Ese koko abanyarwanda bashaka ko Perezida Kagame ahindura itegeko nshinga baba ari benshi?

SEKA – 17/02/2015 saa 13:04
Iyaba byashobokaga ngo mandat ye irangire uyumunsi,byaba ntako bisa. Ubundi manda z’imyaka 7 nindende!!!!!
Kanda hano umusubize

DEDE – 17/02/2015 saa 12:58
Aahhhhhaa mwese ndabasetse,ubwose mubona kagame yakwicara ngwatanze ubutegetsi,biciye muzihe nzirase!!!fpr yararwanye sha ntanumwe isaba imbazi,muzamutore cg mumureke birabareba,gewe nzamutora kuko yampaye umutekano badata naba sogokuru babuze mugihe cyabo.
Kanda hano umusubize

– 17/02/2015 saa 12:44
ngo bazamubona nabi??? kumubona nabi cg neza se bitubwiye iki nkabanyarwanda!!!! nitwe tumuzi nk’abanyarwanda, nzi neza ko abavuga ibyo ari babandi bashaka kutuyobya
Kanda hano umusubize

RYEZEMBERE ATHANASE – 17/02/2015 saa 12:03
YEWE IYI NKURU MWAYIVUZEHO BYINSHI N’UKO ABAYOBOZI NTACYO BABIVUGAHO NKAHO BITABAREBA, WAVUGA UTE KO UKUNDA IGIHUGU WANGIZA ITEGEKONSHINGA?NIBA RERO MWE BAYOBOZI MUGENDERA KUBYIFUZO BY’ABO MUYOBORA TUZAREBA ICYO MUZAKORA.
Kanda hano umusubize

KAKA RICHARD – 17/02/2015 saa 11:20
Kagame ni umugabo ndamwemera, ariko si kamara. Nanjye uwarumpa naruyobora. Muribuka za 80 tuvuga Umubyeyi w’ u Rwanda? ubu se ari he? u Rwanda se ntiruyobowe? kereka niba mushaka Libya cg Bourkinafaso! ko mbona uribyiruko ruri hanze aha rwarakanuye Amaso ra! Mureke tuzirebere film! kDa mbona abasirikari batazarasa! ubwo she baba biteranya n’ iki? Ahubwo mureke twamamaze First Lady, Kaberuka cg Murigande. Aba UK around batatu ni abantu b’ abagabo. Qui ne dit mot consent
Kanda hano umusubize

SIBOMANA – 17/02/2015 saa 10:14
Ahaaaa! reka dutegereze twe nk,abaturage nitwe tubigenderamo tutazi iyobiva niyo bijya.duteze umutwe nyine murakoze.
Kanda hano umusubize

SIBOMANA – 17/02/2015 saa 10:13
Ahaaaa! reka dutegereze twe nk,abaturage nitwe tubigenderamo tutazi iyobiva niyo bijya.duteze umutwe nyine murakoze.
Kanda hano umusubize

UFITINGABIRE BEATRICE – 17/02/2015 saa 04:42
Ndabaramutsa cyane bavandimwe, Muracyagira impagarike? Iyi nkuru iyo ije ivugwaho byinshi kandi nshima buri wese wagize icyo agaragaza kuko ngo burya usohotse uko ari ntabisekerwa. Ntangire nshima abanditsi kuko bagerageje kugaragaza iby’abo bahuye cyangwa basomye. Ariko ngo umuntu aberaho kuvumbura impano ye kandi ineza ye ikaba mu kuyisaranganya. Ibyo twe twese turushanwa dushoboye kubisaranganya uko bikwiye tutabaye nk’abasubira mw’isengesho ry’abandi ridasesenguye twakubaka ejo heza. Akenshi numva ngo Dawe uri mw’ijuru….. “Utubabarire ibyaha byacu nk’ uko na twe TUBABARIRA ababitugirira” Imana idufashe. Dore icyo ngaya cya mbere: “PEREZIDA KAGAME YIYONGEJE MANDA BAMUBONA NABI”. Ese buriya arakorera kugira uko aboneka? Nibwiraga ko akora ibyo yemera kandi abona bikwiye. AGOMBA KWUBAHA IBY’ ITEGEKO NSHINGA RIVUGA. Mbe itegeko nshinga ni iki? Rishyirwaho na nde? Rite? Ese twemeranya ko nta kidahinduka uretse IHINDUKA? Niba mw’isi habaho gutera imbere, buri rwego rutera imbere ngo ruteze imbere benerwo. HAGOMBA KUBA HARIHO ABAMURUSHA. Iyo hakoreshejwe hagomba, biba ari uguteganya. Kuki dupfunda imitwe nk’abahiriye mu nzi kandi ibihe ari bizima? AMASHIMWE ARAGARAGARA….. ariko…: Ariko se kandi iki? Tugendere ku bigaragara niba twiyizeye. Ndibwira ko aho twavuye ari kure nta nyuma yaho duteze. Dukataze mu mihigo rero turangajwe imbere n’uwaharuye inzira. UMUTEKANO: Abafite impungenge z’abarwanira abatazwi n’ibwira ko birengagiza iz’ababasha kurwanira abo bazi. IKIBAZO CYANJYE; Hari abagaragaza akababaro n’urwango rwinshi bafiiye Perezida w’u Rwanda. Mbasabe mukoreshe ubwenge mbere yo kunyangira ibyo ntangaza mubanze mundege ibyo muhamya ko naba nirengagije. IBYO MUPFA MBIZI NTE? mbyinjiyemo nte se kandi ntabizi? Abakabintangarije si mwe kuko byanze byemeye mwakwivugira. Mbitega ku nzego zishyirwaho n’iryo TEGEKO NSHINGA MWEMERA. Nabibajije ku mugaragaro, nta gisubizo nabone, na mwe ntawe nabonye anshyigikira. Tudapfuye ubusa rero ahubwo tukajya inama: Abamukeneye ni twese nk’abitsamuye: Ndamukeneye nkagira amahirwe yo kubimenya Uramukeneye ukaba mumakuba yo kutabimenya Aramukeneye na we ndahamye ko abizi neza IGIHUGU KIRAMUKENEYE AFURIKA IRAMUKENEYE INTEGE ARACYARI NAZO IMIHIGO ARACYAHIGURA GAHASHABUHAKE BIRAMUHANGAYIKISHIJE UMUGAMBI WA TWESE NI UGUKUZA UYU UKURIKIRA INTSINZI ARAYAMBAYE UYU MUGABO CYANE! TUGIRE AMAHORO.
Kanda hano umusubize

