Parution: Monday 11 November 2013, 02:57
Par:Kabashoga Alexander
Guhumura cyangwa gusinziriza ubwenge?
Muri iyi minsi ishize, umuhuzabikorwa mukuru wa RNC Theogene Rudasingwa abandanyije mu gukurikiranya amagambo n’inyandiko avuga ko zigamije guhumura abatutsi n’abahutu. Bamwe ngo kuko nibadahumuka Kagame azabamarisha, abandi nabo akabamara. Bivuze ko Kagame yiyicira abahutu naho abatutsi bo akabicisha akoresheje abandi bantu. Ibyavugwa ku magambo n’inyandiko za Rudasingwa ni byinshi, kandi koko hari benshi babivuzeho banabyandikaho. Ahubwo hari n’abavuze ko iriya ari intambwe nziza yageza abatutsi n’abahutu ku bwiyunge. Icyo ngamije rero si ugusubira mu magambo yo gupima no gucishiriza ibyavuzwe n’ibyanditswe, ahubwo ni ukubaza Rudasingwa n’abandi basomye bakanumva amagambo ye uburyo inyandiko ze zabahumura niba koko bari bahumye. Ese ubundi koko abatutsi n’abahutu ni impumyi zahumurwa n’ibikubiye mu nyandiko nk’izi? Baramutse banahumye se, ziriya nyandiko za Rudasingwa yumva hari iki gitangaje zahishuye cyatuma amaso yabo afunguka nk’akozweho n’urutoki rwa Yezu w’I Nazareti, bakava mu mwijima bakajya mu mucyo?
Mu nyandiko igenewe abatutsi n’ubwo Rudasingwa yavuze asa n’aho na we yishyira mu bagomba guhumuka, bigomba kumvikana ko umuntu uburira abandi we ari uko aba asanze hari ibyo yabonye abandi batabonye, bikaba byamuhumuye amaso, ndetse yizeye ko n’abandi nibabibona cyangwa bakabyumva na bo bahita bahumuka. Mu igenewe abahutu, na bo ababwira ko nibakomeza guhuma Kagame azabamara, bakazajya kwibuka gukanguka barashize! Icyo twakwibaza rero ni igishya amagambo n’inyandiko za Theogene Rudasingwa zaba zaramenyesheje abatutsi n’abahutu batari bazi, ku buryo noneho baheraho babona ibyo batabonaga mbere, bikabatera guhumuka.
Ku muntu nk’uriya w’umunyabwenge, wabaye umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi igihe kirekire akanayobora ibiro bya Kagame, kandi akaba avuga ko ubu yitandukanyije n’ikinyoma-kiyobyabwenge cya FPR, iyo avuze ati nimuhumuke, abantu bagombye kwitega ko abagezaho amabanga akomeye we azi bo batazi, kuyahishurirwa bikaba byatuma badakomeza kugwa mu mutego w’ikinyoma nka mbere. Iyo umuntu nk’uriya avuze rero cyangwa akandika, abenshi bagira amatsiko, kuko baba barekereje ngo wenda noneho agiye kutugezaho ya mabanga azatwereka tendon d’Achille ya Kagame. Ni kenshi abashinze RNC bavuye mu ndiri y’agatsiko k’abicanyi ba FPR bagiye bizeza abanyarwanda ko bazabahishurira amabanga yatuma badakomeza kugwa mu mitego ya Kagame, ariko abenshi muri twe twarategereje amaso ahera mu kirere. Twabwiwe ko amabanga azabwirwa ubucamanza aho gushyirwa ku karubanda, ariko kugeza ubu n’abacamanza bakurikirana iby’ubwicanyi bwakozwe na FPR-Inkotanyi, mu gihe Rudasingwa abahereye ubuhamya, nta kintu gishya babwiwe tutari dusanwe tuzi.
