Tega amatwi uko umunyamakuru Jean Paul wo kuri Radiyo Itahuka atubwira ibya raporo ya ICGLR yasohotse ejo taliki ya 23 Kamena 2014 igaragaza ko ibyo u Rwanda rwatangaje kubyiyicwa ry’abasirikari ba Congo bitandukanye kure y’ibyo bo bashoboye kwibonera:
Twashatse kumenya icyo ibinyamakuru bya leta ya Kagame bivuga kuri iyi raporo none nawe isomere iyi nkuru twakuye mu kinyamakuru Igihe. Ubwo nawe urihitiramo aho ukuri nyako kuri:
Raporo yashyize ahagaragara izingiro ry’imirwano iheruka hagati y’u Rwanda na FARDC
Itsinda ry’abashakashatsi bo mu bihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari bashyize ahagaragara raporo ku mirwano iherutse kubera ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyo raporo ivuga ko imirwano yabaye ubugira kabiri, ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zigaba ibitero ku z’u Rwanda (RDF) muri uku kwezi kwa Kamena, yatewe n’amakimbirane ku butaka buri hagati y’ibihugu bibiri bugizwe n’udusozi tubiri.
Umunyamakuru wa BBC uri i Kinshasa, Lubunga Byaombe, avuga ko abo bashakashatsi basuye impande zombi bemeza ko u Rwanda ari rwo rwatangaje mbere ko abasirikare ba FARDC bambutse umupaka bakinjira mu Rwanda bagamije kwiba inka z’abaturage.
Ibi kandi byanagarutsweho mu minsi ishize ubwo ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwasobanuriraga itsinda ry’ubugenzuzi bw’imipaka EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism)ko ingabo zisaga 100 za FARDC zateye u Rwanda ku gasozi ka Kanyesheja 1 ku gice cy’u Rwanda bavuye ku kabo biteganye tujya guhuza amazina (Kanyesheja 2).
Umunyamakuru wa IGIHE wavuganye n’abaturage bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, baturiye hafi n’ahabereye ibitero avuga ko bamusobanuriye uko ingabo za FARDC zisanzwe ziza kubatwarira inka, n’andi matungo ku butaka bw’u Rwanda.
Ku rundi ruhande iyo raporo ivuga ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikunze kuvuga ko u Rwanda rutubahiriza imbibi z’umupaka hagati y’ibihugu byombi ndetse ko n’abasirikare b’u Rwanda bajya binjira muri Congo.
Ku bw’ibyo bemeje ko imirwano iheruka yaturutse kukuba nta mupaka ugaragara neza hagati y’ibyo bihugu bibiri. Gusa ntibavuga niba hagiye kujyaho itsinda rigaragaza imipaka neza.
Iyo raporo ivuga ko imirwano yabereye kuri utwo dusozi tubiri Congo ivuga yuko twose ari utwayo mu gihe u Rwanda narwo ruvuga ko rufite agasozi kamwe.
Mu kiganiro Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yagiranye na Radio Rwanda mu cyumweru gishize, yagaragaje ko ikibazo cy’imipaka itumvikanwaho hagati y’u Rwanda na RDC cyahariwe umuryango w‘ibihugu bya Afurika (UA) nyuma y’aho byagaragariye ko Congo ifite ibibazo byo kwitiranya imipaka.
Minisitiri Mushikiwabo yanakanguriye Abanyarwanda kwitondera raporo zimwe na zimwe zikorwa ku Rwanda kuko inyinshi ziba ziganjemo inyungu za Politiki z’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikomeye ku Isi, cyane ko hari n’izindi zikomeje gusohoka zerekana ibitandukanye n’ibyabereye ku kibuga.
Amafoto/ Deus Ntakirutimana |