Hashize iminsi umutwe wa FDLR utangaje ko bitarenze kuwa 30 Gicurasi uzaba washyize intwaro hasi kandi bigakorerwa imbere y’indorerezi z’ibihugu bitandukanye n’imbere y’Umuryango w’Abibumbye, ariko birabonwamo ikinamico.
Mu ibaruwa yo kuwa 18 Gicurasi yagaragaye ku mbuga za internet umutwe wa FDLR wanditse itumira abayobozi b’ibibihugu byo mu karere n’Umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki-moon, bavuga ko bafashe umwanzuro wo gushyira hasi intwaro bakagana urugamba rwa politiki.
Nubwo u Rwanda rwakunze gusubiramo kenshi ko FDLR icyo isabwa ari ugushyira hasi intwaro bagataha mu rwababyaye, bagasubizwa mu buzima busanzwe, abakekwaho kuba barakoze Jenoside nabo inkiko zikababuranisha, ariko uyu mutwe si yo nzira ushaka kunyuramo.
Mu Kiganiro na IGIHE, Uwungirije Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Olivier Nduhungire, yagaragaje ko ibyo FDLR irimo ari ikinamico kuko ntacyo yigeze ivuga ngo igishyire mu bikorwa ahubwo yakomeje gukora ibikorwa by’urugomo.
Yagi ze ati “Biriya FDLR irimo byo kubwira amahanga ko yashyize cyangwa se yiteguye gushyira intwaro hasi ni ikinamico tumenyereye. Si ubwa mbere biba si n’ubwa nyuma. Ikibazo ariko ni uko imvugo atari yo ngiro. Bamara kubivuga, nyuma y’iminsi tukumva basagariye abaturage bo mu duce tumwe na tumwe twa Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.”
Mu minsi ishize ingabo za Loni zibungabunga amahoro muri Congo (MONUSC O) n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zavugaga ko zigiye guhashya umutwe wa FDLR nk’uko ziyemeje kurandura imitwe yose yitwaje intwaro iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ibyo ntibiragerwaho.
Hagati aho FDLR ivuga ko u Rwanda rukwiye gushyirwaho igitutu kugeza rwemeye ibiganiro hagati yayo na rwo. U Rwanda rwo rwakomeje kugaragaza ko rudakozwa iby’ibyo biganiro n’umutwe urimo abakurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi byaha bikomeye.
Ku ruhande rwa Nduhungirehe hari ibyo asanga FDLR yari ikwiye kuba ikora ikitandukanya n’ibikorwa byayo by’ubunyeshyamba.
Nduhungirehe yagize ati “Ubundi niba FDLR ishaka gushyira intwaro hasi koko, izi neza inzira igomba kunyuramo. Iyo nzira ndetse niyo abarwanyi ba FDLR barenga ibihumbi cumi banyuzemo kuva mu mwaka wa 2000, ubu bakaba bari mu Rwanda. Nibishyikirize MONUSCO, bayishyikirize intwaro zayo maze bajye muri porogaramu iriho ya DDRRR ituma bavanwa ku rugerero, bagataha mu miryango yabo mu Rwanda. Birumvikana ariko ko abakoze jenoside n’ibindi byaha bo bazashyikirizwa inkiko.”
Source: Igihe.com
|