COGA FIDELE – 16/02/2015 saa 22:18
uzajyaho wese nta pantalon azangurira apfa kumpa amahoro, kandi ndabona musaza abishoboye.
Kanda hano umusubize

COGA FIDELE – 16/02/2015 saa 22:15
njye ndumva uzayobora wese nta pantalon azangurira, apfa kumpa amahoro gusa.
Kanda hano umusubize

RUHIRIKA – 16/02/2015 saa 22:14
Kagame azatanga ubutegetsi nkuko itegeko nshinga ribigena.
Kanda hano umusubize

NTIRENGANYA MICHER – 16/02/2015 saa 20:59
Nukuri nkunda ijyihugu cyajye nucyiyobora perezidawacu sindimubipinga bipinga uko ayobora ntakwatajyira mubucyene bwabanyarwanda ariko ikosa yabakoze ryamanda 3 niryokosa nyakubahwa perezidawacu yabakoze kuriwe arikoreye nabanyarwanda bose yime amatwi abashakindocyi nimyanya agumyeho kuko avuyeho azabona ibyokora yubahwe n’a bose dustinde yamvugo ngontawuruyobora gwajyiramahoro gwafyanabi guhera kuriri rutaridwa musinga rudahigwa kayi banda habyairimana uziruhucyire musaza nibyokwifurije
Kanda hano umusubize

GAGA – 16/02/2015 saa 20:37
mureke ategeke ninde urekura ubutegetsi ariko uretse unujiji bwanyu igitugu ntahokitaba
Kanda hano umusubize

TUTU – 16/02/2015 saa 17:53
nkurikije ibitekerezo bya benshi ndabona tukiri inyuma mu kuba igihugu kigendera ku mategeko. impande 2 zihari ni ukuvuga abashyigikiye ko manda yongerwa n’abarwanya ko yongerwa bari kuburana kandi bose bafite igisubizo cyanditse ni uko bakirengagiza. uru rubanza rucibwa n’itegeko ni ukuvuga ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Naho ibindi ni kwa kundi abanyafurika dushaka gukuza abayobozi kandi si byo na mba muri demokarasi. twubahe amategeko.
Kanda hano umusubize

DANIEL – 17/02/2015 saa 10:24
Tutu, ari amategeko ari n’abantu niki cyibereyeho ikindi?, jye numva amategeko abereyo abantu, kugirango afashe ababntu kubaho neza, ntabwo abantu bakwiye kuba ibitambo byamategeko, niyo mpamvu rubanda/abaturage bafite uburenganzira bwo gushyiraho cg guhindura amategeko uko babyifuza, kandi no muri ubwo buryo baba bubahirije amategeko ariko batabaye imbata yamategeko.
Kanda hano umusubize

IVAN NDONGOZI – 16/02/2015 saa 16:35
Ariko ntibeshye ubundi Manda ya presida yari imyaka itanu nko mubindi bihigu byose kwisi bigendera kuri democrasi twe kubera democrasi nziza gusumba izabandi twahinduye Manda Iva kuri 5 years irya 7yrs tutaziko izashira none nayo nanone tens duhindure hahaha democrasi yacu ndabona yaba icumbîagira pe noneho tureke kuzaho duhindura tumugire king birangire pe
Kanda hano umusubize

CYUCYURI – 17/02/2015 saa 10:21
kuki mwese mwibanda ku ihnduka ry’ingingo imwe niyo igize itegeko nshinga yonyine?iyo hagiye kugira igihinduka kindi ko nta nduru zivuga?Abanayrwanda tuzihitiramo ikitubereye nubwo ntawe uneza rubanda turacyamukeneye. Murakoze mbasabye gushishoza kabisa mukareka amarangamutima
Kanda hano umusubize

