Ese gutera ibisasu byaba bikorwa na DMI ya Kagame?

Gatsibo : Umwe yapfuye, abarenga 10 bakomeretswa n’igisasu cyaturikiye ku gasantere

 

Igisasu kitaramenyekana cyaturikiye mu murenge wa Gasange mu karere ka Gatsibo, ku gasantere ka Gasange kariho abantu batandukanye, maze umuntu umwe ahita apfa, abandi barenga icumi barakomereka.

 

Ntiharamenyekana niba iki gisasu cyaturitse mu masaa tatu n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata, cyaba cyatewe cyangwa cyari giteze.

 

Hategekimana Samson, Umuyobozi w’umurenge iki gisasu cyaturikiyemo yabwiye IGIHE ko ubwo cyaturikaga, abantu bahise bakwira imishwaro, gusa ngo nyuma nibwo haje agahenge bagaruka kureba ikibaye ari nabwo basangaga umwe yapfuye naho abandi bakomeretse.

 

Abakomeretse bari kwihutanwa kwa muganga nubwo bigoranye kuko akagari ka Kigabiro iki gisasu cyaturikiyemo katagira amashanyarazi. Hari amakuru avuga ko umubare w’abakomeretse n’abapfuye ushobora kwiyongera.

 

Ibindi kuri iyi nkuru turacyabikurikirana…

 

Source: Igihe.com

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo