Mitali Protais nyuma yo guhunga yatangaje ko agiye kurwanya Perezida Kagame
Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko Protais Mitali wari Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Etiyopiya yahunze akajyana n’umugore we nyuma yo kujijisha ko agiye i Kigali we agakatisha ticket y’indege ijya i Paris mu Bufaransa dore ko abana be yari yaramaze kubohereza muri Amerika .
Iyi nkuru y’ihunga rya Protais Mitali ije ikurikira amakuru menshi yatangiye kuvugwa kuri Mitali nyuma y’umwiherero w’abayobozi bakuru wabereye I Gabiro ndetse nuw’abambasaderi bahagarariye Igihugu cy’u Rwanda mumahanga wabaye ku itariki 3 Werurwe 2015 wabereye muri Hotel Gorillas I Nyarutarama.
Uyu mwiherero udasanzwe w’abambasaderi wigiwemo ibintu bikomeye warimo naba Minisitiri Conseilles ( Urwego rwohejuru rwungirije b’ambasaderi) ukaba kandi warimo n’abasilikare bakuru, ukaba wari uyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo na Gasana Eugene ambasaderi w’uRwanda I NewYork muri Amarika.
Muri uyu mwiherero hagarutswe kukibazo cy’abambasaderi bitwara nabi nka Muligande Charles waje kwirukanwa na Masozera Lobert ufite ikibazo cy’uko ntabushobozi afite mukazi, SIZA Kayizari uri muri Tourkiya n’abandi …. ariko cyane cyane Mitali Kabanda Protais wari ambasaderi w’u Rwanda muri Etiyopiya kuva 8-9/2014.
Usibye no kuba yari yarahawe ambasade ikomeye kuburyo atari kuzabyikuramo, ahanini Mitali yaregwaga imicungire mibi y’ishyaka rye PL. muri uyu mwiherero yabajijwe iby’amafaranga ya PL, yanyereje, amaze kwemera amakosa ayasabira imbabazi, agirwa inama ko yasubira mumirimo ye amaze gukemura ibibazo byo mu ishyaka rye no kwishyura ayo mafaranga asaga miliyoni 60 yariye. Hakaba hari n’amakuru y’uko yegujwe kubuyobozi bwa PL. Aha ngo niho Minisitiri yamubwiye ko Perezida wa Repubulika yamusabye kumuhagarika mukazi.
Mitali Protais
Nta gushidikanya ko igitumye Protais Mitali ahunga ari aya mafaranga kuko bivugwa ko yari yirukanywe mukazi, akaba yaragombaga kwisobanura muri CID kuri iki kibazo cyo kunyereza amafaranga y’ishyaka rye , amakuru dufite avuga ko yagombaga kugera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2015.
Hari amakuru ava I Paris mu Bufaransa aho Protais Mitali yahungiye duhabwa n’umuntu wizewe avugako Mitali yatangaje ko agiye kwifatanya n’ibigarasha akaba agiye kurwanya Perezida Kagame ndetse ko agiye gufatanya na Joseph Sebarenzi Kabuye umu PL,wari inshuti ye wahoze ayobora inteko ishingamategeko akaza guhunga Igihugu aho yavugwagaho gushaka gukora Coup d’Etat afatanyije naba Gen. Kayumba Nyamwasa wari Chef d’Etat Major w’Ingabo z’Igihugu mu mwaka w’200.Mitali ngo akaba yatangaje ko yahunze Perezida Kagame ngo kuko yanze iby’ihindurwa ry’itegeko nshinga ngo Kagame yiyongeze mandat ya gatatu.
Mitali Protais utarigeze uba umuyoboke uzwi muri PL, mugihe cyambere ya Jenoside ubwo Abatutsi bari kurugamba rwo gukuraho ubutegetsi bubi bwa Habyarimana we yakoreraga abahinde abacururiza indorerwamo z’amaso hafi ya City Plazza akaba yari umuyoboke wa PL,mukitwaga komine Ntongwe naza Kinazi iwabo ubu ni mukarere ka Ruhango, Mitali muri Jenoside yarokowe n’inkotanyi arazikurikira aho igihugu kibohorejwe habura ababa badepite ajyamo, yaje kuba Perezida wa PL, bitunguranye kuko abashinze PL bose bishwe icyo gihe akaba yari ashyigikiwe naba Higiro Prosper ba Nsengimana Joseph n’akandi gatsiko ko muri PL, gasanzwe kimika abayoboke mumyanya y’ishyaka, muri Congre yabereye kuri crois rouge imbere ya Utexirwa, muri Kanama 2007 aho yarezwe n’abayoboke ba PL,uburiganya, kwiba amajwi no gutanga Cheque itazigamiye ayiha ishyaka nk’umusanzu yari aribereyemo . ( reba Rushyashya yo muri kanama 2007).
