeko atazazamurwa mu ntera kugeza abaye Minisitiri, dore ko uyu mugabo anavugwaho kuba intyoza mu kuvuga. (eloquant)

 

Kuva minisitiri Karugarama yakwirukanwa ku buyobozi bwa minisiteri y’ubutabera, nta wundi mwanya uzwi yari yahabwa, usibye ko abasesengura bavuga ko kubera ubuhanga bwe, ashobora kuzahabwa undi mwanya mu butegetsi. Iyi nkuru yanatangiye guhwihwiswa mu kwezi gushize kwa Mutarama, aho Karugarama yongeye kuboneka mu ruhame rw’abategetsi bakuru b’igihugu ; mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu anitabirwa n’umukuru w’igihugu.

 

Richard Dan Iraguha
http://www.isangostar.rw/spip.php?article124

Exit mobile version