KAMARAMPAKA JACKSON – 16/02/2015 saa 16:25
Yes indeed.KAGAME is a mortal human like all of us.Ntimukamufate nk’imana.Hari benshi bashobora kumurusha GUTEGEKA neza aramutse abaretse bagategeka.Kuki mukeka ko KAGAME ari we KAMARA ? Iyo myumvire siyo.Kera twakekaga ko KINANI,MOBUTU,OBOTE,etc… ntawabarusha gutegeka neza.Kandi koko mbere bategetse neza.Ariko mwabonye uko baroshye ibihugu byabo.Abavuga ngo nta wundi mushaka uretse KAGAME,muzaba mureba uko bizagenda niba atarekuye.GUHINDURA itegeko nshinga is a dictatorship.Ntabwo ari ABATURAGE bamushaka.Ni IMBUNDA ze batinya (igisirikare na police bitegekwa n’abavuye i BUGANDE).Nibe n’abandi bari bazifite ngo urebe ko atavaho !!
Kanda hano umusubize

– 16/02/2015 saa 17:45
Ibyo ni ukuri kabisa
Kanda hano umusubize

MATATU – 16/02/2015 saa 19:29
uravugana uburakari bwinshi nta warukwiye gusohora ibyuvuga munyandiko bitubaka igihugu. please cool down. biragaragara ko ubabaye ariko ubuzima niko bumeze. ups and downs.
Kanda hano umusubize

JACOB – 16/02/2015 saa 16:18
Cyemayire we !!!! ndakwemeye urumuhanga cyangwa urumupfumu, HE PAUL K yarivugiye ati nzavaho muyihe nzira ati iya Democracy se ,politique se cg iyintambara ubwose utarumvaga ninde nimwemere abayobore arinako abahatibiti na Gereza kugeza ashaje agasimburwa numuhungu AZaba amazegukura.
Kanda hano umusubize

– 16/02/2015 saa 15:57
Murambabarira ngiye kuvuga ntya nti hari abanyarda cg se n abanyafrica muri rusange;si twese ariko bakunda kugendera ku bitekerezo by abazungu kandi mu kigare cg mu bujiji niba ariko nabyita ;;bagapfa kwemera no kwakira byihuse ibyo abazungu bavuga batabanje gufata umwanya ngo babitekerezeho;;barebe ingaruka cg barebe niba koko ibyo abazungu bavuga bibafitiye inyungu bitazifitiye gusa abazungu.kuko icyo tugomba kumenya cyo nuko abazungu nta rukundo nta n impuhwe batugirira ibyo bakora byose baba barabyizeho barabyigiye imitwe yose kugirango babigereho nta rukundo rutuku adufitiye ubihakana age ajya mu bihugu byabo arebe uko bamusuzugura mu gihe bo iyo baje dukuramo n inkweto zacu tugasigara twambaye ibirenge mu gihe ho batanakuramutsa!ahubwo abongereza bo bapfa kugira agatima kuko basigira byibuze na 20% y ibyo bavomye mu gihugu bavomyemo mu gihe mubihugu nka belgium cg france batwara byoseee nkaho igihugu bavomyemo ari icyabo;;twafata nk urugero kenya abakoloni bayisize neza urahagera ukabona itandukanirizo mu gihe congo ariyo berceau y ubutunzi bw isi;;niyo igize amahanga y ibihangange byose iteye impuhwe!!!ngarutse kucyo nashatse uvuga rero nk abantu bihutira muri comment zabo kwandika ngo Kagame azaveho;;ngo birashoboka ko hari undi muyobozi mwiza kumurenza et blablabla…yego simbihakanye ariko se mbere yo ubivuga uba wapimye ibitekerezo byawe ukavuga uti biramutse bigenze uko nabitekereje ni sawa ;biramutse bitagenze uko akaba mubi ese uba watekereje nabwo ingaruka byakugiraho n abandi muri rusange??cg wenda uri za burayi nahe urivugira kuko uziko ntacyo byakugiraho ingaruka cyane ,ubwo uba watekereje uti ubu hari umutekano;buri wese yabasha kwiga cg kwivuza k uburyo bw ibanze;;ese undi aje ntibigende ukko nabitekereje ntihabe umutekano mu gihugu ??ubwo uba wapimye warangiza ukavuga ngo aveho??ese we ko k ubutegetsi bwe uri sure ko ubifite;;ubw uwo wundi ko ari ukwa assuminga;;ni iki wishingikirije uclaiminga ngo aveho??2)tugiye dusoma histoires cyane zo muri revolution francaise ntabwo democracy bafite ubu yamanutse mu ijuru ;;yafashe igihe kinini imyaka n imyaka n ibintu barwaniye;;barangije banabishyiramo imbaraga niyo mpamvu bigenda neza;;ariko mu Rda no muri africa si ibyacu ni abazungu babizanye ku gahato kdi ni mu nyungu zabo kuko nta kindi kibazana africa;;twe ibyacu tuzi twishyiriyeho ni ubwami so ntago afata original y ikintu ngo ushake ko isa nka photocopie yacyo;;rero ntiwanashaa ko democracy y abazungu iba nk iyabanyafrica ntibiri hafi aha.3)abazungu barabizi ko umupresident yavaho atavaho ntacyo bihungabanya igihugu n abagituye ibyabo navuze ko biba biteguye neza;;niyo haramuka habaye impinduka tuvuge nko mu bufaransa umupresident akavaho hakaba ibibazo baba babizi ko union europeenne ihita ibagoboka na za america n ibindi bihanganye by isi rega ni solidaire niyo mpamvu nyine bakomeye ku isi ese muri africa tutarinze no kujya kure congo imaze imyaka mu ntambara ni ikihe gihugu cy africa kigee kiyitabara niba kinahari byatanze iki intambara ntihari??ko wumva abazungu ari solidaire bazi gukemura ibibazo byabo mu gihe africa ari mbage n ifahse byo wagiye ubitekereza mbere yo kwihutira umukuraho naho wamufashije urwana ngo agehooo??narangiza mvuga ngo abanyarda baba ari hanze cg mu gihugu muge mumenya ko muri amaboko y iihugu cyanyu ;;;mugire ubumwe mushake icyateza imbere u rda mureke kugendera kuby abazungu;;kuko niyo democracy bayikina mu gihugu cyabo ariko ntibayikina muri africa nibi byose babishyizeho kugirango babone urwitwazo rega wa mugani wabo hari umuzungu watubwiye ngo on dit qu on a pas de petrole mais des idees;;atubwira kdi nibyo bakijijwe no mu mutwe wabo gusaaa kuko nta butunzi karemano bagira;ubwo se tutarinze kujya kure bauraho kadaffi sibitwaje ibyo democracy ivuga ;;bakamita dictator kuko atayubahirije ;;babwira abaturage ko abakkandamiza nta burenganzira bafite….ubuse ko bamukuyeho aho ibintu byadobereye kurusha nihe ni akiriho cg ni nyuma yo kumukuraho;;niba se bagira democracy ko abantu muri libya birirwa bapfa aribo babiteye ntibagire icyo bavuga….nimugumya kugendera k umpuhwe z abazungu murambabaje..kdi abenshi bandika ibyo ntibanarurimo
Kanda hano umusubize

