“Mbwira ibyo ukunda kwitaho nanjye ndakubwira uwo uri we” Aya ni amagambo yavuzwe n’umuhanga mu mitekerereze w’umunya Esipanye Jose Ortega y Gasset
Nakunze kuba mu mujyi wa Rwamagana aharangwa no kwidagadura ku rubyiruko kurusha ahandi mu Rwanda. N’ubwo ari umujyi muto, mu myaka yashize ntibyabuzaga gusangamo inzu berekanamo filimi ziri hejuru ya 10.
Kandi si ibi gusa, iyo witegerezaga wasangaga abaturage bishimye.Ibi byivangaga n’umuco akenshi w’Abarabu uvanze n’uw’Abanyarwanda maze ugasanga Rwamagana ari ikindi gihugu mu Rwanda.
Mu 2007 ubwo narangizaga amashuri yisumbuye nta kazi gahambaye nari mfite, icyo nakoraga, ni ukwirirwa muri Siberi kafe(Cyber Café) ntumira abantu ntazi kuri facebook, nandikira abantu ntazi kuri e-mail cyane ko nta kindi nari nzi cyakorerwa kuri interineti.
Nyuma y’imyaka mike gusa nabashije kubona Telefone yemera gukoresha interineti. Ibi kuri jye byari amahirwe yo gutunga inshuti zanjye zose hafi. Kwandika mbaza aho duhurira ngo tuganire gusa….
Guhura ubwabyo n’iyo nabaga ari jye wabatumiye byabaga ari ibindi…nashoboraga kumara umwanya munini ndi kuri telefoni kurusha uko naganiraga, yewe rimwe na rimwe nkanahaguruka ngo mbashe gufata rezo neza (signal, network) cyangwa nkanabahungaho ngo mbashe gucatinga (Chat) n’inshuti zanjye, menye amakuru yazo, ndebe ko izo nandikiye zansubije….mbese, Facebook wari undi muryango kuri jye.
Mu gihe nabaga ntari kwandika nabaga ndi gufotora. Amafoto yo kubika se? oya. Inshuro nyinshi ubutumwa bwabaga ari “Ehhh! Mwahombye hano ibintu ni sawa!” Nkashyiraho ifoto.
Nyuma yo gushyiraho ifoto byabaga ngombwa ko nsubiraho nkareba abagize icyo bazivugaho! Maze nanjye nkabasubiza…Murakaza neza mu buzima bwanjye bwa facebook!
Hari uwaba yumva ibi bidasanzwe? Ukuri ni uko igihe cyose namaze ndi kuri facebook gishobora kuba kiruta kure cyane icyo namaze niga! Ni iki nungutse? Gusubiza ibi byo biragoye cyane ko mu nshuti zikabakaba 1000 abo nagira ikibazo bakabimenya ntarinze kubishyiraho ari bake cyane.
Rimwe na rimwe umuntu aranyandikira nkakeka ko yaba yibeshye cyane ko mba mbona ntaho muzi! Kandi, aba bose bitwa inshuti nungutse!
Telefone zihuza abantu cyangwa zihuza Telefone?
Ndibuka mu myaka yashize ubwo nabonaga bwa mbere ikirango cyamamaza Telefone za Nokia cyaravugaga ngo “Connecting people” Cyangwa se guhuza abantu ubishyize mu Kinyarwanda.
Uyu munsi, iyo ndebye nsanga iki kirango cyakwitwa “Connecting phones” cyangwa se Guhuza Telefone kuko nsanga abantu benshi baba bihishe inyuma ya Telefone maze bigatuma ubundi buryo bwo gusabana no kubana n’abandi bwibagirana. Aba nanjye ndimo nk’uko natangiye mbibabwira.
“Aho kubura Telefone amezi 3 nakuka iryinyo!” Ahari nturabwirwa ibi ariko njye narabivuze kuko numvaga maze umunsi ntamenye amakuru yo kuri facebook byaba ari agahoma-munwa. Gusa hari igihe biba.
Umwaka ushize ndavuga 2013 nabuze Telefone yanjye mu buryo ntateganyaga. Numvaga ari ibintu bihwanye no gupfa n’ubwo ari ikigereranyo gusa. Namaze ukwezi kose ntayifite. N’ubwo kubyakira byangoye, uku kwezi kwazanye impinduka nyinshi mu mibereho yanjye. .
N’ubwo Telefone itari urugingo muzigize umubiri wanjye, byarangoraga kuba najya ahantu ntayifite kuko igihe cyose numvaga ko ntabanje gushyiraho urugero Kigali———->Huye Mana umbe hafi! Ibi ntabwo byabaga ari ukubishyira kuri facebook gusa, ahubwo bwari uburyo nari nabaye imbata yo kumenyesha za nshuti zanjye ntari nzi imibereho yanjye ya buri saha!
Igihe, imikino, amakuru, n’ibindi utibagiwe kumenya ibyo inshuti zarariye byose byabaye intambara kugira ngo mbimenyere muri icyo gihe cy’ukwezi.
