Ese LT.GEN. CHARLES MUHIRE yaba yarazize iki?

                      Lt. Gen. Muhire iruhanda rwa Kayonga

 

Inkuru nahagazeho

 

Muri 1997 nagiye kwa Major John BIRASA umwe Shikama iherutse kubabwira ko IBINGIRA yajyanye umugore we muri RWANDATEL agategeka umuyobozi mukuru kumuha akazi ngo kuko iyo umugabo we(BIRASA) aba akiriho aba ari General.

 

Mushobora kwibaza impamvu nagiye kwa Major muri kiriya gihe kandi byari bigikomeye FPR yica abantu rivuga n’ubwo n’ubu itatworoheye. Rero mushobora kumbaza niba ndi umusirikari. Ntabwo ndi umusirikari ahubwo mbibutse ko impamvu najyagayo kenshi ari uko mukuru wanjye yari umwe mu barindaga Major BIRASA bityo ngakunda kujyayo gukina nabo amakarita n’igisoro.

 

Ubwo nari ndiyo, Majoro BIRASA yabajije mukuru wanjye ati : Niko sha uwo musiviri ni uwahe yangereye mu rugo ate ? Mukuru wanjye amusubiza ko ndi murumuna we. BIRASA wari imfura ati ni kaze hano ngasomye ku icupa(inzoga).

 

Icyo gihe nari muto ariko ntari umwana wo guta umutsima kuko nari mu myaka 19 yose. Ni uko banyweye inzoga nanjye bampaho ngiye kumva numva Colonel NDUGUTE abwiye IBINGIRA na BIRASA ngo ariko ba sha muzi ko burya Charles MUHIRE ari UMUTWA yungamo ati kandi iki kintu PS (Kagame ) azakimuziza natikuriramo ake karenge hakiri kare.

 

Muri politiki nta jambo ry’imfabusa ribamo

 

Nimutekereze, icyo gihe nari ntaranarota ko nzaba umunyamakuru kuko nari nkiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 3. Icyo gihe kandi sinari nzi MUHIRE Charles uwo ariwe ndetse sinari nzi n’ibizamubaho hanyuma kuko nari nkiri muto ariko nzirikana ibivugiwe imbere yanjye.

 

Mbaye umunyamakuru nk’uko mwahita mubitekereza, nagize ububasha n’uburenganzira bwo kwinjira henshi niba atari hose mu nzego z’ubutegetsi mu Rwanda ibi bikajyana no kumenya abayobozi b’inzego zo mu butegetsi bwite bwa Leta barimo n’abasirikari n’abapolisi.

 

Umnsi umwe abanyamakuru twagiye gukina umukino wa Tennis n’abategetsi bakuru mu rwego rwo gutara icyaka ahitwa NYARUTARAMA TENNIS CLUB hanyuma byarangira inzoga z’ubuntu zikaza kunywerwa muri Hôtel ya Gen. IBINGIRA Fred iri aho Nyarutarama ni uko mbaza abandi banyamakuru bagenzi banjye kunyereka Général MUHIRE Charles bakimunyereka mpita mbona ari umusore mugufi mwiza ukomeye kandi ucyeye useka neza kandi ugira urugwiro.

 

Nkimara kumbona nahise nkoma agatima kuri ya magambo numviye kwa Major BIRASA aho yari atuye ku Kacyiru-Kimihurura munsi y’icumbi ry’Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, ni uko ntangira gukurikirana bucece kandi ku giti cyanjye umubano wa Kagame na MUHIRE ngahora nibaza ibibazo byinshi. SOMA INKURU YOSE

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo