Rubavu: Ikipe ya Etincelles bimaze kugaragara ko nayo iri mu makipe afite abafana benshi mu Rwanda, ibi bikaba binayishyira ku mwanya wa kabiri nyuma ya Rayon Sports yihariye uyu mwanya kuva ruhago yabaho mu Rwanda.
Umukino wa Shampiyona wo ku munsi wa 10 wahuje aya makipe yombi tariki ya 21 Mutarama 2012 kuri Sitade Umuganda maze akanganya igitego 1-1, abafana buzuye sitade ndetse baranayisaguka ku buryo ntawashoboraga kwemeza ikipe ifite abafana benshi kurusha indi kuri uwo mukino. Amakipe nka Kiyovu na APR FC, nayo aza mu makipe afite abafana benshi mu Rwanda ariko ikiriho n’uko byagaragaye ko abafana ba Kiyovu bagabanyutse ugereranyije n’imyaka yashize.
Hagati y’imyaka ya 1980 na 1990 iyi kipe yari ifite abafana benshi bitewe n’abakinnyi bashimishije kandi b’abahanga bakururaga n’abafana b’andi makipe, abo ni nka Muvala Valens, Tindo, Hassan Karera, Idi Ibrahim n’abandi, kuba abakinnyi bene abo batagihari mu ikipe ya Kiyovu byaba biri mu byagabanyije abafana bayo, iyi kipe kandi ikaba itanaheruka gutwara igikombe cyo ku rwego rw’igihugu nko mu myaka yashize ubwo yabitwaraga. Mu wa 1985 kuri Sitade regionale i Nyamirambo, Kiyovu yahuye na Etincelles FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cyari cyaritiriwe Habyarimana Juvenal wari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda umukino wakinwaga buri tariki ya 5 Nyakanga, icyo gihe nabwo ntawashoboraga kwemeza ikipe ifite abafana benshi imbere y’indi, n’ubwo umukino wabereye i Kigali abanyarubavu bari bakubise ari benshi muri Sitade.
Mu mwaka wa 1988, aya makipe yongeye guhurira ku mukino wa nyuma w’icyo gikombe hashize umwaka umwe gusa Sitade Amahoro itashywe, icyo gihe Etincelles FC niyo yatwaye icyo gikombe itsinze Kiyovu igitego 1 kuri 0 cyatsinzwe na Nzabanita Bakari, Icyo gihe Kiyovu yari yiteguye kugitwara burundu kuko yari igisanganywe inshuro ebyili zose nyuma yo kugitwara Etincelles ibatsinze 2-1 mu 1985. Abakinnyi nkaba Nzakamarwaniki Ramazani wari uzwi ku kazina ka Madebe, Bishirandora Abdallah, Bizumuremyi Radjab, Komayombi Desire, Bayilongand Cinzano n’abandi, bari mu batumye iyi kipe yibikaho abafana benshi.
Kugeza magingo aya niko bikimeze kuri iyi kipe yafatwaga nk’ikipe imwe mu karere ka Rubavu mbere y’ivuka rya Marines FC mu 1998. Ikipe ya APR FC, nayo iri mu makipe afite abafana benshi mu Rwanda nubwo yabayeho nyuma ya Jenoside, ibi ikaba ibikesha gutwara ibikombe byinshi byaba ibya Shampiyona n’ibikombe by’igihugu, mu gihe gito imaze, ibi ariko nibituma igira abafana benshi ugereranyije na Rayon Sport, Etincelles FC na Kiyovu Sport, ninayo kipe imaze gusohokera u Rwanda cyane kurusha andi makipe mu Rwanda.
N’ubwo nta mibare igaragaza ikipe yibitseho abafana benshi nkuko bikorwa ku mugabane w’i burayi kuko hari byinshi bakurikiza nko gutanga imisanzu, kugura amakarita n’ibindi, nta kabuza Rayon Sport niyo ifite abafana benshi mu Rwanda igakurikirwa na Etincelles FC y’i Rubavu.
Source: http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/news.php?type=rw&volumeid=437&cat=6&storyid=11053