MARABO – 16/02/2015 saa 20:31
Wanditse byinshi ariko uri kwirengagiza ikintu kimwe.Ibyo FPR yaje irwanira kuki yageze kubutegetsi ikaba iya mbere mu kubiniga? Itangaza makuru, uburenganzira bwa muntu muribyo mvuze niba ushaka ingero reba abantu bamaze kwicwa cyangwa gufungwa kuva muri 1994 kugeza na nubu.
Kanda hano umusubize

RUHIRIKA – 16/02/2015 saa 21:54
Iyo mujya kubeshya, mwitwaza abazungu. Abazungu ni abantu nkatwe. Uko bunva ibintu niko natwe tubyunva. Paul Kagame Azatanga ubutegtsi kuko niko itigeko nshinga ribivuga. Abashaka guhindura itegeko nshinga nabamugira igikoresho cyabo. Naho kwitwaza abazungu ni ukwibeshya. Hali abanyarwanda benshi bajijutse, bali kurwego rwabo bazungu udukangisha. Ibya abazungu mukwiye kubyihorera kuko ntacyo bizatanga. Ukuli ni universal. Ukuli kuzatsinda.
Kanda hano umusubize

IZABAYO PAUL – 16/02/2015 saa 15:49
Nubwo abaturage baba bagukunze nibyiza ariko ntabwo ugomba gutegereza ko uzavaho bakuvuma bakuvugiriza induru, kandi ubutegetsi nubwo bwaba buyobora neza gute iyo butinzeho buhinduka ubunyagitugu, Muzehe wacu turamukunda ariko azarebe ikitashyira umuryango we mukaga n’abanyarwanda muri rusange
Kanda hano umusubize

– 16/02/2015 saa 15:36
Ese ubundi yavuyeho ko ariyo yayo ubwo itegekonshinga ryigihugu cyose rihindurwe kubera umuntu umwe yewe noneho ndumiwe kagame si ukumukunda ahubwo muramwanga urunuka mushaka ko azageza aho azajya yitura hasi nka wa wundi wejobundi mwamuretse ko ashaje kandi ko ushaje asigaho? Jye mbona ahubwo kagame benshi yamaze kubabikamo ubwoba naho ibyo kumukunda muratubeshya
Kanda hano umusubize

GAGA RUTAMU – 16/02/2015 saa 14:42
Hahahaha, mbandoga Bikwakwari! Ubu democracy igezweho ni uguhangana naza facebook, whatsapp,na za .com! Ba uretse gato na His Excellence President -General-King- Dr Qualified Pierre Nkurunziza uze wirebere ibimubaho! Iyo upfunyikiye ikibiribiri ingimbi uzimara ubwoba maze si ukukuzana nohasi ngo pi ngo pa! Ndavuga simpanura ariko amaherezo yabifuza kugundira ubuyobozi ni akavumo kakandi gato cyane n’ifuku itanyuramo bagenzi! President wacu mwifurije kurama, gutega amatwi ibyo urubyiruko akirinda gufazilinga ubuziraherezo!
Kanda hano umusubize

