Kagame yabyemera atabyemera biragaragara ko ingufu ze mu rwego mpuzamahanga zigenda zimubana nke. Dutegereje ibyo noneho azatuma Mushikiwabo ngo avuge ariko gutukana nkeka ko ataribyo bizakemura ikibazo cya FDLR. Niba Kagame yumva afite ingufu z’amasasu nkuko abivuga akaba adatewe ubwoba na FDLR, natwereke ko nta n’ubwoba ayifitiye mu matora maze ayireke itahe yereke amahanga ko yayitsinze no mu matora atabogamye.
Njye mbona gutsinda FDLR n’abamurwanya mu matora adafifitse aribyo bizatuma Kagame yongera guhabwa agaciro n’ abazungu ubu batangiye kumukuraho amaboko. Naho ubundi ashatse yakwitonda kuko ikibazo ntabwo kikiri hagati ye na Tanzaniya. Yagobye rero kwigira kuri Tanzanira uko dipolomasi ikorwa akareka kujya yirirwa atukana kuko bimutesha agaciro aho kukamuhesha muruhando rwamahanga. |