Ubwo urwego rwa Sena rwari rwatumije Minisiti Claver Gatete, Senateri Perrine Mukankusi yihaye kuzamura intugu nubwo ibyo yavugaga byari ukuri, hanyuma PM Makuza ahita amucecekesha. Perrine Mukankusi nawe yahise asaba imbabazi z’icyaha atakoze nkuko byagenze kuri Kizito Mihigo.
Byanteye kwibaza byinshi! Niba umu Senateri nka Perrine Mukankusi ashobora gucecekeshwa aka kageni, noneho abaturage bo indimi baraziciye akaba ariyo mpamvu twumva batavuga. Ntacyo ariko tazabavugira mugihe bakiri ku ngohi!