RWAHAMA ESDRAS – 16/02/2015 saa 13:02
Our dear president,turagukunda cyane.But never try to fall in your enemies’ trap.Umaze gutegeka imyaka irenga 20 (1994-2015).Iyo ntihagije koko ? Nta kabuza hari abashobora gutegeka neza kukurusha.Bahe umwanya turebe.Ariko se nutababisa tuzamenya ko bategeka nabi gute ?? Abantu bahora bavuga ngo wategetse neza.Ariko buriya uvuyeho,nibwo twamenya ko wategetse neza.Naho ubu wasanga ari abo wahaye UMUGATI bahora bakurata.Batinya ko uvuyeho batakaza wa mugati.Niba kandi hari n’ibibi wakoze,reka uzabisuze mu nkiko (tribunals).Naho ubundi nubirengaho ugahindura CONSTITUTION,uzahora wibukwa nka DICTATOR kandi waba uhemukiye abana bawe na madame.Ntabwo uzi UMURYANGO wa KINANI aho umuruho n’agahinda bibageze ?? Think beyond today,please.Ikosa abantu bahora bakora ni ukudakura ISOMO ku byabaye ku bandi bantu.Iyo ukiri ku NGOMA (power),ukeka ko wowe bitakugeraho !!! We are simple mortal HUMANS,all of us.Who lives beyond 100 years? Ba KAYIBANDA,KINANI,RUDAHIGWA,MUSINGA,intwari RWABUGIRI,barihe ?? Barangije kuba IGITAKA (dust) !!! Natwe twese tuzaba IGITAKA,tubanje GUPFA no KUNUKIRA abantu !!
Kanda hano umusubize

USANASE ERINE – 16/02/2015 saa 12:55
Ge mbona itegeko ryahindurwa bitewe nabanyarwanda ubwabo eseko muvugako yagaragara nabi muruhando rwamahanga gute? amahanga aturebera kure nimpuhwe? niba arizo azigize ubu? nimureke twambare imwenda udukwiriye kandi tuwihitiremo murakoze
Kanda hano umusubize

UMWANA – 16/02/2015 saa 12:48
ARIKO MWEBWE MUBONA ARINDE WATUYOBORA UTARI KAGAME NJYE NDAMUKUNDA NUMUTIMA WANJYE WOSE AHUBWO NUKO NABUZE UKO MBIMUBWIRA MUGARAGAZE UMURONGO TUMUBWIRIRAHO IBITEKEREZO BYACU ABANYAMAKURU MUZAMUTUBWIRIRE NIBURA BATANGE E-MAIL TWAMWANDIKIRAHO KUKO DUKENERA KUMUBWIRA TUKABURA AHO TUMUBWIRIRA
Kanda hano umusubize

UMUSAZA – 16/02/2015 saa 19:23
Jya ugira ubwenge. Ngo ntawatuyobora usibye we! Ese kuva kuri gihanga kugeza kuri Bizimungu urwanda ntirwari ruyobowe? Ni Uburenganzira bwawe gufana umuntu uwo ariwe wese ariko wivuga ngo ntawundi watuyobora kuko uko twamufata kose ariko ni umuntu uzafeza igihe ntazi akananirwa.uyu musaza nanjye ndamwemera ariko simwifuriza indi mandate kuko nawe ajeneye kuruhuja akarya ku musaruro w’ibyo yabibye apana guhora ahangayikiye abanyarwanda. Tujye twemera ko nta muntu kamara; umuntu wese agera aho ubushobozi burangira ajaruhuja singombwa ko Jagane azavaho yabaye ruvumwa kubera kunanirwa ajwiye kuruhuja n’abandi bajagerageza
Kanda hano umusubize

KALISA – 16/02/2015 saa 12:32
Iyi nkuru irerekana ko Abanyafurika bamwe bagifite imyumvire ya gikoloni! None se abantu bakwiye kureba icyo abanyamahanga bazavuga aho kureba inyungu z’abenegihugu? Sinshyigikiye ko President Kagame ahindura Itegeko Nshinga kugira ngo agume ku butegetsi. Cyakora bigaragaye ko ariho inyungu z’igihugu n’Abanyarwanda muri rusange ziri, sinumva impamvu bitakorwa ngo ni ugutinya ibya ba mpatsibihugu bavuga!
Kanda hano umusubize

+256774503275 – 16/02/2015 saa 14:15
nange ndemeranya nawe 100%
Kanda hano umusubize

APHRODIS – 16/02/2015 saa 12:16
Ko Numva iyi nkuru hari ikinyamakuru cyo hanze naba narayisomyeho? Buriya se ugaragaje ko wakoze translate hari icyo byagutwara ra? Icyo mbonye ni uko just wahinduranyije indimi, sinon iyi nkuru rwose si wowe wayiteguye. Abanyarwanda basigaye bisomera, ni byiza ko mwajya mugaragaza source yaho mwavanye amakuru mureke kuziyitirira, cyane ko iyi ngiyi nta na gito wigeze uyihinduraho nkurikije iyo nasomye.
Kanda hano umusubize

SUNGURA – 16/02/2015 saa 13:24
Ni wowe wasomye wihuta cyane. Umunyamakuru yabivuze ko iyi nkuru ayikesha DAILY MONITOR.
Kanda hano umusubize

MUGABO – 16/02/2015 saa 11:59
iyi ngingo urayibeshyeye, yisome neza iragira iti: Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Murakoze
Kanda hano umusubize

