GLPOST

Frank Habineza aramagana ko Kagame yahindura itegeko nshinga mu kwiha mandat ya gatatu

Democratical Green Party ntishyigikiye Ihindurwa ry’ Itegeko NshingaPublish Date: 3 Novembre 2013


Iki gitekerezo cyashimangiwe na Perezida wa Green Party, Dr Frank Habineza mu kiganiro cyatambutse ku ma radio Sango Star, 10, Inkoramutima,Ishingiro,Voice of Africa,Izuba …

Frank Habineza yatangaje ko Ishyaka rye ridashyigikiye ihindukrwa ry’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, kandi ko ribona nta mpamvu habaho manda ya gatatu.

Depite Mukama Abbas, mu izina rye bwite n’irya PDI abereye Visi Perezida yavuze ko uko abadepite bagiye bamanuka mu bihe binyuranye bajya kuvugana n’abaturage, hamwe ndetse n’abari muri Diaspora, basanze bashima ubushishozi n’ubushobozi bwa Perezida Kagame bakamusaba kuzaguma kubayobora.

Ku ruhande rwe, Frank Habineza avuga ko itegeko nshinga ryatowe mu gihugu, n’Abanyarwanda bose ritagomba guhinduka, ko manda ebyiri zihagije. Yagize ati : “Nta kibazo dufite kuri Perezida Kagame, ariko manda ebyiri tubona ari izo, uwayoboye akajya mu yindi mirimo”

Dr Frank Habineza yibukije amagambo ya Perezida Kagame ubwo yivugiraga ko aramutse arangije manda ye adafite umusimbura yaba yaratsinzwe, ati rero nta mpamvu PDI yagombye kumuhatira indi manda.

Mukama Abbas mu izina rya PDI avuga ko icyo gitekerezo bakigize kuko inyungu rusange Perezida Kagame ashyira imbere ziri hejuru y’ibindi byose, akaba agomba gukomeza gukorera Abanyarwanda kuko bacyimukeneye.

“Kudashaka manda ya gatatu ya Kagame, ntibivuze ko nta byiza yakoze”

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party,Ntezimana Jean Claude yavuze ko kutemera manda ya gatatu bitavuze ko Perezida Kagame nta byiza yakoze, kuko birahari byinshi cyane. Ntezimana ati : “Perezida Kagame yakoze ibikorwa byinshi cyane byagejeje igihugu ku iterambere, tutanibagiwe ko yahagaritse Jenoside. Ariko rero si byiza ko itegeko nshinga rihindurwa.”

Ubwo umunyamakuru Muvunyi Fred yahaga ijambo abaturage bakurikiye ikiganiro ngo batange ibitekerezo kuri iyi ngingo, mu ikubitiro hagaragaye kudahuza, bamwe bati “Nagumeho”, abandi ari nabo babaye benshi bati “Bareke n’abandi bagaragaze impano zabo”. Depite Mukama Abbas yakomeje gushimangira ko itegeko nshinga ryahindurwa binyuze muri Referandumu, ikaba ariyo yarangiza izi mpaka hagati y’abaturage bifuza manda ya gatatu n’abatayifuza.

“Natwe turi tayari kuyobora igihugu”

Yifashishije ingero, Dr Frank Habineza yagaragaje ko n’igihugu cya Zimbabwe cyigeze kugera hejuru cyane mu rwego rw’iterambere, ariko kugundira ubutegetsi bikaba byaracyigushije hasi, avuga ko ntawe uhakana iterambere u Rwanda rufite ubu, ko ariko hari n’abandi bashoboye, nawe ubwe yihereyeho.

Mu magambo ye bwite, Dr Frank Habineza ati : “Twebwe turumva ko nta mpamvu n’imwe ihari yo guhindura itegeko nshinga, nta n’impamvu ihari yo kujya muri referandumu kubaza abaturage ngo nibatore. .. Barinde itegeko nshinga ryacu, …
ntihazagire umuntu wese urihindura.

N’abandi bavuga ko badafite ubushobozi nabo bashobora kubugira, kandi Perezida wacu yarabyivugiye ko aramutse amaze manda ebyiri ntabone umuntu umusimbura yaba yaratsinzwe, kuki mushaka gutsindisha Perezida wacu. Kandi yarakoze ibintu byinshi byiza. Mu ishyaka ryabo FPR harimo abandi bantu, .Perezida wa Repubulika ashobora kugira izindi nshingano zo kugira inama igihugu, Natwe turahari, natwe turi tayari kuyobora igihugu.”

Mukama yakomeje avuga ko ari uburenganzira bwe kutabyemera, ko ariko nabo ari uburenganzira bwabo kumwinginga. Ati : “Nibiba ngombwa tuzasenga cyane, turebe ko yadukundira … ubutegetsi butangwa n’abaturage, bukorera abaturage” Ubwo ikiganiro-mpaka cyakomezaga kurushaho gushyuha, Dr. Frank Habineza yavuze ko niyo ryahinduka byaba byiza imyaka igabanyijwe hakabaho manda ebyiri z’imyaka itanu, kandi zitongerwa, n’ingingo ya referandumu ikavanwamo.

Ntezimana Jean Claude yatanze urugero rwo muri Bibiliya aho umuhanuzi Eliah yavuze ko ari we wenyine usigaye wakorera Imana, nayo ikamubwira ko yifitiye n’abandi bantu ibihumbi birindwi btarapfukamira izindi mana.

Mukama yagize impungenge zo kwanga gutangira bundi bushya, Dr Frank amusubiza atanga ingero z’uburyo inzego zagiye zirushaho kwiyubaka, kandi guhinduka kwa Perezida wa Repubulika ntibikuraho inzego z’igihugu zikorana nawe, kandi zishoboye.
Mu kwanzura, Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Ntezimana Jean Claude yavuze ko n’ubwo itegeko rigomba kumvirwa, ariko ko atari byo byashingirwaho.

Dr Frank Habineza yasabye ko inzego soze bireba zigomba kwirinda ko hbaho impaka ku ihindurwa ry’itegeko nshinga na Referandumu. Mukama Abbas we yashoje asaba ko Imana yabafasha ikoroshya Kagame umutima, akazabemerera kongera kwiyamamaza.

Ikaze Frank/Rushyashya.net

Exit mobile version