“Ubu se inshuti zanjye zizantumira gute? Akababaro, agahinda, kwiheba ndetse n’ibindi…nibyo byatumaga numva ko byanze bikunze mvuye kuri radari kandi ko abantu bagiye kunyibagirwa. Iyo nabaga mbashije kwishyura Cyber café nta kindi nashyiragaho kitari ndabakumbuye, Nta kintu cyiza nka Telefone yanjye, facebook ni iya mbere…”
Kubura Telefone birahwitura
Mbivuze biragoranye kubyumva. Ndetse kuri bamwe bamaze kuba imbata yazo ni amakabya-nkuru! Ariko niko bimeze. Nyuma y’ibyo naciyemo ubu namaze kubona ko Telefone n’ubwo ifite akamaro ariko kwiha umutekano w’igihe runaka nabyo biba ingenzi cyane.
Ibi ni bimwe mu byo nabonye byahindutse cyane mu gihe nta terefone nari mfite.
Inshuti zanjye zubahirizaga igihe twahanye
Hari igihe wari bwapange gahunda n’inshuti zawe mu cyumweru cyangwa bibili mbere? Reka dufate urugero. Mu cyumweru gitaha tuzajye gusura umunyeshuri uyu n’uyu? Njye narabikoraga kandi twese tugahura ku gihe nta n’umwe nigeze mpamagaye.
Kureka Facebook mu gihe cy’ukwezi byatumye mbasha gusoma ibitabo byinshi kurusha ikindi gihe.
Muri uku kwezi namaze nta Telefone mfite ndabizi inshuti zanjye zakumbuye amafoto yanjye ya buri munsi ariko kandi nanjye, nungutse byinshi. Abahanga bavuze ko ubuhanga buhishwa mu bitabo. Facebook na Interinet kuri Telefone byambujije gushakisha ubu buhanga. Aho nyiburiye, natangiye gusoma cyane kuko nta kindi nashoboraga kuba nakora. Si ibi gusa kandi kuko nabashaga no gutekereza ku buryo umunsi wanjye wagenze kurusha uko nahoraga mfata terefone maze nkasoma uko iy’abandi yagenze.
Natangiye kuba umuntu uboneka akenewe
Bimera gute iyo usubije sms usaba imbabazi ko watinze gusubiza kuko wari uri mu rwogero? Hari ikosa uba ufite? Biraryoha cyane kuba mu Isi nta muntu uguhamagara inshuro nyinshi akubaza aho uri nyamara nta n’ikindi agushakira! Uku kwezi, natangiye kubona ko igihe cyanjye ari icyanjye maze bituma ntangira kubona ko nta n’umwe ngomba gukurikira amasaha 24 kuri 24 nshaka kumenya uko ameze rimwe na rimwe aba anabeshya.
Guhora kuri Telefone biduheza inshuti zacu
Mbere ikintu nakoraga kugira ngo ngaragarize mugenzi wanjye ko turi kumwe ni ukulayikinga (like cyangwa gukunda) ifoto ye iri ku rubuga rwa Facebook, kugira icyo mvuga ku byo yanditse, kwandikira umuntu mubaza uko ameze n’ibindi bidafite akamaro…
Mu gihe namaze ntafite Telefone nabonye uburyo nabagaho mu bushuti nakwita ko bwari bwuzuye ubunebwe. Mbwise gutyo kuko ntangiye kubumenyera numvise ko ntatandukanye nabo kuri Facebook ko ahubwo ari bwo nakwinjira mu muryango w’abantu bafatika.
Aha ntabwo ndi kukubwira ngo ufate Telefone yawe ngo uyikubite hasi nyuma yo gusoma ibi, oya, ahubwo ndi kukubwira ngo urebe kure, Igihe tucyita amafaranga kandi amafaranga nibwo buzima muri iyi minsi. Niba umara amasaha 5 ku munsi wandikirana n’abantu kuri facebook na bya bindi byaje Whatsap, ni imyaka ingahe wigabanyiriza yo kubaho? Ni iki bikungura? Ubushuti?
Icyanteye kwandika ibi ni igitekerezo cyanje mu mutwe ngira nti: “Telefone ni ibikoresho, kandi uko bigaragara twe nk’abantu turashaka kuzikoresha kurusha ibyo zagenewe. Niba hari ikintu kidashobora gusimbura umubano w’abantu ni Telefone. Abanyarwanda bati “Ifuni ibagara ubucuti ni Akarenge!”
Twe se twabugize telefoni gute? Nitubana nk’inshuti zo kuri interineti tuzaba zo, aho uzagira ibyago nutabishyira kuri Facebook ntawuzagutabara, nubishyiraho nabyo bazagutabarira kuri izi mbuga. Biratangaje ko mu minsi ishize ku munsi w’amavuko wanjye nifurijwe n’abagera kuri 50 ariko simbone n’umwe aza iwanjye nibura anzaniye Umukati ngo anyifurize umunsi mwiza! Ng’ubu ubushuti bwo kuri interineti.
Ubuzima bwiza hanze aha burahari, ibyishimo byuzuye Igihugu cyose kandi ntushobora kubibonera kuri ako karahuri kangana urwara! Kuki utakwivumbura nibura umunsi umwe ngo maze Telefone yawe uyisige mu rugo ubundi ujye kwiyibutsa uko abasogokuruza bacu babagaho mu byishimo bizira gucatinga! Ibintu byiza birahari ahubwo telephone zituma tubyivutsa!
Assoumani Ntakirutimana
Communication Officer
Never Again Rwanda
Tel: +250 788 61 52 57
722 61 52 57
|
|