KIKI – 16/02/2015 saa 11:46
Nkunda Perezida Paul Kagame peeee kandi nemera ibyo yagezeho nibyo yifuza ko Urwanda rugeraho. nkaba mvuga ibi bikurikira: 1.ibyo yatwijeje hafi 99% yabigezeho kandi muribyo haraburamo ikintu yatubwiye ko igihe byagaragara ko atashoboye kugira uwo ategura uzamusimbura byaba asa nkaho ntacyo yakoze kumyaka yose amaze ayobora. 2.avuyeho urwanda rwaba rufashe indi ntera ikomeye murwego mpuzamahanga babona ko ibyo avuga aribyo akora. imbogamizi 1. abaturage benshi turamukunze kuburyo dushobora kumusaba gusubira kubutegetsi 2.amahanga kubera ko hari abamwanga bakaba bafatirana atagifite ubudahangarwa bakaba bamutwara munkiko bigatuma aguma kubutegetsi nkabandi Banyafurika bose kugeza abuguyeho.
Kanda hano umusubize

PEDRO – 16/02/2015 saa 15:15
Kiki.Urabeshya,99%yabigezeho?Ndagusetse,ushoborakubawibera,nyarutarama(kigali)ubusewamuhanda,wagaliyamoshi,urihe?Ikibugacyindege,mubugeserakirihe?NB-kagame,azabayobora,mubyemere,nimwizanukonumutemera,bac’umugani,mukirundingo,……………..,umuvuramaso,bwacyaakayagu,kanurira.Kandiwirukan’ugore Arigata igufa Ukazana……..Uwombaje,ambabarire.
Kanda hano umusubize

BIKORA – 16/02/2015 saa 11:26
Umupfumu abwira imbwa ati: “urabe wumva mutima muke wo mu rutiba”
Kanda hano umusubize

CYEMAYIRE JACOB – 16/02/2015 saa 11:18
Ibyo wanditse nibyo.KAGAME kugeza ubu afatwa nk’intangarugero.Ariko niyanga kumva icyo ITEGEKO NSHINGA rivuga,nukuvuga kutarenza mandate 2,isi yose izabona ko imwibeshyaho.Ukurikije imvugo ze n’ibikorwa bye (cyane cyane gukuraho KARUGARAMA amuhora ko yavuze ko atagomba kurenza manda 2),birerekana ko ashaka GUHINDURA itegeko nshinga.Nkuko n’abandi babigenje,azavuga ko ari UBUSHAKE BW’ABATURAGE !! Ninde se UZAMUVUGA ko muli AFRIKA hategeka ufite army na police ??? N’abazungu bazasakuza hanyuma baceceke,inkunga zabo zikomeze.Gusa ABAPEREZIDA bo muli AFRIKA batinya kuva ku butegetsi Kubera ibintu bibi baba barakoze (Ubwicanyi no Gusahura igihugu cyane cyane). Kandi na KAGAME afite amadosiye atamworoheye y’UBWICANYI: Mapping Report,Spanish arrest warrant,Bruguière arrest warrant,dossier ya KAREGEYA,etc..Azi neza ko aramutse atari PEREZIDA W’IGIHUGU bahita bamufata. Abategereje ko azavaho,muribeshya cyane.Hazagire uvuga arebe.Mutegereze ko azasaza. Ariko niyo yasaza,CYOMORO arahari.Azaba yamaze kuba GENERAL,maze nawe abakande mwumve (prison and killing).UBUSHAKE BW’ABATURAGE,OYEEEEEEE !!!!
Kanda hano umusubize

KALISA – 16/02/2015 saa 13:34
@ Cyemayire Jacob Mwagiye mwandika cyangwa muvuga ibyo muzi kandi mufitiye ibimenyetso? Ninde wakubeshye ko Karugarama yazize kudashyigikira mandat ta gatatu ya President Kagame? Ibi ni speculation kuko impamvu nyayo izwi na ba nyirubwite!
Kanda hano umusubize

JEAN DAMASCENE – 16/02/2015 saa 22:37
ko nawe ugaragaza se ko utazi iyo mpamvu, urahora iki mugenzi wawe? u rwanda ruzazamurwa n’urukundo ndetse n’ubworoherane by’abarutuye… ayo mashagaga yo guhangana ntaho ateze kurugeza; kandi tujye twemera kwigishwa n’amateka yacu.
Kanda hano umusubize

UFITINGABIRE BEATRICE – 17/02/2015 saa 04:53
Bwana Cyemayire Jacob Muraho, Kujya inama nk’abanyarwanda ni byiza. Ibintu watangaje rwose byagira agaciro bihawe umurongo. Maze gusoma nayobewe niba muri rusange ibyo watangaje bishima cyangwa bigaya Umukuru w’igihugu. Uti: Kugeza ubu afatwa n’intanga rugero”, hwagera hepfu uti …..”Afite amadosiers”. None se niba ayo madosiye afie impamvu zigaragara agafatwa ate nk’intanga rugero? Mw’isi ya none, aho umuntu bigoye kubona uwo yizera, bisaga kugoragoza no gusesengura ngo umuntu amenye ukuri kw’ibivugwa. Niba utubwira ko yamaze abantu ari nawe urenga akamubera inshuti, aho se nta kinyoma kibamo. uMUGABO BYUMVUHORE ATI IYUMVIRE MAZE UNTEGE AMATWI KIBONDO CYANGE……….NTUKABYIVANGEMO”. Nanjye nahisemo kutabyivangamo nkareba ibikorwa byivugira. Naba se narayobye ukamfasha kuyoboka? ICYO MPAMYA NI KIMWE. UYU MUGABO AKUNDA U RWANDA UYU MUGABO AZI UMWANZI UYU MUGABO UMWANZI ARAMUTINYA UYU MUGABO ARACYAKENEWE NA BENSHI. Nibeshye unyoboye waba ukoze, najyaga inama simpanganye. Tugire impagarike.
Kanda hano umusubize

