GLPOST

Ese Kagame ategereje iki ngo asezerere Mushikiwacu? Asigaye abeshya abanyarwanda aho kubeshya abazungu!

Mu iri iki kiganiro Mushikiwacu yagiranye na Radiyo Rwanda biragaragara ko yibagiwe inshingano ye ikomeye, KUBESHYA ABAZUNGU N’ABAHINDE. Mushikiwacu we rero yirirwa abeshya abanyarwanda kandi hari abandi babishinzwe kandi babishoboye. Turasaba rero Kagame ko yashaka undi muntu ushoboye kubeshya abanyamahanga naho niba atabikoze amarembo macye asigaye hanze nayo bazagenda bayamufungira buhoro buhoro. 

Hari byinsi Mushikiwacu yabeshye muri iki kiganiro kuburyo n’umwana w’igitambambuga yakumva ko arimo avuga ibinyoma. Ikindi iyo Mushikiwacu arimo abeshya wumva avugana ijwi ritarimo ingufu kuburyo wumva ko nawe ibyo arimo abeshya atabyemera. Ikindi kandi usigaye wumva ameze nkaho yahindutse nk’umuntu urimo usoma bibiliya mu kiliziya. Kagame akeneye amaraso mashya kuburyo yakagobye gushaka umuntu umeze nkawe uvugana ubukana cyangwa se ubeshya agaseka. Naho Mushikiwacu we arabeshya akibagirwa guseka. Singiye kubabwira ibyo yabeshye byose, nagiraga ngo namwe mutege amatwi Mushikiwacu mwiyumvire uburyo ananiwe:

 

Yvette Ineza
Kigali, Rwanda

Exit mobile version