Ku wa gatanu taliki ya 04/10/2013 nibwo inteko ishingamategeko, umutwe w’abadepite yatoye abagize bureau y’inteko. Iyo nteko igizwe n’umubare munini w’abagore wongereyeho umubare muto w’abagabo b’abambari ba FPR. Iyi nteko mbona nta gishya izaniye abanyarwanda kuko imbyino n’inyikirizo ari bya bindi bisanzwe.
Mukama Abbas arahirira kuba visi perezida w’intekonshingamategeko
Abanyarwanda tunyotewe na demokarasi izira amakemwa ndetse n’abayobozi twitoreye kandi twibonamo babife ubushobozi bwo gushyiraho amategeko abereye abanyarwanda twese.Gusa igishya nuko ije kongerera Kagame manda, kugirango azayobore ubuzima bwe bwose no kubaka igitugu n’iterabwoba.
Iryavuzwe riratashye Ntambwayumuhutu Abasi agororewe kuba visi perezida wungirije ushinzwe politiki n’ubukungu mu nteko. Uyu mumotsi wa Paul Kagame akomoka muri komini ya Bugarama I cyangugu aho bita mu Giswahiri cg muri cité. Umugabo wa nyina witwaga Fadhili yamwise Ntambwayumuhutu Abasi akivuka kubera ko nyina yari yamusambanye hanze kuko Fadhili yari afite abagore benshi.
Ise rero nyawe ni Sayidi Amisi. Amashuri abanza yayize mu Bugarama – cité iwabo yitwa Ntambwayumuhutu Abasi abamuzi niryo yakomezanyije muri College Islamique I Nyamirambo muri za 1976-1977, yahamaze umwaka umwe amasomo aramunanira ajya kwiga i Burundi. Muri icyo gihugu naho amashuri yaramunaniye kuko yizeyo imyaka itatu gusa acumbikiwe n’umurundi witwaga MUKAMA. Yakomeje kwibera mu Burundi kugeza mu mwaka w’1987.
Muri uwo mwaka niho yaje i Kigali gushaka akazi. Kuberako abantu bavukaga iwabo mu Bugarama bari bazwi mu butegetsi bashoboraga kumufasha guhita abona akazi harimo umushinjacyaha Mukuru kandi waziranaga n’ amanyanga kandi akaba yari azi iwabo wa Ntambwayumuhutu kubera yahagendaga cyane kuko yari inshuti ya famille Molisho (Molisho Jean Bosco, Bumaya André), Ntambwayumuhutu yabanje kugisha inama uko yabageraho.
Bamubwiyeko uwo yatekerezaga wari n’ Umushinjacyaha Mukuru ko namunyuraho bizapfa ndetse agafungwa kubera azirana n’ abanyamanyanga nibwo yashakishije umuntu wo mu muryango wa Molisho wari inshuti ya Major Cyiza Augustin, bamufasha kumugeraho. Muri 1988 bamaze gusobanurira Major Cyiza Augustin uko ikibazo kimeze yamujyanye kumusabira akazi muri OPROVIA/GRENARWA yayoborwaga n’umusaza w’umunya Cyangugu witwa Tharcisse, ubu afungiye genocide muri Gereza nkuru ya Kigali 1930.
Batanze ibaruwa isaba akazi n’ibyangombwa bindi nyuma barataha. Nyuma y’iminsi mike yasubiyeyo aherekejwe na Colonel Gratien KABIRIGI, nawe w’ umunyacyangugu. Uyu Kabirigi ubu yagizwe umwere n’urukiko rwa Arusha. Kabirigi nibwo yabwiye umuyobozi wa OPROVIA ko Ntambwayumuhutu Abasi ari umushi mwene wabo kandi akaba umuhungu wa Munyakazi Yusufu waje kurimbura abantu I cyangugu na Bisesero ubu akaba afungiye Arusha. Ntambwayumuhutu Abasi yahise asabwa gutanga ibyangombwa ngo afashwe kubona akazi.
Yatanze diplome A2 y’amashuri yisumbuye mu icungamutungo [Comptabilité] yanditseho MUKAMA Abasi yari yaguriwe i Mururu muri komini Cyimbogo ku mugabo wari uzwi cyane mu kwigana ibyangombwa witwaga BAKAME nuko ahita ahabwa akazi. Nyuma yaho atangiriye akazi mu bya comptabilité (ibyicungamutungo), byagiye kenshi bimugora biba ngombwa aho kugira ngo bamwirukane bamwohereza gukora muri Boucherie (ibagiro) ya Oprovia yari i Nyabugogo. Bityo abahamusangaga akababeshya ko aba yaje gusimbura abakozi baba batabonetse. Aha niho bitunvikana uburyo ukuntu umucungamutungo ariwe wirirwa akata inyama!
Muri 1989 yajyanye na shebuja gukora contrôle mu ishami rya OPROVIA I CYANGUGU bagezeyo shebuja aramubwira ati fata imodoka ujye gusuhuza so Yusufu, kandi umuntahirize cyane.Yakomeje kumujijisha nyuma ajya kurara kurya kane rya Kamembe mu bayisilamu bagenzi be basangira icyayi. Nyuma ya Genocide Mukama Abasi yabaye umudepite mu nteko kandi akaba abikesha umugiraneza Ambassadeur Bumaya André, mu ntumwa za rubanda zabaga zihagarariye ishyaka ry’ abayisiramu PDI.
Aho kugira ngo Ntambwayumuhutu abe intumwa ya Rubanda ahubwo yabaye Gatumwa. Akaba azwi cyane mu gufatanya na FPR mu gikorwa cyo gusenya ishyaka MDR nase yabereye umuyoboke, abanyarwanda bamwe badateze kuzibagirwa na rimwe.
Mu mwaka wa 2004, yari umwe mu bagize komisiyo y’inteko yigaga ku byerekeranye n’ingengabitekerezo ya Genocide mu Rwanda yashoje yangaje abanyarwanda benshi harimo cyane cyane abayobozi bakuru n’abakozi b’ Imiryango itegamiye kuri Leta harimo n’ Umuryango urengera uburenganzira bw’ Ikiremwamuntu LIPRODHOR [Ligue Rwandaise pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme].
Muri kwa gukomeza guhakwa kwe na bwa buswa bwe yivukaniye mu gihe abanyamakuru bo kuri BBC Gahuzamiryango bari bamubajije icyo yumva abantu bakekwaho kugira ingengabitekerezo bakorerwa, we yahise yibagirwa ko hari hashize ukwezi kumwe gusa hatowe Itegeko Nshinga kandi mu baritoye nawe arimo, ariko nta wamurenganya kubera ubuswa n’ ubugome yivukaniye ntabwo yigeze yibuka ibyo yatoye ahita asubiza ko abo bantu bagomba kwicwa.
Kubera bwa buswa n’ ubugome kandi yibagiwe ko Itegeko Nshinga ryemera ko umuntu uwo ariwe wese kandi kubyo yaba aregwa byose agomba kubanza kwisobanura kugera ku rwego rwa nyuma mbere yuko afatirwa icyemezo. We mu kumenyera kuba ikinywamaraso ngo babice kandi n’ igihano cyo kwica cyaravanyweho mu mategeko Nyarwanda.
Ubugambanyi bwe ntibwarekeyaho kuko yaje no kugambanira BUMAYA André, kandi ariwe watumye agera mu nteko kimwe n’abandi badepite ahora areguza abenshi bakeguzwa mu gihe ubushomeri bwari bumumereye nabi kugeza ubwo byatumye n’ Umugore we wa mbere amuta akisangira abandi.
Abagize biro y’inteko ishinga amategeko mu Rwanda, bari kumwe na Paul Kagame
Uyu rero ejo bundi niwe wituwe kugororerwa kuba umwe mu bayobozi b’inteko ihagarariye inyungu za FPR n’agatsiko. Ntabwo Ntambwayumuhutu Abasi yoherejwe ngo agire icyo azakorera abanyarwanda ahubwo agiye kuba umuzindaro FPR izakoreramo cyane ko we nta nicyo yazabazwa yagira nicyo yazabazwa yajya yisobanuro ko we ntacyo yari azi kuko atize kandi akaba anifitiye ubuswa kavukano.
UMWANZURO
KAGAME yemezako na Yezu ntaho yize kandi ngo yayoboye isi nubu baramuramya, akongera ati injiji ziba mu bize. Abize koko bemere ubujiji bwabo? None se niba atari byo byumvikana bite ukuntu muri bariya badepute baryamanye amadiplômes ya za kaminuza none bakaba bagiye kuyoborwa na Abasi kandi byitwako byaciye mu matora? Kagame we atinyirwa kuba yica nako ngo arasa.
Ntambwayumuhutu we se yaba atinyirwa iki? Reka Kagame ajye abatuka nimwe mumwiha! Abumva rero mwumve isura yiriya nteko yitirirwa abanyarwanda kandi mu by’ukuri imirimo yo mu nteko itandukanye no kurasa amasasu cyangwa kwica benshi. Iriya myanya yagombye gushingira ku bumenyi n’ ubushobozi, none Mukama Abasi yashyigikira amategeko arwanya forode gute kandi afite diplôme yaguze atakoreye.
Nguko rero uko Ntambwayumuhutu wari umuhungu wa Munyakazi Yusufu wakoze mu nkaba yaje kuba MUKAMA Abasi wahindutse umumotsi kwa Nyamutsembagatambye (kagame) ubu wahekuye bene kanyarwanda n’abacongoman.
Inama nagira uriya mugabo, yagize amahirwe kuko yamaze guhungishiriza abagore be bombi I Burayi n’abana bose, nahagarike ubugambanyi areke bariya bagore benshi bari mu nteko nabo babone umugati kuko abo amaze kuwubuza ari benshi cyane kandi turabizi ko ariwe ugiye gukoreshwa mu gushyiraho bagenzi be igitutu mu gushyiraho itegeko ryemerera Kagame ubuyobozi ubuzima bwe bwose, afatanyije na Majipo Barikana Eugèneatibagiwe gusaba abanyarwanda imbabazi kuko akoresha diplôme y’incurano kandi nizereko niba asoma amateka ajye areba iherezo rya Hitler, ingoma y’abatabazi irihe, ubu se SAFARI Stanley ari hehe, Kanyarengwe, Bizimungu, Lizinde numvise ejo bundi na Ndayishimiye Bernardin wa mugambanyi w’ Inkotsa Kagame amutukira mu ruhando ko ntaho ataniye na WC.
Na Abasi Ntambwayumuhutu yibuke ko Kagame ari umwicanyi kandi umwicanyi nta mwiru agira. Nasoza mvuga ngo Ntambwayumuhutu wahindutse Mukama, agiye gupfa asize inkuru mbi imusozi kandi yibuke ko rurema azabimubaza nako Allah.
Umusomyi w’Ikaze Iwacu
Bahoze Cyamupenzi.