MUJYANAMA – 16/02/2015 saa 11:11
Umuntu ushako ko He kagame akomeza numwanzi wabanyarwanda navaho azakomeza abe nyakubahwa ahembwe amfr ye infact tugire numujyanama nkabandi. Bulundi zambia SA nahandi abacuye igihe se ntibahari bafashwe neza
Kanda hano umusubize

GATETE – 16/02/2015 saa 17:24
Guhindura itegeko nshinga ni ugukurura akaduruvayo mu gihugu no gusenya ibyiza byari byarubatswe, tutanibagiwe intambara zimena amaraso y’abaturage biturutse ku kugundira ubutegetsi. Uwukunda igihugu ibyo ntiyabyifuza
Kanda hano umusubize

UMUKAMBWE – 16/02/2015 saa 10:42
Nawe turamutegereje, gusa niyibeshya agahindura nubundi aragowe
Kanda hano umusubize

– 16/02/2015 saa 15:07
Ubu se ari ubu n igihe yarwanaga n abamurwanyaga mu mashyamba aho . yAragowe nihe?? Uzagorwe wenyine umureke.ese atari ubuyobozi bwiza bwe niba utari za mahanga ukangaara inyuma ya mudasobwa ,,iyi comment wari no kuba uyanditse??ariko mwagiye mureka kuba indashima?amahoro.
Kanda hano umusubize

SENGA FRANCIS – 16/02/2015 saa 16:40
Manda ze zirarangiye hari ibyiza yakoze bigaragarira buri wese mu iterambere ry’igihugu hari nibibi yakoze byagaragaye ntiriwe mvuga ariko iyo ushyize ku munzani ibyiza yakoze biraruta ibibi yakoze nubwo ikibi kimwe gishobora gusiba ibyiza byinshi ;ndumva yareka abandi nabo bagashyiraho akabo akajya mu kiruhuko cg agakora ibindi ariko agakomeza kuba umujyanama wa Leta
Kanda hano umusubize

UMUTONI – 16/02/2015 saa 19:50
HE Kugeza ubu n’intwari ya Africa kubera ibyo yagezeho kandi nanubu igikomeje kugeraho ndamukunda cyanee niyo mutekekereje nkareba ibyo amaze kugeza kubanyarwanda ndetse n’isi yose akarere mbona ntawundi muntu wabigezeho nanjye akawa Muzungu wavuze ngo ni malayika nanjye mbona ari Imana yashatse guhoza amarira yabanyarwanda bari bamazemo igihe kinini barira, ariko nanone Imana impaye uburenganzira bwo kuvugana na HE Paul Kagame namusaba kudahindura itegeko nshinga kugirango ashimangire ikizere cyangwa amahoro yazanye muraka karere , ndavuga impamvu mubyukuri HE umubyeyi wacu twese twumva yaguma kutuyobora ariko aramutse arekuye akaba umujyanama wahafi winararibonye urebera urwanda nkuko nambere yari V/President mbona amaherezo yazanasimbura Ban kimon kubwumusaruro agaragaza cyangwa yagaragje ariko byaba igisebo kuri africa ndetse no kurwanda aramutse atumye imyivumbagatano iba murwanda ndetse namahanga agasakuza ibyo yakoze byose byaba bisa nibyivanze gusa mpamya ko mumyaka amaze ari umubyeyi wacu yamaze kureba mubushishozi bwe bwuje ubwenge yajya inama kuwa musimbura nshuti zurwanda habaye haruwo tutumva ibintu kimwe yagerageza kureba kumpande zombi kandi akareba icyagirira abanyarwanda akamaro kurusha icyabatanya Imana ituindire HE kandi izamuhe umugisha kubyo yakoreye abanyarwanda ikindi imuhe ubwenge nkubwo yahaye salomon abashe kureba hatazagira abamushuka bamubwira gukora ibyangiza izina rye yubatse igihe kinini ahubwo agume arebere abanyarwanda igihe nikigera azadufashe mugutora umuntu nawe abona koyabasha kusa ikivi yarimo atunganya murakoze.
Kanda hano umusubize

KAKA RICHARD – 17/02/2015 saa 11:22
Kagame ni umugabo ndamwemera, ariko si kamara. Nanjye uwarumpa naruyobora. Muribuka za 80 tuvuga Umubyeyi w’ u Rwanda? ubu se ari he? u Rwanda se ntiruyobowe? kereka niba mushaka Libya cg Bourkinafaso! ko mbona uribyiruko ruri hanze aha rwarakanuye Amaso ra! Mureke tuzirebere film! kDa mbona abasirikari batazarasa! ubwo she baba biteranya n’ iki? Ahubwo mureke twamamaze First Lady, Kaberuka cg Murigande. Aba UK around batatu ni abantu b’ abagabo. Qui ne dit mot consent

——————————————————————————————————————————————————————

Hasi aha soma inkuru nkuko yasohotse mu kinyamakuru “Imirasire” akaba aba banyarwanda hejuru ariyo bavugagaho:

Kwiyamamariza manda ya gatatu bishobora guhindura uko Perezida Kagame yafatwaga mu ruhando mpuzamahanga
Yanditswe: 16/02/2015 10:24

Ikibazo cyo guhindura cyangwa kudahindura itegeko nshinga kugirango Perezida Kagame ashobore gukomeza kuyobora indi manda nyuma ya manda ebyiri yemererwa n’Itegeko nshinga ryari risanzweho zizarangira mu 2017, cyakomeje guteza impaka mu gihugu, aho abashyigikiye ko perezida Kagame azakomeza kuyobora u Rwanda basaba ko habaho kamparampaka yo gukuraho umubare wa manda umukuru w’igihugu yemerewe gutegeka.

