GLPOST

FDLR:Abarwanyi bishe abayobozi babo kugira ngo batahe mu Rwanda

Muhirwa Robert benshi bazi ko yitwa Silas hamwe n’abandi barwanyi bari kumwe nawe muri FDLR -RUDI bishe abayobozi babo bahita bitahira mu Rwanda nyuma yo gufatwa bugwate no gushyirwa mu buzima bubi.

Muhirwa ubwo yageraga mu Rwanda taliki 13/11/2013 yatangarije Kigali today ko avuye mu mashyamba ya Walikare atashye mu Rwanda aho yaramaze imyaka irenga itatu agiye gushaka amafaranga.

Muhirwa avuga ko avuka Kayonza aho yavuye ajya muri Uganda ahitwa Mbarara mu gace ka Shingiro hafi ya Nyakivara gushaka ubuzima ariko ahageze ahura n’abarwanyi ba FDLR bamubwiye ko bashobora kumubonera ibirombe by’amabuye y’agaciro yacukuramo muri Congo agakira ahitamo kujyamo ariko atungurwa no kubona ashyirwa mu myitozo ya gisirkare aho kujyanwa aho acukura amabuye y’agaciro.

Abo ni bamwe mu batashye mu Rwanda bamaze kwivuga abayobozi babo

Nubwo atigeze agaragaza ko atabyishimiye ngo we n’abo bari kumwe bari batunzwe no gusahura no kwambura abaturage ubundi bagahora barwana n’umutwe wa Mai Mai muri Walikare.

Avuga ko bafashe umanzuro wo gutaha nyuma yo kwikiza abayobozi batatu bafite amapeti ya Sergent bari bashinzwe kubacunga, ngo nyuma yo kubarasa bahise bisubirira iwabo uko bari batandatu harimo Abanyarwanda batatu n’Abanyecongo batatu bo mu gace ka Binja hafi y’umupaka wa Uganda.

Mu buhamya bwe avuga ko hari Abanyarwanda benshi bajyanwa muri FDLR batazi iyo bajyanwa, aho bashukwa ko bagiye gushakirwa akazi ko gucukura amabuye y’agaciro bagera Congo bagashyirwa mu myitozo ya gisirikare, bamwe mubakora akazi ko kwinjiza abantu mu gisirikare baba mu Rwanda, abandi baba Uganda Kisoro, Mbarara na Gatuna.

Ngo hari n’abataha mu Rwanda bavuye muri FDLR ariko bafite akazi ko kuza gushaka abarwanyi hamwe no gushaka amakuru yo kohereza muri FDLR aho bajya bagaruka banyuze inzira z’ibyaro mu karere ka Rubavu. Hari amakuru avuga ko abarwanyi ba FDLR 45 batashye bamaze gusubira mu mashyamba ya FDLR.

Muhirwa avuga ko ava muri Uganda ajya muri FDLR RUDI yajyanye n’abandi 18 binjijwe igisirikare cya Gen Musare ufite ikizere ko azagaruka agafata u Rwanda, ngo ikizere kinshi bagihabwa n’abaterankunga baba muri Amerika n’u Burayi ndetse bari kubategurira urugamba nk’uko abari muri FDLR babyizezwa, ngo hakaba hari n’indege yabasuye ikabazanira imyenda.

Mu gisirkare cya Gen Musare ngo habarirwa abasirikare 200 nubwo akomeje kwinjizamo abandi, aho aba muri Walikare ahitwa Mashyuta abana na Col Jean Michel, Col Rugema, Capt Ryango, Capt Jean Paul hamwe na Capt Lado.

Benshi mu barwanyi ba FDLR binjizwa ubu ngo bakurwa Uganda mu nkambi z’impunzi abandi bakurwa mu Rwanda banyujijwe Uganda, abandi bakinjizwa banyuze Rubavu mu nzira z’ibyaro ariko benshi bajyanwa bizezwa akazi no gucukura amabuye y’agaciro.

Foto:Kigalitoday

Ikaze Frank/Rushyashya.net

Exit mobile version