Ese ahubwo umuhuzabikorwa mukuru wa RNC ntiyaba ashaka gushyira abanyarwanda mu isinzirizabwenge (hypnosis) ngo bibagirwe ubwicanyi bukabije bamwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka rye bazwiho, byose byitirirwe Kagame n’agatsiko kamuri iruhande uyu munsi, naho agatsiko kari kamukikije ejobundi hashize kiyuhagire kihindure ak’abere?
1.Kuhagira abicanyi b’Inkotanyi amahano yabo yose akitirirwa Kagame
N’ubwo Rudasingwa asa n’aho atwita impumyi zigomba guhumuka, icyatugaragariye cyane kuva kera ni uko ubwicanyi Rudasingwa ashaka gutsindira agatsiko kari ku butegetsi ubungubu, bwatangiye kera bwadukanye n’intambara Inkotanyi zashoje. Ndetse bwageze ku ntera yo hejuru cyane (ubwicanyi mu baturage ba Byumba na Ruhengeri 1990-1994, abatutsi bo mu Bugesera, abagogwe n’abatutsi bo muri Zaire 1992-1993, ubwicanyi bwo kurimbura imbaga mu gufata igihugu 1994, Kibeho 1995, impunzi z’abahutu muri Zaire kuva 1996 kugeza ubu, ubwicanyi ndimburambaga mu gihe cy’intambara yiswe iy’Abacengezi, n’ubundi bwinshi umuntu atarondora ahangaha ngo aburangize) mu gihe we na bagenzi be bafatanyije gushinga RNC ari bo bari abatoni bakuru bo muri ako gatsiko. Kuba Kagame n’abambari be, ndetse n’ingwe zibahagarikiye barakomeje kubipfukirana, si byo byahinduye abanyarwanda impumyi, kuko n’ubwo babuze uruvugiro, nta na kimwe batabonye, nta na kimwe batazi. Cum tacent, clamant, nk’uko umuhanga yigeze kuvuga (ngo kuba bacecetse ni nk’urusaku rwo gutabaza).
Hari benshi rero bavuga ko iyo umuntu asomye ibyo Rudasingwa yandika, yakwibwira ko ubugome bw’Inkotanyi bwatangiye aho we na Gahima , Karegeya na Nyamwasa baziviriyemo, nk’ aho bakiri kw’isonga ya FPR Inkotanyi zari agatsiko k’abagwaneza, zigahinduka agatsiko k’abicanyi ari uko bo bavuze ko bavuyemo. Ibyo rero ni byo bisa n’isinzirizabwenge aho guhumura abantu. Mu gushaka kugereka amabi yose y’inkotanyi ku muntu umwe (na bake bakimuri iruhande), Rudasingwa akunda kugaragaza ko abicanyi ruharwa b’abatutsi nta cyaha na kimwe bari bakwiye kubarwaho mu gihe bitandukanyije na Kagame kuko yaba ari we mwicanyi wenyine. Urugero muri iyi nyandiko yandikiwe abatutsi ni aho agira ati:
[Kagame]”Yakoresheje abanyamulenge arangije arabata. Yazamuye Nkunda arangije amwigiza iruhande. Y’imitse Ntaganda arangije aramuta, ubu Ntaganda ari La Haye abazwa ibyaha bikwiriye kubazwa Kagame. Ubu Makenga nabagenzi bari mu mazi abira, kuko nabo bazi neza ibyo Kagame abageneye.”
Ubwo se RNC irashaka kutwumvisha ko Ntaganda azira ubusa, ko nta cyo yagombye kubazwa kandi byose byarakozwe na Kagame musa? Abamwise Terminator se, ubwo bose bigizaga nkana cyangwa ni uko nabo ari impumyi? Ntaganda se, koko yabaga gusa abazaniye ubutumwa bwa Kagame? Kuba mu mahano atabarika yabereye muri Congo-Zaire RNC yo ikiyishishikaje cyane ari akarengane ka Ntaganda na Makenga waba ageze mu mazi abira, biragaragaza ko umusonga wa miliyoni z’abishwe agashinyaguro bazize ubwibone bw’abicanyi bahagarariye FPR muri Kivu n’ahandi utayibuza gusinzira.
Naho mugenzi we Karegeya, muri za interviews ze yagiranye na RFI ndetse na C. Braeckman yakomeje kugaragaza ko agishyigikiye ubwicanyi bwarimbuye abahutu n’abanyekongo mu ntambara yo kwigarurira Zaire 1996-1997. Ngo icyo atashyigikiye ni intambara ya kabiri ya Congo. None se abo bantu bakoze ubwicanyi na n’ubu bakaba bacyigamba (kujigamba) ko bakibushigikiye, nabo bazatubwira ngo ibyabo nibibazwe Kagame wenyine? Niba uko ari ko guhumuka Rudasingwa na RNC batwifuriza, njye mpisemo kwigumira mu buhumyi bwanjye.
Inama ya mbere Rudasingwa agira abicanyi kabuhariwe barimbuye imbaga muri Kongo no mu Rwanda barimo ba Nkunda, Ntaganda na Makenga, ngo ni ukwitandukanya na Kagame gusa:
“ Mu maguru mashya abavandimwe bacu bo muri Congo bakwiriye kwitandukanya na Kagame mu maguru mashya. Makenga nabagenzi be, nabo bayoboye begutinya nibahite bitandukanya na Kagame. Makenga yegere bagenzi be bahoze bayobowe na Ntaganda na Nkunda, abanyamulenge nabandi batutsi bo muri Congo bakwiriye kureba uko bafatanya bakumva umwanzi wambere wo kurwanywa ni Kagame n’agatsiko ke.”
Ibi birasa n’aho bisobanura ko baramutse bemeye kwitandukanya na Kagame, bariya batutsi bamaze kugarika miliyoni zisaga 8 z’abanyekongo nta kindi baba babazwa, bahindurwa abere. Ubwo se, abantu biciwe na Terminator, Nkundabatware, Mutebutsi na Makenga ndetse n’Inkotanyi nyinshi zakoranye na bo, Rudasingwa yumva agahinda bazagakira bate izo nyangabirama zihinduwe abere n’ijambo rimwe ryo kuvuga ngo ntibagikorera Kagame? Ubundi se ahubwo ko bamukoreye bakanamwitangira, ibyo batari bakora ni ibiki baba baramiye baramutse bitandukanyije na we mu gihe bamaze kuneshwa no kumeneshwa? Ese u Rwanda RNC itwifuriza ni urwo abantu nk’abo barimbuye abandi bicaramo bakaganza, amahano yose bakoze akibagirana?
2.Gukomeza guhishira amabanga ya FPR kandi ari yo yazahaje igihugu
Kandi rero muri ubwo buryo bwo gukingira ikibaba ubwicanyi bukabije bwakozwe n’Inkotanyi, hakomeza kuzamo ukujijisha abantu no gutanga ibisobanuro bivuguruzanya, umuntu akibaza aho Rudasingwa ahagaze akayoberwa. Urugero natanga ni ibyo yavuze mu kiganiro yagiranye na Radio Itahuka cyo ku wa 07 Werurwe 2012, aho avuga ko Kagame yatangiye kugaragaza ubugome ndengakamere mu bwicanyi bwabereye muri Lubero Triangle mu ntambara yo mu Buganda, ariko umunyamakuru yamubaza uburyo yashoboye gukorana akanacudika igihe kirekire n’umwicanyi nk’uwo, Rudasingwa agasa n’usubiye inyuma agashaka kumvikanisha ko ibibi bya Kagame byaje buhoro buhoro, ko bagifata u Rwanda nta kibazo gikomeye bari bafite, ko FPR yari nziza ahubwo ibibi bikavumbuka kubera ko ngo Kagame nyuma yaje kurusha FPR ingufu akayigarurira.