517
Nk’uko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho rivuga, perezida Kagame ntiyemerewe kongera kwiyamamariza indi manda nyuma ya manda ebyiri iyi ngingo iteganya. Nyamara ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi n’iki: “Niba Itegeko Nshinga risobanutse kuri manda ebyiri zitavugururwa, kuki bamwe mu bayobozi muri guverinoma bivanga mu mpaka z’uko byagenda nyuma ya manda ya nyuma ya Kagame?”

Perezida Kagame ubwe yigeze kubazwa ikibazo kijyanye na manda ya gatatu, avuga ko ikimuhangayikishije ari uguhindura ubukungu bw’igihugu aho kwita ku bizaba mu 2017.

Mu gutangiza izi mpaka mu binyamakuru no ku maradiyo, abakurikiranira hafi ibintu basanga perezida Kagame n’ishyaka riri ku butegetsi baba barimo barapima niba umushinga wa manda ya gatatu uzanyuramo.

“Hashingiwe kuri izi mpaka zirimo n’abayobozi muri guverinoma, manda ya gatatu kuri Kagame irashoboka cyane,” uwo ni umwe mu banyamuryango ba RPF izina rye ritashyizwe ahagaragara aganira n’ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru.

Abandi banyamuryango ba RPF nabo batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara baganiriye na Daily Monitor bakomeje bavuga ko Kagame ari mu bihe bibi kubwa manda ya gatatu kubera ko naramuka afashe icyemezo cyo kongera kwiyamamaza bizamuhindanyiriza isura kuko azahita ajya mu mubare w’abayobozi b’Abanyafurika bagenzi be baba bashaka gutegeka kugeza bapfuye.

Perezida Kagame atangiza inama mpuzamahanga ku isoko ry’imigabane mu karere kuwa 12 Gashyantare 2015
Ku buyobozi bwe, Perezida Kagame ashimirwa kuba yarahinduye ubukungu bw’igihugu cyari kivuye mu ntambara na jenoside byasize bikizahaje, aho ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku kigero cya 8% buri mwaka, ndetse no kuba akoresha neza inkunga igihugu gihabwa, bikamugira umuyobozi w’ikitegererezo ku cyo inkunga zamarira Abanyafurika.

Abemera perezida Kagame haba mu gihugu imbere no hanze yacyo, bavuga ko yubatse umuryango nyarwanda mushya utagendera ku moko ari nayo yateye jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Banki y’Isi ubwayo yagize u Rwanda ahantu habereye gukorerwa business muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu gihe raporo ngarukamwaka ya Transparency International yasanze u Rwanda ari cyo gihugu kirangwamo ruswa nkeya ishoboka ku mugabane w’Afurika nyuma ya Botswana, Cape Vert na Seychelles.

Ariko aya mashimwe yose, abakurikiranira hafi ibintu basanga yaba impfabusa perezida Kagame aramutse agerageje guhindura itegeko nshinga ngo agume ku butegetsi.

Perezida Kagame yakira umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Christine Lagarde kuwa 27 Mutarama 2015
“Impungenge zikomeye mu ishyaka riri ku butegetsi RPF ni izina rya Kagame mu Rwanda no hanze yarwo. Nahindura amategeko, isi izavuga ko n’ubundi ari nk’abandi bayobozi b’Abanyafurika” uwo n’undi muyobozi muri guverinoma.

Muri Uganda, Perezida Museveni yiyamamarije manda ya gatatu amaze guhindura itegeko nshinga no kurangiza manda ebyiri mu 2005.

Uwahoze ari perezida wa Zambia, Frederick Chiluba yatowe mu 1991, yongera gutorwa mu 1996. Yashatse kwiyamamariza indi manda mu 2001, ariko abura abashyigikira ko itegeko nshinga ryahindurwa. Muri Togo naho mu 2002 itegeko nshinga ryarahinduwe kugirango Gnassingbe Eyadema yiyamamarize manda ya gatatu.

Ibi kandi byabaye muri Gabon mu 2003 ubwo itegeko nshinga ryahindurwaga kugirango Omar Bongo wari utegetse imyaka isaga 40 agume ku butegetsi.

Mu kwezi gushize muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo habaye ubushyamirane bukomeye hagati y’abaturage na guverinoma ubwo abaturage bigabizaga imihanda bamagana umushinga wo kongerera perezida Kabila indi manda.

Imyigaragambyo yaje guhosha nyuma y’uko sena y’iki gihugu itereye utwatsi uyu mushinga, ndetse ikizeza abaturage ko amatora azaba nk’uko biteganyijwe mu 2016 ubwo manda ya kabiri ya perezida Kabila izaba irangiye.

Dennis Nsengiyumva – imirasire.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo