GLPOST

Gatsibo: Umunyeshuri wiga muri kaminuza yakuwemo inda iramuhitana, abaganga barahunga

 

Umukobwa wigaga muri IPB (Institut Polytechnique de Byumba) witwa Bizimana Stella Matutina, mu mpera z’icyumweru gishize, abyumvikanyeho n’umusore wamuteye inda, babifashijwemo n’abaganga bamufashije kuyikuramo iramuhitana. Umurambo w’umukobwa n’uw’umwana ijugunywa mu cyobo, ababikoze baratoroka.

 

Mu mpera z’icyumweru gishize, mu kigo nderabuzima cya Ndama, giherereye mu murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Gatsibo, niho haguye Bizimana Stella Matutina w’imyaka 22 y’amavuko. Yakuwemo inda, arava kugeza ashizemo umwuka. Yaje gutabwa mu cyobo ari na ho umurambo we n’umwana yasanzwe nk’uko tubikesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Mushumba John.

 

Mushumba yadutangarije ko uwo mukobwa wigaga muri IPB, ishami rya Kiramuruzi, yumvikanye n’umusore wamuteye inda, buzuza umugambi n’umuganga babana bayikuramo.

 

Yagiuze ati “Abaduhaye amakuru batubwiye ko inda yakuriwemo mu rugo rwa Ntirenganya Bernard wagenzuraga Mituweli. Yabanaga n’Umuforomo witwa Kayigamba Peter ari na we wamufashije gukuramo inda aho mu rugo. Kuwa Gatandatu nijoro bamujyanye kwa muganga ariko yazahaye. Yakiriwe na Habumuremyi Theoneste bafatanya n’umuzamu witwa Habimana Joseph, umukobwa apfa muri iryo joro.”

 

Mushumba akomeza agira ati “Umubyeyi w’uwo mwana yatubwiye ko yahamagawe n’uwo musore witwa Ntirenganya Bernard, ageze i Gatuna, amubwira ko umukobwa we yaguye mu kigo nderabuzima cya Ndama mu murenge wa Rwimbogo. Ngo yahise akuraho telefoni.”

 

Mushumba yakomeje adutangariza ko haje inzego z’umutekano n’ababyeyi b’umwana, bajya gushakisha ariko umuzamu na we watorotse yatelefonnye Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Ndama amubwira ko imirambo bayijugunye mu cyobo kiri hafi y’ivuriro. Nyuma ngo ni ho bayisanze, ababyeyi barayijyana ariko hari abaganga babiri bari batawe muri yombi bakorwagaho iperereza.

 

Kugeza ubu bene gukora amakosa ntibaraboneka, bakeka ko baba barahise bajya hanze y’igihugu, ariko umuzamu we bakeka ko yaba ari imbere mu gihugu, kuko telefoni yakoresheje ari iyo asanganywe. Abo bose baracyashakishwa.

 

Gukuramo inda bihanwa n’amategeko mu Rwanda.

 

Icyo amategeko avuga ku cyaha cyo gukuramo inda

 

Ingingo ya 162 : Kwikuramo inda

 

Umuntu wese wakuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga yu Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).

 

Ingingo ya 163 : Gukuramo umugore inda atabyemeye cyangwa abyemeye

 

Umuntu wese ukuramo umugore inda ariko nyir’ubwite atabyemeye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Mu gihe babyemeranyijweho, ukuyemo umugore inda ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

 

Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umugore akuramo inda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

Ingingo ya 164 : Gukuramo inda bikavamo urupfu

 

Iyo ibyakoreshejwe gukuramo inda biteye urupfu rw’umugore, uwabitanze, uwategetse cyangwa uwabirekuye azi icyo bigenewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20) niba umugore yaremeye gukuramo inda cyangwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000), niba umugore atigeze abyemera.

 

Ingingo ya 165 : Ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda

 

Nta buryozwacyaha ku mugore no ku muganga wakuyemo inda bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira :

 

1° kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu ;

 

2° kuba yarashyingiwe ku ngufu ;

 

3° kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri ;

 

4° kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.

 

Ukutaryozwa icyaha kuvugwa mu gace ka mbere, aka 2° n‟aka 3° tw’igika cya mbere cy’iyi ngingo kwemerwa gusa iyo nyir’ugusaba gukurwamo inda yagaragarije muganga icyemezo cy‟urukiko rubifitiye ububasha cyemeza kimwe mu bivugwa muri utwo duce, cyangwa bigaragarijwe urukiko n‟ukurikiranyweho icyaha cyo gukuramo inda.

 

Urukiko rushyikirijwe ikirego ruhagarika indi mirimo rukagisuzuma kandi rukagifatira umwanzuro mu buryo bwihutirwa.

 

Ingingo ya 166 : Ibigomba kubahirizwa kugira ngo hatabaho uburyozwacyaha ku muganga wakuyemo umugore inda cyangwa ku mugore wabyemeye

 

Nta buryozwacyaha bubaho ku muganga wavanyemo inda cyangwa ku mugore wemeye cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe adashobora kwifatira icyemezo cyo kuyikuzamo hakurikijwe ibivugwa mu gace ka 4° k’igika cya mbere cy’ ingingo ya 165 y‟iri Tegeko Ngenga, niba uburyo bukurikira bwarubahirijwe :

 

1° muganga amaze gusuzuma, asanze inda ishobora kwangiza bikomeye ubuzima bw‟umugore cyangwa asanze umwana adashobora kubaho ;

 

2° muganga wasuzumye yagishije inama undi muganga mu gihe bishoboka, maze :

 

a. akabikorera raporo ishyirwa mu nyandiko eshatu (3) ziriho umukono we n’uw’umuganga yagishije inama ;

 

b. kopi imwe ihabwa nyir’ubwite cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko mu gihe adashobora kwifatira icyemezo ;

 

c. indi ikabikwa n’umuganga wamusuzumye ;

 

d. iya gatatu igahabwa umukuru w’ibitaro.

 

Ingingo ya 167 : Kwikuramo inda cyangwa kuyikuramo undi bikozwe n‟umuntu ukora umwuga w‟ubuvuzi

 

Ku byaha biteganyijwe mu ngingo ya 162 n’iya 163 z’iri tegeko ngenga, niba uwakoze icyaha ari umuganga, umubyaza, umufarumasiye, ahanishwa kandi igihano cy’umugereka cyo kubuzwa gukomeza umwuga by’igihe, kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5).

 

Mu gihe cy’isubiracyaha, kubuzwa gukomeza umwuga biba burundu. Umuntu ukora umurimo yabujijwe kubera impamvu zavuzwe mu gika cya 1 n’icya 2 by’iyi ngingo, ahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

 

anthere@igihe.rw

 

Exit mobile version