Mu karere ka Gakenke mu kanya gato gashize habereye impanuka imaze guhitana abantu 3. Iyo modoka yo muri cooperative RFTC yari ivuye ku Gisenyi izanye abacuruzi mu Gakenke.
Amakuru dukesha umwe mu baturage bari mu Gakenke aravuga iyo modoka yo mu bwoko bwa minibus Igeze munsi y’akarere ka Gakenke imanuka yakase nabi igwa munsi y’umuhanda iryamishije urubavu. Hahise hagwamo abantu 3. Ku bitaro bya Nemba bamaze kwakira inkomere zitandukanye zigera ku 8.
Impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije usohotse mu marembo ava mu karere ka Gakenke kandi hakozwe amasanduku 3. Hamaze kwitaba Imana umudamu 1 convoyeur n’undi mugabo utarabasha kumenyekana. Iyo mibiri yabo ikaba imaze gushyirwa mu buruhukiro.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Police mu Majyaruguru Sup Emmanuel Hitayezu amaze kugira na Imirasire.com, yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu murenge wa Gahinga mu kagari ka Ntemba i saa 6: 45.
Yavuze ko iyo mpanuka yahitanye abantu 3 abandi 8 barakomereka. Izo nkomere zikaba zajyanywe mu bitaro bya Ntemba. Babiri muri bari mu bitaro bamaze gukorerwa transfert ibohereza mu bitaro bya CHUK.
Ku kibazo cyateje iyo mpanuka, Sup Emmanuel Hitayezu yavuze iyo modoka yari ifite ikibazo cya Mecanique. Ngo igihaguruka mu Ruhengeri abagenzi bagerageje kubuza shoferi kuyitwara kubera ko babonaga icyo kibazo ariko arangira.
Akirangiza amakorosi ya Buranga yabuze feri ahura na moto arayigonga imodoka ayikubita kuri bordure imodoka ihananuka munsi y’umuhanda.
nibwo 3 bahise bahasiga ubuzima naho abandi 8 barakomereka bahita bajyanwa mu bitaro bya Nemba
Alphonse Munyankindi – Imirasire.com