GLPOST

Gen Kayumba arasaba Kagame kunamura icumu akanereka kwigisha abanyarwanda umuco wo kwica!

general_kayumba_nyamwasa_paul_kagame

Mu kiganiro Gen Kayumba yagiranye na Serge kuri Radiyo Ijwi Itahuka yasabye Kagame ko yakunamura icumu ndetse anamusaba ko yareka umuco yadukanye muri iyi minsi wo gutoza abanyarwanda kwica. Kuri Gen Kayumba kuri we kwica ntabwo bikemura ibibazo kandi niba Kagame yibwira ko kubica aribwo buryo bwo kubacecekesha, aribeshya kuko hari abantu benshi ndetse bari no hanze bafite amabanga Kayumba azi cyangwa se na Col Karegeya yari afite. Ntabwo rero niyo yazashobora kwica Gen Kayumba azaba ahanaguye ibintu byose yaba azi kuko atari we wenyine ubizi.

 

Gen Kayumba yongeye kwibutsa Kagame ko imana ariyo itanga kandi ikambura n’ ubuzima. Ibyo Kagame yibwira rero ko niyica Kayumba azaba ariwe umukuye kw’ isi aribeshya cyane. Gen Kayumba we yumva ko niyicwa na Kagame cyangwa akicwa n’ ikindi icyo ari cyo cyose nuko ari umunsi imana yamugeneye uzaba wageze. Ku kibazo k’ imyigaragabyo yo kwamagana Kagame i Buruseli, Gen Kayumba yabishimye ariko yibutsa Kagame ibi bikurikira: Umunsi azaba ari i Buruseli hamwe na Museveni, Mugabe na Minisitiri w’ intebe wa Etiyopiya, ni we wenyine mukuru w ‘ igihugu uzaba ufite abanegihugu be bari kumuvugiriza induru.

 

Njye icyo narangirizaho nuko byanshimishe kongera kumva Gen Kayumba nyuma yo kurusimbuka yamagana Kagame. Ibi byanyeretse ko ibyaya mvugo ko “Agati kahagaritswe n’ Imana ntawe ugahungabanya” ari ukuri. Kagame rero izo Champagne yari kunywa we n’ umugore bamaze kwica Gen Kayumba, umubyeyi muri batisimu w’ umuhungu wabo Ivan Cyomoro, nibabe bazishyize muri ya ndiki yabo kuko imana itarakuraho Kayumba amaboko. Ikibabaje hano gusa nugushaka no guhitana Rosette Kayumba ndetse n’ abana ba Gen Kayumba. Kagame rero ntakimenya abo yita abanzi be abaribo aho ageze no kumva ko utavuze rumwe nawe agomba kumusanga aho ari akamwica n’ umuryango we wose. Gen Kayumba yagize imana ntiyatunga imbwa cyangwa injangwe naho ubundi abo bicanyi ba Kagame baba barisize zose bazimishijemo ayo masasu ya za AK47 bari bitwaje. Iyumvira nwe ibyo Gen Kayumba yavuze:

 

 

Source: Radiyo Itahuka

 

 

Exit mobile version