GLPOST

Gatsibo: Yimwe inkwano ahitamo kubeshya ko yafashwe ku ngufu n’ abagabo 5

 

Nyuma yaho hamenyekaniye amakuru avuga ko umukobwa w’ imyaka 20 y’ amavuko Jovia Kanyana yaba yarafashwe ku ngufu n’ abagabo 5 bo mu rugo rumwe, kugeza ubu Jovia Kanyana uri mu maboko ya polisi kuri station ya Kiramuruzi ariyemerera ko yabeshye.

Amakuru y’ ifatwa ku ngufu rya Jovia Kanyana yamenyekanye ubwo yagezaga ikibazo cye ku muyobozi ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage, Shadrack, mu kagari ka Simwa mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo.

 

Mu kiganiro Shadrak yagiranye na Rushyashya.net ku murongo wa telefoni akimara kumenya ikibazo cya Kanyana, yavuze ko ngo amaze amezi 4 afatwa ku ngufu n’ abagabo 5 bavukana.

Umuyobozi wo mu nzego zibanze, Shadrak, yihutiye kugeza ikibazo kuri polisi y’ akarere ka Gatsibo na yo yihutira gukurikirana ikibazo cya Kanyana ndetse n’ amakuru akavuga ko yashoboye guta muri yombi abagabo 4 na nyina ubabyara ndetse na Grace Murekatete wagejeje Kanyana muri urwo rugo.

Polisi y’ akarere ka Gatsibo ivuga ko ikimara kumenya ko Kanyana yafashwe ku ngufu, yajyanywe kwa muganga ku bitaro bya Kiziguro gukorerwa ibizamini ariko ibisubizo bya muganga ngo bikaba byerekana ko uwo mukobwa nta kibazo afite.

 

Polisi ikomeza ivuga ko nyuma yo guhabwa amakuru n’ uwazanye Kanyana gushyingirwa, abamotari bamutwaraga, n’ abakozi ba salo (Saloon) yamutunganyirizaga umusatsi, bose bavuze ko uwo mukomwa bamubonaga nta kibazo afite kuko iyo aza kukigira ntiyari bwemere gusubira aho we avuga ko yari yarakingiranywe mu gihe cy’ amezi ane.

Kanyana kugeza ubu uri mu maboko ya polisi kuri station ya Kiramuruzi ku mpamvu z’ iperereza rigikorwa nkuko polisi ibivuga, yiyemerera ko yabeshye kubera ko yari amaze kwimwa amafaranga ibihumbi 500 y’ inkwano na Segore Fredi umugabo wa Grace Murekatete wamuzanye gushyingirwa.

 

Kanda hano wumve ikiganiro Jovia Kanyana yagiranye na Rushyashya.net avuga uburyo yafashwe ku ngufu.

Ikiganiro Jovia Kanyana yagiranye na Rushyashya.net avuga uko yafashwe ku ngufu. by Cyuzuzo Kayitare Annah

Umumotari, Fred Munyankindi, utwara moto ifite pulaki No RB 402 S mu kiganiro yagiranye na Rushyashya.net ubwo yamusangaga mu gasanteri ka Kabarore yavuze ko yatwaye Kanyana inshuro 2 kuri moto amukura mu rugo kandi akahamugarura.

 

Ati : “Ibi bintu nabimenye mbyumvise kuri radiyo kandi pe ! Namutwaraga mbona nta kibazo afite nkamukura mu rugo aho yabaga nkahamugarura…. Bwa mbere namutwaye kwa muganga nka saa moya za mu gitondo iwabo ni bo banyishyuye, ubwa 2 namujyanye muri salo bita “kwa Mere” gukoresha imisatsi saa yine, mugarura mu rugo saa cyenda z’ umugoroba.”

Undi mumotari watwaye Kanyana ni James Ntwari uzwi ku izina rya Gaperi, atwara moto ifite pulaki No RC 476 F aturanye n’ aho uyu mukobwa bivugwa ko yari yarashatse i Kibondo.

