Perezida Kagame yashimiye Wole Soyinka ku ruhare rwe mu kubohora u Rwanda Perezida Paul Kagame yashimiye umwanditsi Wole Soyinka ku ruhare rwe mu kwifatanya n’u Rwanda mu guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi Perezida Kagame yabivugiye i Accra muri Ghana kuwa Kabiri ubwo Wole Soyinka yamurikaga igitabo cye yise Crucible of the Ages : Essays in honour of Wole Soyinka at 80.
Perezida wa Ghana, John Mahama na we yari yitabiriye iki gikorwa cyayobowe n’uwahoze ari umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Commonwealth, Chief Emeka Anyaoku. Perezida Kagame yagize ati “Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Soyinka yaranditse ati ‘hagomba kubaho kwirengagiza ubusugire bw’u Rwanda maze tukajyayo tugahagarika ubwicanyi’.”
“Ukuri ntikwashyizwe ahagaragara. Ibiganiro byonyine byabayeho mu muryango mpuzamahanga byari ukureba uburyo bwihuse itsinda ry’abaje kugarura amahoro ryakurwaho.”
Perezida Kagame afata uyu mwanditse ukomoka muri Nigeria wahawe igihe kitiriwe Nobel, nk’ ‘indwanyi idacika intege’ yashyize ukuri ahabona ndetse akanabizira. Yagize ati “ndifuza kubaha ingero z’uburyo ashyigikiye ubumwe, haba mu bihugu no muri Afurika muri rusange, ndetse akamaganira kure politike y’ivangura aho iva ikagera. Kubera ibi bitekerezo bye, yamaze imyaka ibiri mu buroko.”
“Ibi bitekerezo bye bifite icyo bivuze kuri twe Abanyarwanda, kandi bigenda bisobanura impamvu Prof. Soyinka ashima imizi nyakuri yo kuba u Rwanda rwarahuye n’ibibazo, ndetse byimazeyo agashima icyatumye duhitamo gahunda nshya zo kongera kubaka igihugu gishya.”
Perezida Kagame kandi yashimiye ubutumwa bwa Soyinka mu nzira itoroshye ya Afurika yo kwibohora no gushyira hamwe kw’ibihugu bya Afurika. Yagize ati “Mu gihe cy’ubwigenge, Afurika yizejwe byinshi. Ariko uko iminsi ihita, ibyo abaturage bacu bari biteze byaburijwe n’ubushobozi buke mu kurinda ibintu bitandukanye imbere mu bihugu byacu.”
“Ubuzima bwa Soyinka bwerekana inzira yo kwibohora kwa Afurika kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza mu bihe bikomeye bya nyuma y’ubwigenge. Kumuvuga ntibibuza kugaruka ku rugendo rwa Afurika yanditseho cyane abishyizeho umutima.”
Perezida Kagame yashimiye Ghana kuba yarabashije kugumisha abasirikare bayo babungabungaga amahoro mu Rwanda mu gihe cya Jenoside nubwo Loni yari yarashyizeho gahunda y’uko ingabo zitaha iwabo.
Yagize ati “Itsinda rimwe ryanze kubahiriza itegeko ryo gutaha : abasirikare 456 ba Ghana bayobowe na Maj-Gen Henry Kwami Anyidoho. Bagumanye natwe bitemewe, mu gihe cy’umwijima w’amateka yacu, maze batabara ibihumbi by’abantu.”
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama
Foto/Village Urugwiro |