Ese Rujugiro na Kagame baba barapfuye iki? Iyumvire nawe wibere umucamanza!

Iyumvire uko abanyamakuru kuri Radio Flash FM babisobanuye mbere yuko wisomera hasi inkuru yose yasohotse mu kinyamakuru cya Kagame na FPR kitwa “Umwezi””

 

Dore iyo Nkuru yasohotse mu kinyamakuru Umwezi:

——————————————————————————————————————————————————————————————————————-

Imvano y’amakimbirane ya Kagame na Rujugiro

Ukuri kuri he?

Ubu amakuru ari mu itangazamakuru no ku mbuga za internet, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ni ikibazo cy’umuherwe AyabatwaTribert Rujugiro na Leta y’u Rwanda, aho imitungo ye ubu icungwa na Komisiyo ishinzwe gucunga imitungo idafite  bene yo.   

Rujugiro

Rujugiro Tribert

 

Iki kibazo cyavuzweho byinshi, bamwe bati ni Leta ya Kigali ishaka guhuguza umuherwe Rujugiro imitungo ye, abandi bati umuherwe Rujugiro yambuye amafaranga menshi Icyama (FPR) bityo kikaba cyifuza kuyisubiza, ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko ibi byose biterwa n’uko ubu Rujugiro yifatanyijje na RNC ya Kayumba na FDLR.

 

Hari kandi n’abemeza ko yahemukiye Perezida Kagame wari waramwizeye azi ko azamufasha kuzamura ubukungu bw’igihugu akamutaba mu nama, akagisahura aho kukizamura.

 

Ukuri ni ukuhe?

 

Kubera ibibazo byagaragaye mu itangazamakuru cyane cyane aho Tribert Rujugiro yatangarije ko atazagaruka mu Rwanda, mu gihe Perezida Kagame na FPR bakiri ku butegetsi mu Rwanda.

 

Aya magambo yatumye ikinyamakuru Umwezi gitangira iperereza ryimbitse kuri Rujugiro no ku mikoranire ye n’Umuryango FPR Inkotanyi, twibutsa ko uyu muherwe Rujugiro atari umunyamuryango usanzwe wa FPR Inkotanyi, ahubwo yari muri Komite Nyobozi (Comité Executif) yawo, aho yari akuriye Komisiyo y’ubukungu.

 

Ikindi uyu mugabo azwiho, ni uko yakundaga itangazamakuru, cyane cyane iryigenga, iki akaba atari agihuje na benshi muri iki gihugu.

 

Imikoranire ya Rujugiro na FPR

 

Kubimenya ntabwo byari byoroshye, bisaba kwihangana no gutinyuka, kuko amakuru muri FPR abona umugabo agasiba undi. Amakuru ikinyamakuru Umwezi cyashoboye kubona, ni uko uyu mugabo Rujugiro mu minsi ya mbere, yari umuntu wavugaga rikijyana mu Umuryango wa FPR Inkotanyi. Yari umuntu Perezida Kagame yemeraga cyane, ngo akamufata nk’uzamufasha  gushyiraho ingamba zizamura ubukungu bw’u Rwanda. Mbese yari umuntu winjira kwa Perezida Kagame adakomanze, no mu nama nyinshi niwe wari umugishwanama.

 

Uko icyizere cyayoyotse

 

Amakuru agera ku kinyamakuru Umwezi, avuga ko icyizere cyatangiye kuyoyoka, ubwo bari mu nama ya Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi, abatanze amakuru ntabwo bibuka neza italiki, ariko muri iyo nama umuherwe Rujugiro yarahagurutse mu ruhame asaba Perezida Kagame  kudohora, bityo abacuruzi bagakora Forode, (Fraude) Forode ni uburyo abacuruzi binjiza ibicuruzwa byabo, bikanyura ku mupaka  bidatanze amahoro (imisoro). Mutekereze aho u Rwanda ruba ruri, iyo perezida Kagame aza kwemera  iyo nama ya Rujugiro yo kureka Forode igakorwa, ubu u Rwanda ruba rwimereye nka Congo cyangwa ibindi bihugu aho forode na ruswa byashinze imizi. Ibi ngo akimara kubivuga, Perezida Kagame yaramurebye ntiyagira icyo avuga, inama irinda irangira.

 

Indi mpamvu ya kabiri yatumye  icyizere Perezida Kagame yari afitiye Rujugiro kiyoyoka, ni RIG (Rwanda Investment Group), ngo kuko mu myaka yose iyo Sosiyete yamaze Rujugiro ayibereye Perezida, ntiyigeze ikora neza na rimwe ngo  yaranzwe n amanynga kuva itangiye kugeza ubwo yakurwaga ku buyobozi bwayo.

 

Agahomamunwa kabaye ako kwagura uruganda rwa Sima rwa Bugarama, rwari gutanga Sima mu Rwanda; u Burundi na Congo ya Kabila. Ibikoresho byari bigenewe kwagura urwo ruganda, umuherwe Rujugiro yabinyujije ku ruhande, ajya kubaka uruganda rugezweho mu birometero bike cyane mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Ngo ibi byababaje Perezida Kagame,  byiyongera ku kuba uyu muherwe yaramubeshye akamuha ikibanza muri Rond Point y’Umujyi, ahari ubusitani bwiza butagira uko busa, ndetse n’inyubako za Leta zigasenywa hagenderewe kubaka inzu y’icyitegererezo mu Umujyi wa Kigali, nyamara Rujugiro  yubaka inzu itameze nk’uko yumvikanye na Perezida Kagame, dore ko ngo n’ikibanza bivugwa ko yagiherewe ubuntu, hagamijwe kubakwa inzu nziza izagaragaza isura y’ Umujyi.

 

Aya manyanga yose ngo niyo yatumye umuherwe Rujugiro akurwaho icyizere na Perezida Kagame, avanwa muri RIG  asimbuzwa Mporanyi wa SORAS, bituma yirukanwa no muri Komite Nyobozi y’Umuryango  FPR Inkotanyi, bityo Tribert Rujugiro ntiyihangana, agira umujinya ahunga igihugu ndetse atangira no kugirana umubano wa hafi na Kayumba Nyamwasa na RNC ye, aho yirirwaga agendana n’uwitwa Himbara ubu uba muri Amerika, ariko mbere yabaga muri Afurika y’epfo.Basenguraka  Ku maradiyo no mu bindi bitangazamakuru hirya no hino ku isi basiga isura mbi igihugu na Perezida Kagame.

 

Umubano wa Rujugiro n’abayobozi bamwe ba AFURIKA

 

Iperereza ry ikinyamakuru UMWEZI ntabwo ryagarukize mu Rwanda gusa uubwo rwifuje no kureba uko u.muherwe w umukambwe yitwaye no mu bindi bihugu cyana cyane I Burundi no muri AFURIKA Y EPFO.

 

Mu Burundi

Colonel Jean Baptiste Bagaza yayoboye u Burundi kuva mu Ugushyingo 1976 kugeza muri Nzeri 1987. Mu ntangiriro y’imyaka ya za 1980, Rujugiro yari amaze kuba umwe mu banyemari bari bakomeye  mu gihe cy’ubutegetsi bwa Col. Bagaza; yari afite imirima myinshi y’itabi n’uruganda rukomeye rw’itabi . bivugwa ko ari we wenyine wari ufite Monopole, y’ubucuruzi  bw’itabi (cigarettes) mu Burundi. Ngo niwe wenyine kandi wari importateur Execlusif w’umunyu u Burundi bwaguraga mu mahanga ngo ndetse Leta y’u Burundi ntiyari ikimufata nk’impunzi (Statut de refugié Rwandais), ngo Rujugiro yaje kubona ubwenegihugu bw’u Burundi (Naturalisation), kandi ahabwa na Passport y’icyo gihugu kugira ngo gukora Business bimworohere mu bihugu by’amahanga.

 

Birumvikana rero ko inyungu nyinshi yakuye mu bucuruzi bwe, yazigabanye na Col. Bagaza n’agatsiko ke kandi akaba yari afite n’ijambo (Leader d’opinion) mu byemezo bimwe na bimwe byo mu rwego rwa politiki byafashwe na Leta y’u Burundi.