 

Ati : “Moto yazanye Kanyana na Grace ibakuye ku cya Nyirangarama ni iyanjye ariko Ndamage ni we wabatwaye kuko nari nayimutije, habayeho ubukwe ashyingirwa Emmanuel Manzi umusore ufite ubumuga bwo kutabona……

Kanyana njye ubwanjye namutwaye kwa Pastor kuri moto, namukuye ku isoko rya Rwagitima ari kumwe na Cyabitama umukobwa wa Fina ari na we nyina wa Manweli wari umugabo wa Kanyana kandi ubwo hari mu mpera z’ ukwezi kwa gatatu… Namusangaga kwa Fina, nkamusanga kwa Vianey Muganza (Musaza wa Fina), namubonaga ku Gikumba no mu ifamu atemberamo, ukuntu yivumbuye nuko yanze umugabo ni byo byancanze……”

Uko Jovia Kanyana yarambagijwe n’ imvano yo kwanga inkwano agahitamo kubeshya

 

Mu kiganiro kirambuye Rushyashya.net yagiranye na Fina yavuze ko mu kwezi kwa Munani 2013 Emmanuel Manzi (ufite ubumuga bwo kutabona) yabwiye Grace Murekatete ati : “Iwanyu nta bakobwa bahaba ngo uzanshakire umugore ?” icyo gihe byari nyuma yo kurambagiza uwa mbere bigapfa.

Mu Ukuboza 2013 Grace uba mu gihugu cy’ Ubugande yahamagaye Fina amubaza niba Manzi agikeneye umugore, ati : “Nabonye umukobwa mwiza kandi namubwiye uko Manzi ameze aramwemera” icyo gihe hari ku itariki ya 15/12/2013.

 

Ku itariki 21/12/2013 Grace yagombaga gutaha ubukwe i Kigali aturutse Uganda ariko akaza azanye n’ umugeni (Jovia Kanyana), Grace yasabye Fina kumwoherereza amafaranga y’ urugendo ibihumbi 50 hakagurwamo imyenda y’ umugeni no gutunganya umusatsi, Fina yahise yohereza ibihumbi 25.

Grace yasabye Fina ko yabagezaho umugeni (Jovia Kanyana) hagati y’ umunsi mukuru wa Noheli n’ Ubunani. Fina ubyara Emmanuel Manzi w’ imyaka 26 y’ amavuko wari washyingiwe Kanyana, yasabye Grace ko baza abavandimwe ba Manzi bakiri mu biruhuko bakiri mu biruhuko kugira ngo babone muramu wabo.

 

Grace wazanye Kanyana aje kumushyingira, yageze iw’ umugabo ku itariki ya 05/01/2014 saa moya z’ umugoroba, Fina yanze ko umugeni ararana n’ umugabo bataripimisha SIDA bukeye nibwo yabajyanye ku kigonderabuzima cya Kibondo barabapima basanga ari bazima batangira kubana batyo ariko umugeni yaramira kwa nyirakuru w’ umugabo kuko Nyirabukwe w’ umugeni afite akazi ka buri munsi akora gatuma atirirwa mu rugo nkuko Fina we ubwe yabitangarije Rushyashya.net ubwo yamusangaga muri salon yicisha inzara z’ ibirenge.

 

Nyuma Grace yahamagaye Fina amusaba ko yatanga inkwano vuba kuko iwabo w’ umugeni ari abahima bashobora kuzaka inka nyinshi, Fina ati : “Grace ! Hatarashira n’ amezi 2 koko ?”

Fina (nyirabukwe w’ umugeni) yagiye muri Uganda Gashenyi-Ntungamo mu kwezi kwa Gatatu kwirega, yakwa inka 4 na miliyoni 4 z’ amashiringi y’ amagande nk’ inkwano ariko birangira Segore Fred umugabo wa Grace ashimye inkwano y’ inka 2.

Inka 2 zaragurishijwe ibihumbi 500, Jovia Kanyana abwira Grace ko yamuha ayo mafaranga akazajya kwigurira inka.

 

Fina avuga ko icyo gihe Jovia yavuze ati : “Sinshaka ko Grace ankosha muyampe nyakoreshe mu mishinga yanjye”

Nyuma yo kudahabwa amafaranga y’ inkwano, ni bwo Jovia yabeshyeko hari aibyangombwa bye biri ku kagari ka Simwa agiye kuzana agahera ubwo ageza ikirego k’ uwushinzwe imibereho myiza y’ abaturage muri ako kagari, ari na bwo mu itangazamakuru hahise humvikana inkuru y’ uko Kanyana yasambanyijwe ku gahato n’ abagabo 5 agamije kwihimura kuko yari amaze kwimwa inkwano nkuko abaganiriye na Rushyashya.net babiyitangarije.

 

Jean Paul Kayitare / Rushyashya.net

kaypaul202@yahoo.fr

 

Exit mobile version