Iyo bigeze aho guhakana ubwicanyi bwa FPR, Rudasingwa ntazuyaza no gukomeza guhishira Kagame. Ariko kubera ibibi byakozwe byarenze amahanga bikanabonwa na benshi, gushaka guhishira Kagame nta wabishobora ativuguruje muri byinshi, n’ubwo yaba afite ubuhanga bungana bute. None se ubwo bwicanyi bwatangiriye Lubero, bugakomereza i Byumba, ndetse hakanicwa benshi mu bana b’abatutsi b’abanyabwenge babaga baje gufasha Inkotanyi kurwana, ibyo byose Rudasingwa nta cyo yabimenyeho? Jonathan Musonera se bahuriye mu ishyaka, ko asobanura uburyo yakijijwe n’Imana abicanyi b’Inkotanyi mu gihe yari agiye kuzifasha urugamba, ubuhamya bwe na bwo Theogene Rudasingwa yatubwira ko atari yabwumva?
Nk’uko nabivuze hejuru, nta washidikanya ko Rudasingwa ari umunyabwenge cyane nk’uko abigaragaza mu mvugo no mu nyandiko, cyane cyane izanditse mu rurimi rw’icyongereza. Igitangaje ariko ni uko umuntu w’umunyabwenge ahora adusubiriramo utuntu duke twe dusanzwe tuzi mu bwicanyi bwa kirimbuzi Inkotanyi zakoze kuva kera na we azirimo, agasa n’aho abwira abantu ko ari ibyo bintu batari bazi, ko abibamenyesheje ngo bakanguke batari barimburwa na Kagame. Ese Rudasingwa biriya bintu avuga abimenye vuba aho aviriye mu Nkotanyi ku buryo yumva ari ikintu gishyashya cyane azanye? Niba se abimenye vuba, hari abanyarwanda yabajije bamubwira ko nabo batari bazi ko Inkotanyi zari ziyobowe na ba Kagame, Karegeya, Kayumba na Rudasingwa zarimbuye abatutsi n’abahutu?
Biragoye kumvikanisha ko ababaga mu myanya yo ku isonga muri ubwo bwicanyi batabumenye, kuko bagenzi babo bo ku ijwi ry’inyabutatu bo bavuze “akari i Murori” bakerekana ko iyicwa ry’abatutsi mu Bugesera, ibitero byo kurimbura Abagogwe ndetse no kwica abatutsi bo muri Zaire ngo bashyamirane n’andi moko, byose byari uburiganya bwateguwe na FPR igamije kubona uburyo n’imbaraga zo kugarura ubutegetsi bwikubiwe na bake nk’uko bwariho mbere ya Revolution yo muri 1959. Niba se ubwo bwicanyi bwapanzwe na FPR ayibereye umunyamabanga mukuru akomeje kubwitaza akabwitiria MRND kandi Lt Abdul Ruzibiza wo mu nkotanyi ndetse n’abanyamakuru b’Ijwi ry’Inyabutatu baramaze guhishura uko inkotanyi zabuteguye, yumva azaduhumura ate?
3.Gukomeza gusiga Abahutu icyaha mu bwinshi
Mu nyandiko igamije guhumura Abahutu, Rudasingwa aragira ati:
“Muri 1994 Kagame yakongeje umuriro, mu gikorwa cyo kurasa indege yaguyemo Perezida Habyarimana, Perezida Ntaryamira n’abandi. Ibyo byabaye imbarutso y’itangira rya jenoside yahitanye abatutsi, n’iyicwa ry’abahutu batagira ingano, bicwa na bene wabo.
Kuva muri 1994 abahutu bose basizwe icyaha « cy’inkomoko » , bahindurwa abagenocidaire […]
Ubu mu Rwanda, mu karere k’ibiyaga bigari, Afurika, n’ahandi ku isi hoseabahutu babaye ruvumwa, bitwa abicanyi. Mu banyafurika n’abandi banyamahanga iyo uvuze jenoside abantu bahita bumva umuhutu. FPR nibyo yigishije kugeza kuri aya magingo.”
Nyamara uruhare rukomeye Rudasingwa, Nyamwasa, Karegeya na Gahima bagize mu gusiga icyasha cya genocide abahutu bose si urwo gushidikanywaho kuko na Rudasingwa ubwe yemeye imbere y’abanyarwanda uburyo yamaze imyaka myinshi yamamaza ibinyoma bya FPR. Cyane cyane mukuru we Gahima wari umushinjacyaha mukuru w’Inkotanyi, abo yahimbiye ibinyoma n’abo yicishije mu karengane uwababara ntiyabarangiza. Igitangaje rero ahubwo, ni uko n’ubwo abo bavuga ko ubu bitandukanyije na FPR, mu nyandiko n’amagambo yabo basa n’aho izo nyigisho za FPR zo batari babona uburozi n’ubumara bifite kandi ari bwo bworetse igihugu cyacu. Imyifatire n’ibikorwa by’Inkotanyi nta cyo Rudasingwa na bagenzi babikema, ikibabangamiye ahubwo ngo ni uko Kagame n’abo bita agatsiko ke batakomeje umurongo n’imigambi y’Inkotanyi kandi icyo zari zigamije ubu twese turakizi, ndetse n’abari barajijishijwe mbere na bo bamaze kukibona.
Uko Rudasingwa ashishikarira kwerekana ko abatutsi nka Terminator, Nyamwasa, Nkunda na Ntaganda batagombye kubarwaho ubwicanyi kubera ko ari umwihariko wa Kagame, ni na ko adahwema kwerekana ko abahutu bo bagomba gushinjwa ibyaha mu bwinshi. Nk’uko bigaragara muri aya magambo ye nandukuruye hejuru, kuri we, abatutsi bishwe n’abahutu, ndetse n’abahutu bose bapfuye bishwe na benewabo ! Ubwo ahari abahutu miliyoni nyinshi zishwe n’abatutsi b’Inkotanyi ashobora kuba atari yumva bavugwa. Abatutsi batagira ingano bishwe n’abandi batutsi nk’uko ikiganiro ‘akari I Murori’ cyabitangaje ndetse na lieutenant Abdul Ruzibiza akaba yarabisobanuye, bishobora kuba bitaramugera ku matwi.
Ubwicanyi bukabije Interahamwe zakoreye abatutsi turabuzi kandi nta munyarwanda ushyira mu gaciro budateye intimba. Ariko kubwitirira abahutu utarobanuye ntibihumura abacikacumu, ahubwo bitera urujijo kuko bihishira uruhare Inkotanyi zabugizemo. Kubwira abahutu bishwe n’inkotanyi ko bishwe na benewabo, ni agashinyaguro, si ko guhumura abahutu, kuko benewabo babaga mu nkotanyi nka Bizimungu na Kanyarengwe, Rudasingwa na we ubwe yiyemereye ko bari udukingirizo atari bo bafataga ibyemezo byo kurimbura.
Ubwicanyi bw’Inkotanyi bwari indengakamere ku buryo Ruzibiza we yanditse avuga ko ushaka kumenya icyateye genocide agomba guhera ku mahano Inkotanyi zakoreye Abanyabyumba n’abandi aho zanyuraga hose. Sinzi rero impamvu Rudasingwa ndetse na RNC ye bo babona abo bantu nta kintu na kimwe bagomba kubazwa, nk’ aho Kagame wenyine yaba yari gushobora kwica miliyoni zisaga icumi (z’abahutu n’abanyakongo) iyo atagira ababimushyigikiramo bitwikiriye systeme ya FPR na n’ubu igikomeza.
Kubera rero ko ziriya ari inyandiko n’amagambo by’umuntu uhagarariye ishyaka rivuga ko na ryo riharanira demokrasi n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, abantu bari bakwiye guhagarara bakibaza niba iyo myumvire ashaka kubinjizamo igamije ubwiyunge koko bwa nyakuri cyangwa niba ishobora kurambya (perpétuer) ubusumbane hagati y’abahutu n’abatutsi . Mu gihe umuntu uhagarariye ishyaka rya politiki aharanira ko ibyaha bya bamwe byitwa genocide, ariko ubwicanyi ndengakamere ndetse buvanze n’agashinyaguro bw’abandi bwo bukaba bugomba kworoswa amagambo aryohereye, bukibagirana nk’aho abishwe n’inkotanyi batagiraga umubiri uva amaraso, tugomba kwibaza icyo u Rwanda rw’ejo rwatugezaho ruramutse ruyobowe na RNC igendera ku bitekerezo nka biriya bitangazwa n’ umuhuzabikorwa wayo.
Umwanzuro
Abenshi muri twe, iyo dusomye inyandiko za Theogene Rudasingwa,zidukangurira guhumuka bidutera kwibaza uburyo kudusubiriramo utuntu duke mu bintu byinshi dusanzwe tuzi bizadufasha gutera intambwe yo kuzana demokrasi, ubwiyunge n’ubwisanzure bw’abana b’u Rwanda bose. Si ukugaya imigambi iboneye Theogene Rudasingwa yaba afite yo kugera ku bwiyunge yaba ituma atanga ibitekerezo nka biriya, ahubwo ni ugushaka gusobanukirwa niba uburyo ibyo bitekerezo byanditswe butarushaho kudushyira mu rujijo kandi umwanditsi agamije kuduhumura.
Kuri twe twarimburiwe abavandimwe bacu b’abatutsi n’abahutu biturutse cyane cyane ku bwicanyi butarobanura FPR yadukanye mu gihugu cyacu kuva yatera muri 1990 kugeza ubu, ikibangamiye imibereho yacu ni FPR-Inkotanyi n’ibyayo byose n’ibyo idushukisha byose, mu dutsiko twayigize twose kuva yashingwa igamije gukomeza amatwara y’umurongo wa politiki yo kwimakaza ubutegetsi butunzwe (buvukanwa) kandi bufite ba nyirabwo; mu gihe abo Rudasingwa asaba guhumuka bo bifuza kandi baharanira amatwara y’umurongo wa politiki y’ubutegetsi butangwa kandi bukorera rubanda. Aho guhumura abantu rero nk’uko abishyira mu mutwe w’inyandiko ze, ahubwo Rudasingwa asa n’aho akomeje guhatira abantu inyigisho yateguye akiri muri FPR, ubu akaba azisiga utugambo turyohereye dushobora kuyobya abatazi icyo RNC igamije. Cyakora ku bantu basomye ubusesenguzi bwa Edmond Munyangaju burebana n’imirongo ya politike yo mu banyarwanda, umurongo RNC ihatanira urumvikana.
Gushaka kwitirira ubwicanyi bw’Inkotanyi umuntu umwe ukuhagira abicanyi bose b’inkotanyi, ntibihumura abahutu cyangwa abatutsi ahubwo bibashora mu rundi rujijo rugamije kubasinziriza ngo bibagirwe amahano bakorewe kandi ibikomere by’ubwicanyi bagiriwe bikiri bibisi kuko abenshi muri bo batigeze bahabwa n’akanya ko kujya mu kiliyo ngo baterekere ababo Inkotanyi zishe, abasigaye zikababuza uruvugiro.
Abahutu n’Abatutsi rero bashaka gutera intambwe y’ubwiyunge ahubwo bari bakwiriye kwitandukanya n’abicanyi ruharwa abo ari bo bose, baba ab’abatutsi cyangwa ab’abahutu, igihugu cyacu kikayoborwa n’ abantu batigeze barangwaho amahano yatewe n’ubwicanyi bw’Inkotanyi bukikirizwa n’ubw’Interahamwe. Abo bantu kandi barahari, ni benshi mu batutsi, mu batwa no mu bahutu, kandi bafite n’ubushobozi n’ubushake bwo kuba bakunga abanyarwanda bakanabayobora neza.
Kabashoga Alexander