 

Ifungwa rya Rujugiro

Major Pierre Buyoya yahiritse ubutegetsi bwa Col. Bagaza  kuwa 03 Nzeri 1987 (aba bombi bakomoka mu ntara ya Bururi kandi ni abasirikari) mu myaka ya za 1985-1986 (aribwo bagaza yohereje abasirikare benshi muri Retraite anticipée agafunga amaseminari n’amasengero ya Eglise Catholique), byaragaraga ko ingoma y’igitugu ya Col. Bagaza igeze mu marembera. Rujugiro ntiyamenye ubwenge bwo kuyitaza hakiri kare. Niyo mpamvu Buyoya agifata ubutegetsi, yafashe icyemezo cyo gufunga bamwe mu bari abatoni ku ngoma ya Col. Bagaza wahiritswe ku butegetsi ari mu nama ya Francophonie mu gihugu cya Canada, Rujugiro yabaye umwe rero mu ba mbere Buyoya yafunze nabi muri Gereza ya Bubanza (intara iri hafi ya Bujumbura kandi igahana imbibe na RDC). Si ibyo gusa kuko Buyoya yategetse ko n’imitungo yose ya Rujugiro ifatwa igacungwa na Leta y’u Burundi nka compte zari mu ma banki, imirima n’uruganda by’itabi.

 

Itoroka rya Rujugiro

 

Ntabwo Rujugira yamaze amezi menshi mu munyururu (Yari no kuzapfiramo). Umuryango we n’inshuti ze zakoze iyo bwabaga zitanga amafaranga menshi (Corruption) maze bamwe mu basirikari bari bashinzwe kurinda Rujugiro baramutorokesha bamwambutsa uruzi rwa Rusizi bamugeza muri RDC , ubwo Rujugiro aba ararusisimbutse ahungira mu Burayi mu gihugu cy’u Busuwisi. Mu myaka ya za 1990-1991 yongeye kugaragara i Kampala muri Uganda aje kwifatanya na FPR Inkotanyi.

 

Uburyo Rujugira yashubijwe imitungo ye

 

Rujugiro yongeye gukoza ikirenge ku butaka bw’u Burundi ari uko zihinduye imirishyo Melchior Ndadaye yabaye Perezida w’u Burundi, ku wa 09 Nyakanga 1993asimbura Maj. Buyoya mu matora.

 

Ndadaye akimara gufata ubutegetsi yahaye uburenganzira Bagaza n’umuryango we ngo batahe i Burundi. Ubwo na Rujugiro yaboneyeho nawe ataha mu gihugu cya cya kabiri, ntibyatinze Leta y’u burundi iyobowe na FRODEBU yashubije Rujugiro imitungo ye Comptes zo mu mabanki; imirima n’uruganda rw’itabi hiyongereyeho n’indishyi z’akababaro.

 

Afurika y’epfo

 

Muri Afurika y epfo naho ku ngoma ya Nyakwigendera Mandela ndetse no ku ngoma ya Mbeki, umuherwe Rujugiro yabanye neza nabo baperezida ngo ariko bitari cyane ngo yakoranye n’abari bashinzwe kwinjiza imisoro aho muri Afurika y’epfo banyereza imisoro biratinda . Muribuka ko ZUMA amaze kuba Pererezida aribwo hagaragaye inyerezwa rikomeye ry’imisoro, bityo umuhungu wa Rujugiro wari ufite uruganda yarafashwe arafungwa . Mzehe Rujugiro nawe yohererezwa impapuro zo ku mufata, ndetse afungirwa igihe gito mu Bwongereza. Abonye  bisakuje yemera kuganira n ubuyobozi bushinzwe imisoro muri Afurika y’epfo, aza  kwishyura ibyo yaregwaga.

 

Ngibyo rero gusa iyo urebye imyitwarire ya Mzehe Rujugiro, biragoye ko yari gukorana byoroshye na Perezida Kagame, kuko umuherwe Rujugiro ni umucuruzi watangiye ubucuruzi mu manyanga muri forodi, akorana na za leta nyinshi mu mamanyanga, byari rero bigoye gukorana na Kagame ushaka ko iteka ibintu binyura mu mucyo. Byaramugoye kugeza igihe anabimusabiye mu nama bishoboka ko yaba yaranabimusabye bari bonyine undi akaba ibamba

 

Gusa ibi ni amahirwe kuko ubu iyo Kagame yemera ariya manyanga yose ubu u Rwanda ntiruba rumeze uko rumeze uko. Ibikorwa remezo dufite ubu biba biri mu nda za bamwe nkuko mbere wasangaga umucuruzi umwe ariwe ufite uburenganyira bwo gucuruza igicuruzwa runaka, ugasanga ibicuruzwa byinjira bidatanze amahoro bimwe Rujugiro yifuzaga ko KAGAME akora.

 

Théodore Ntalindwa

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo