Abari bategereje ko Kizito Mihigo agera ikirenge mu cya Lt. Joel Mutabazi nibasubize amerwe mw’ isaho. Biragaragara ko Kizito Mihigo wariribye “Igisobanuro cy’urupfu” kandi twari dutangiye kumenya atari we uri buze kumva muri iki kiganiro yatanze. Abenshi batangiye kuvuga ko Kagame yaba yarashoboye kwemeza Kizito Mihigo ko agomba kumubera Apollo Kiririsi mu gushaka gusenya RNC n’abayobozi bayo barimo Gen Kayumba Nyamwasa. Ariko nkuko Kizito Mihigo nawe yabyivugiye arimo asoza, IBUYE RYAGARAGAYE NTIRIBA RIKISHE ISUKA.
Umugambi mubisha Kagame na DMI ye barimo bacura bakaba bamaze kuwushoramo na Kizito Mihigo ntabwo bazawugeraho. Kagame ni umugome wiyemeje kwica izina KIZITO MIHIGO kubera inyungu ze ku giti cye. Ariko gushaka gucura uyu mugambi ngo abone ibyo ashinja Tanzania na Afurika y’Epfo nkeka ko bitazafata kuko ibyo bapakiye mu bwonko bwa Kizito wumva byuzuyemo ibinyoma no gutekinika bitarimo ubwenge bwinshi. Niba bibwira ko kuvuga ibintu wishakiye nta bimenyetso bigaragara ukabivuga kuri za radiyo aribyo byerekana ko umuntu yakoze icyaha baribeshya. Gushinja cyangwa kwemera icyaha biba byo bishingiye ku bimenyetso bigaragara.
Kizito we ibimenyetso atanga ngo nuko yavugiye kuri Skype na Whatsup ariko turamubwira ko rwose kubivugiraho nta cyaha yakoze. Arongera akavuga ngo kuba yaravuze ibintu bibi kuri Kagame ngo n’icyaha, ibi bikaba bishimangira ibyo abarwanya Kagame bavuga byuko ntakwishyira no kwizana biri mu Rwanda. Kuvuga Kagame nabi ntibyagobye kuba icyaha kuko n’imana iratukwa cyangwa abantu bakayivuga nabi nkanswe Kagame! Mbere yuko mwumva gutekinika biri mubyo Kizito Mihigo yavuze muri iyi Audio, nagiraga ngo mubanze mwumve Kizito Mihigo tuzi bataramoza ubwonko mu kiganiro yagiranye na BBC taliki ya 5 Mata 2014:
Noneho iyumvire Kizito Mihigo DMI ya Kagame imaze kumwoza ubwonko bisa nkaho yemeye mu kugera ikirenge mu cya Apollo Kiririsi mu gukoreshwa kwanduza Tanzania, Afurika y’Epfo ndetse no gushinja RNC, FDLR n’abayobozi baya mashyaka ibinyoma: