Ese kuki Kagame yanga kuvuga niba azubahiriza itegeko nshinga maze akareka ubutegetsi muri 2017

Boston : Perezida Kagame yemeje ko “ikizaba cyose muri 2017 kizabonerwa igisobanuro”

 

Mu ruzinduko yagiriye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa Kabiri, Perezida Paul Kagame yavuze ko hakiri kare kuba yatangaza niba azongera akiyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu anongeraho ko “uko bizagenda bizajyana n’ibisobanuro”.

 

Aganira n’abanyeshuri ba Tufts University, Perezida Kagame yagize ati “Nakomeje kubazwa igihe cyangwa niba nzava ku buyobozi kuva igihe natangiriye. Bimeze nk’aho ndiho kugira ngo mveho. Ndi hano kugira ngo nkorere Abanyarwanda”.

Yakomeje agira ati “Sinzi niba hari ikindi nabongerera kuri ibyo, ariko reka dutegereze turebe uko bizagenda mu gihe dukomeje. Ikizaba cyose tuzatanga igisobanuro kuri cyo.”

 

Inkuru ya Reuters ivuga ko yasubizaga ibibazo by’abanyeshuri bamubazaga icyo azakora muri politiki ubwo manda ye izaba irangiye. […]

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo