Umuherwe Kagame amaze iminsi i Davos hamwe n’abandi baherwe bikaba byatumye twibaza impamvu muri ino minsi asigaye atumirwa n’abeherwe gusa cyangwa udukingirizo twe Diyasipora z’abanyarwanda iyo agiye iburayi cyangwa muri Amerika. Kanda hano urebe nawe aya mafoto y’Umuherwe Kagame hamwe n’abandi baherwe i Davos mu Busuwisi. Ubushakashatsi twakoze muri ino minsi, twasanze uru ruzindiko rw’iminsi itatu i Davos ruzatwara akayabo hafi ka miliyoni imwe y’amadorari ($1,000,000).
Muri ino minsi twashatse kumenya igihe Kagame aheruka gutumirwa n’ibihugu bikomeye byitwa ko ari inshuti ze, ariko twatangajwe no kubona ko basigaye bamuhungira kure nabo. Mwitohoza ryacu twasanze kagame aheruko gukandagiza ikirenge muri zino nzu z’ibihugu bikomeye nka Amerika, Ubufaransa, Ubwongereza, Ububiligi n’Ubudage ku mataliki akurikira:
1. USA White House
Kagame aheruka kwakirwa mu ngoro y’Abanyamerika muri May 31, 2006
2. England – 10 Downing Street
Kagame aheruka kwakirwa mu ngoro y’Abongereza muri July 7, 2009
3. France – Élysée Palace
Kagame aheruka mu ngoro y’Abafaransa muri September 12, 2011
4. 16 Rue de la Loi (Prime Minister office) or Royal Palace of Brussels
Kagame aheruka mu Bubiligi talik ya 4 Ukuboza 2010 akaba yaratashye atakiriwe n’abategetsi b’Ububiligi cyangwa Umwami
5. Germany – Reich Chancellery or Bundeskanzleramt – Taliki ya 26 Mata 2008
Kagame aheruka mu ngoro y’Abadage muri 2008