Ibi akaba yarabikoze kugirango komite nyobozi imwemerere kwiyamamariza uwo mwanya mugihe yari ahanganye na Depite Gatete Polycarpe, wari ushyigikiwe n’aba PL,bakera nka Depite Murashi Izaie, Depite Elie Ngirabakunzi, Emmanuel Musabyimana, Uwimana Emmanuel n’abandi…aba nibamwe mubanditse banasinya urwandiko rw’ibirego by’ubujura bw’amajwi Mitali yaregwaga muri ayo matora, kuva ubwo umuriro watangiye kwaka muri PL, aba bose tuvuze baje kwirukanwa na Mitali mu ishyaka ndetse no kumyanya y’ishyaka aza no kubacisha n’amafaranga mu nkiko.
Mitali Protais kuva ubwo yahise yiyambura ubu rescape yanga inama yagirwaga nabo ndetse yanga inama z’abantu bakuru murwego rwohejuru mubuyobozi bw’Igihugu bamugiraga inama murwego rwo kunga ishyaka, atangira guhiga abantu, guhangana no kwikoma buri wese yakekaga ko yaba uwo mugice cyo kwa Gatete Polycarpe utavugaga rumwe nawe muri ayo matora, abantu bose bava muri PL, Mitali azana abantu bashya ashyiraho ake gatsiko kagizwe ahanini n’inshuti ze ziganjemo iz’abagore babayoboke ba PL,bamukomeraga amashyi bamwe muri bo ari nabo yahise agabira imyanya y’ubudepite munteko ishingamatego. Mitali arica agakiza akabeshya ko ashyigikiwe n’ibukuru.
Nguko uko Mitali yaje kwambura ubu basha kuma konti y’ishyaka Dr. Nyiramirimo Odette wari SG w’ishyaka kubera kutamwizera na Donatila Mukabalisa visi Perezida wa mbere basinyanaga asigaraho wenyine kuko Donatila batacanaga uwaka, amuzizako ngo yaba yari ashyigikiye Gatete muri ayo matora, mwibuke ko yigeze kumwambura umwanya w’ubudepite munteko ishingamategeko, ariko ku bw’amahirwe aza kubona umwanya w’ubusenateri yiyamamarije ishyaka ritabigizemo uruhare mu Ntara y’iburasirazuba akomokamo, ari naho yavuye aba Perezida w’inteko ishingamategeko.
Kuva 2007, Mitali asa nuwacungaga ama konti y’ishyaka PL wenyine, aho hagaragara urutonde rw’uko yabikuzaga ni muri COGEBANK, aho yigurizaga akaniyungukira nka bimwe bya BANK LAMBERT,abonye ko bitangiye gusakuza akajya agenda agarura make make, kugeza ariteruye ryose yigira muri Ethiopia kuko bari batangiye kubimubaza. Ibi biragaragara muri historique ya Bank.
Ariko abaduhaye aya makuru abavugako ibi byose Depite Byabarumwanzi Francois visi perezida wa kabiri yaba yarabizi ntagire icyo abikoraho akabiceceka .Depite Kalisa yagaragaje ko inyerezwa ry’amafaranga ya PL ryamenyekanye ubwo Mitali yari agiye guhagararira u Rwanda muri Ethiopia nka Ambasaderi, maze uwo asize nk’umuyobozi w’agateganyo yajya kureba kuri konti y’ishyaka agasanga hasigayeho amafaranga y’u Rwanda 200,000.
Depite Kalisa yakomeje avuga ko Mitali abajijwe aho andi mafaranga y’ishyaka ari, yasubije ati “Byabaye ngombwa ko nyakuraho nyashyira kuri konti yanjye kugirango mutazayapfusha ubusa.”
Depite Kalisa yongeyeho ati “Igenzura ry’umwaka umwe ryakozwe (kuva muri Mutarama 2013 kugeza Kamena 2014) ryagaragaje ko yagiye abikuza amafaranga agera kuri miliyoni 63, ariko hari ayo yagiye yishyura, ku buryo yari asigayemo 51,640,000.”
Depite Kalisa yakomeje avuga ko kuva mu Ukwakira 2014 Ambasaderi Mitali yagiye atumizwa agasabwa kwishyura, agakomeza kurerega ishyaka, kugeza ubwo PL imenyesheje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, na yo ikamusaba ko igihe cyo kuza mu mwiherero yazagera i Kigali mbere, agakemura ibibazo afite mu ishyaka rye. Havugwaga kandi imyenda myinshi mu ishyaka y’abantu kugiti cyabo yatse amafaranga avuga ko ari ay’ishyaka kugeza ubu bakaba batarishyuwe ,kutamenyesha abayoboke uko umutungo w’ishyaka uhagaze kubera ko nta nama za biro politiki zabagaho ndetse no kutishyura abakozi, kugeza n’aho inzu y’ishyaka iri ku kimihurura ihabwa umucuruzi witwa Jacques Bihozagara akajya ayicururizamo inyama z’ingurube, akishyura Mitali kugiti ke !
Hari amakuru avuga ko mumatora y’abadepite aheruka 2013 yagiye akura kuri Liste aba PL bakera abashyiraho amananiza yo kwishyura akayabo ka miliyoni y’amafaranga ngo badashyirwa kumyanya y’inyuma kuri liste y,abakandida Depite, hari abayagujije barayatanga baza kwisanga mumyanya y’inyuma kuri iyo liste yakorerwaga Chez Lando, yitiriwe komisiyo Nyiramirimo, twanamenyeko iyo Liste yakorwaga Mukabalisa Donatila wari SG icyo gihe w’ishyaka atabizi.
Iyo liste y’abakandida niyo yirukanye abantu benshi mumyanya y’imbere, impamvu yambere Mitali yavugaga ngo nuko batishyuye imisanzu y’ishyaka aho ngo yacaga miliyoni kujya kuri iyo Liste, twavuga nka Nyakwigendera Kamanda Charles wari usanzwe ari Depite washyizwe kumwanya wa 12,yamara gupfa Mitali akajya kumushinyagurira ngo babanye neza mu ishyaka. Nguko uko Mitali yashyize kuri liste abitwa ba Theogene Munyangeyo n0 5 na Hneriette Sebera n04 umaze imyaka 20, munteko kandi yari yashyizwe kumwanya wa 9 na Komisiyo ya Nyiramirimo.
Mitali mugihe yari Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yavuzweho kwiba Peteroli yari mubigega bya Leta birangira akingiwe ikibaba n’umwanya yariho w’ishyaka. Ariho yavuye agirwa Minisitiri w’umuco na Sport, Minisiteri yariyemo iritubutse afatanyije n’abatekamutwe bo muri Tourkia mukubaka stade ya Gahanga yagombaga kwakira CANE 2016 none ikaba ibaye iyo stade idahari kuko Mitali yayiriyemo icyacumi stade inanirwa kubakwa n’abashoramali barayita barigendera kugeza ubu ihinzwemo ibigori n’abaturage b’iGahanga. Mitali amaze kubona ko iki kibazo cya stade kimukomeranye kubera kwisobanura kenshi i bukuru kandi mandat ye yokuyobora PL yararangiye kera yigiriye inama yo gutumiza congre idasanzwe y’ishyaka yari yaranze gutumiza abwira inkoramutima ze mu ishyaka ko abona ibintu bimeze nabi ko bakwiye gukora ibishoboka agahamaba PL, ko byazatuma batinya kumwirukana kukazi, ayisaba ko yamwongeza indi mandat y’imyaka 5, ari perezida wa PL, nk’umutaka wo kumukingira ayomanyanga ye yose, nguko uko byagenze umwaka ishize yiyongeza indi Mandat ntamatora abaye y’ishyaka.
Mitali ahunze avugwaho uburiganya mubucuruzi bw’imiti muri Pharmacie ye iherereye mumujyi wa Kigali munsi yo kwa Rubangura yitwa SUN BEAM,iyoborwa n’umugore wize ibya Pharmacie akaba umugore wa Rutembeka Prosper murumuna wa Mitali ukora muri Kigalitoday nubwo n’umugore wa Mitali witwa Golette mbere y’uko nawe ahunga ariho yagiraga ibiro byogutekinika ama facture y’imiti babeshya ko yoherejwe mu ivuriro ryabo riherereye kuri st Famille ryitwa Polychrinique de l ‘Etoire nubwo iri vuriro riyoborwa n’umugaga witwa William Birahira, ariko mubyukuri n’ivuriro rya Mitali Protais kugitike, biravugwa ko Mitali n’umugore we bari bamaze kunyereza amafaranga asaga miliyoni 30, mubujura bwaza Facture z’imiti zimpimbano aho ngo yoherezaga abaganga muri RAMA, kwishyuza facture z ’umurengera babeshya ko bavuye abantu, akanategeka abarwayi kujya gufata imiti muri Pharmacie ye, iyindi agahimba ko yafashwe kandi itafashwe ,bakishyuza muri RAMA facture za feke.
Turacyabikurikirana .
Cyiza Davidson
http://rushyashya.net/spip.php?page=m_article&id_article=4015