GLPOST

FDLR NTIKENEYE GUFATA UBUTAKA MU RWANDA, KUGIRA NGO IBONE ABAYOBOKE.

Njye nta shyaka cyangwa umutwe wa politike ndimo. Gusa ndagirango ngire icyo mvuga nkurikije ibyo mbona numva kuri FPR na FDLR. Abari muri aya mashyaka, bamwe bavuga ko ari umuryango (FPR) abandi bati ni Urugaga (FDLR). FPR ishoza intambara k’u Rwanda, guhera tariki ya 01 Ukwakira 1990, yavugaga ko izanye Demukarasi ! Ubuse iyo Demukarasi irahari ? Twarayiyobotse none ubu turimo kwicuza twibuka ibitereko twasheshe.

Akarengane kari mu Rwanda kazanira FDLR abayoboke benshi

FDLR  yo ishyize imbere ibiganiro n’ubutegetsi bwa Kagame Paul n’agatsiko ke ngo barebe uko u Rwanda rwayoborwa kugira ngo rube urwa bose. Hari abavuga ko nta biganiro na FDLR, kuko ngo nta butaka bw’u Rwanda bafite ( nk’ubwo  k’Umurindi w’Intwari za FPR ), ngo irimo abajonesideri n’ibindi. Dore uko abasesengura politike babivuga :

– FDLR uko iri ubu, yakwije ibitekerezo hose kw’isi no mu Rwanda ko irwanya akarengane kagaragarira mu ivangura mu Banyarwanda; bityo buri munyarwanda urengana akaba abaye umunyamuryango wa FDLR; ikigaragarira bose, abo si bake nk’abayoboke kandi ntabwo ari abo barengana gusa.

Urugero: Reba ubusumbane mu kwiga, kubona akazi, kubona isoko, mu gisirikari n’igipolisi, mu gukora politiki, mu bukungu, guhezwa kugeza kubuzwa gutura mu mugi cyangwa kuhakorera !…Muri Demokarasi, si bake rero nkuko bamwe babitekereza.
FDLR yiyamamaje yatorwa pe !

– Gufata agapande k’ubutaka bw’u Rwanda, abatekereza batyo baribeshya; abayoboke bari mu ntara zose ! Bafate urugero kuri Afurika yepfo, ntibyasabye ANC gufata ubutaka !

– Ko FDLR yaba irimo abajenosideri; icyaha ni gatozi kandi mu gihe nta rubanza ruraba kuburyo budasubirwaho, ukekwa aba akiri umwere, twibutse ko FDLR nk’Urugaga yavutse tariki ya 01/05/2000, ubwicanyi mu Rwanda bwarabaye mu w’1994 ! Ese muri FPR bo ni abere ? Ubahereye 1990 bashoza intambara kandi bica, bishe Perezida HABYARIMANA, Abihay’ Imana i Gakurazo, Impunzi i Kibeho, I Byumba, muri Zaire/Congo n’ahandi.

Ibi byose n’ibindi ntavuze aha byakwigirwa mu « GACACA » ibiganiro byahuza Kagame na FPR ye, nabo batavuga rumwe bose, ari ko kuri ( verité), FPR itinya nyamara ari ko konyine kakiza u Rwanda aka karengane. Bitabaye ibyo, ibyubakwa byose biri hejuru y’inyenga. Nasoza nsaba abanyarwanda bose ko bahagurukira hamwe bagasaba ibiganiro byahuza leta y’u Rwanda n’abatavuga rumwe nayo, amazi atararenga inkombe. Nasabaga kandi ABACUNGUZI ba FDLR kuba maso bagatabara abanyarwanda bakomeje kurenganywa.

Ndizeye Pascal
Mu Biryogo, Kigali

Exit mobile version