Abaturage bane batuye mu Kagari ka Gakenke, Akarere ka Gatsibo, baravuga ko bamaze imyaka 8 barambuwe ubutaka n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiramuruzi, mu mwaka wa 2010 ikibazo cyabo bakigeza k’Umukuru w’igihugu wari wabasuye mu karere ka Nyagatare, asiga asabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kugikemura byihuse ariko kugeza ubu nticyarangijwe.
Aba baturage bavuga ko guhera mu mwaka wa 2007, abayobozi barenga 3 bayoboye aka karere ntacyo bwakoze ku kibazo cyo gutanga ingurane y’ahubatswe imidugudu.
Aba baturage barimo Mukamparwa Odeth, mu mpapuro ubuyobozi bwemeza ko yagombaga gusubizwa ubutaka bunga na metero 38 kuri 20 ; Sebununguri Joseph watwawe ubutaka bungana na metero 17 kuri 20 ; Bitereye Fred watwawe ubutaka bungana na metero 47 kuri 20 na Mukantagara Console watwawe metero 67 kuri 38. Aba baturage ntiberetswe aho berekeza nubwo ngo ubuyobozi bwakomeje kubizeza ko ikibazo cyabo kizakmuka.
Aganira na IGIHE, Gatari James uhagarariye umuryango wa Mukantagara Console na Mpambara Ronald, yavuze ko ubu butaka babutwawe nta ngurane mu 2007 ubwo Umurenge wa Kiramuruzi wayoborwaga n’uwitwaga Bishop Kehangire, hashyirwa amazu, insina zari zirimo ziratemwa. Iki kibazo cyagejejwe mu nzego zitandukanye bose bamubwira ko ibi bibazo bigiye gukemuka vuba, imyaka 8 ishize kitarakemuka.
Avuga ko nyuma yo kubona ko akomeje guhezwa mu gihirahiro, ngo ubwo yari agize amahirwe mu mwaka wa 2010 ubwo Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yasuraga Akarere ka Nyagatare, iki kibazo yakimugejejeho, ataha ashinze impumu nyamara nabwo hashize imyaka 3 nta gisubizo arabona.
Yagize ati “Ubwo mu mwaka wa 2010, Perezida Kagame yasuraga Umurenge wa Rwimiyaga Akarere ka Nyagatare, ikibazo cy’umuryango wanjye wahejejwe mu gihirahiro, nakigejeje k’Umukuru w’igihugu yahise asaba uwari Umuyobozi w’Akarere Rurangwa Majoro Anselime ko ikibazo cyanjye kigomba gukemurwa vuba, nawe ari imbere ye avuga ko agiye guhita adushakira aho baduha ubutaka, ndetse bakaduha n’ibyo bangije. Siko byagenze kuko yatindijwe no kumuva imbere, twaheze mu gihirahiro kuko ubu butaka nibwo bwari butunze umuryango wacu w’abantu 9, abana biga nta kibazo, ubu bamwe barongowe imburagihe.”
Uyu muturage avuga ko kuba abayobozi b’inzego z’ibanze bamwe batubahiriza inama bagirwa, bigira ingaruka ku baturage kuko ngo abenshi baba bazi ko iyo bagejeje ikibazo kuri Perezida bizera ko bagiye kugikemurirwa nk’uko abo bayobozi bahita ako kanya bizaza Umukuru w’Igihugu ko bagiye kubikora ndetse bagatanga n’igihe ntarengwa.
Ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, yanditswe mu mwaka wa 2010 ku itariki ya 19 Gicurasi, yemerera uyu muryango wa Gatari guhabwa bimwe mu byo yasabye (ingurane) nyamara ibi byaheze mu mpapuro kuko hashize imyaka 3 yose nta gikorwa.
Uyu muryango uvuga ko usigaranye igice cya hegitari, ubu gitunze abantu 9 barimo umusaza w’imyaka irenga 60, ibibazo by’imibereho mibi byatumye abana badakomeza amashuri uko bikwiye.
Icyo abaturage basaba
Nyuma y’imyaka 8, aba baturage bavuga ko ibyo inzego z’ibanze zasabwe n’Umukuru w’Igihugu byakubahirizwa, kandi ko kubera uburyo ubutaka buhenze muri iki gihe, bahabwa ahandi ho gutura kuko bahawe amafaranga babariwe mu myaka umunani ishize ntacyo yabamarira.
Icyo ubuyobozi bw’Akarere bubivugaho
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, yabwiye IGIHE ko iki kibazo atakizi, uretse ko ngo muri uyu Murenge hari ibibazo by’ubutaka koko ariko barimo guhangana na byo.
Ku bijyanye no kutubahiriza amabwiriza y’Umukuru w’igihugu, Ruboneza yagize ati “Njye rwose numva ibi byaba bidakwiye, niba koko inzego zarasabwe ko iki kibazo kigomba gukemuka byagombaga guhita bikorwa ako kanya.”
Gatari James uvugira uyu muryango kuba wabona ingurane, avuga ko ubuyobozi bw’Akarere buriho icyo bwabakoreye ni uguha uyu muryango ibihumbi 300 ku myaka yari yarangijwe, bayafata icyo gihe bashonje. Igikomeye ubu bifuza ni ukuba bahabwa aho batura.
Umukuru w’Igihugu ukunze kujya mu duce dutandukanye aha umwanya abaturage bakamugezaho ibibazo bafite, bimwe agatanga uburyo byakemukamo ako kanya ibindi agasiga abishinze abayobozi b’aho, ariko hari ibyo bamwizeza byo bigaherukira aho.