Kuri iyi taliki ya 4 Nyakanga 2014 umunsi mu Rwanda bizihiza Kagame aho kwizihiza intwari z’inkotanyi zagize uruhari mu gufata igihugu ku ngufu, Gen Kayumba yagize icyo avuga cyane cyane asubiza ibyo Kagame yavuze k’umunsi w’ubwigenge avuga ko abamuhuze ari abajura.
Mu kiganiro Gen Kayumba yagiranye na Radiyo Itahuka, yongeye kwerekana ukuntu Kagame ari mu minsi ya nyuma. Ariko yerekana uburyo bamwe mu basirikari bakuru nka Kabarebe bashyize ubwenge mu gifu bakaba babona Kagame nk’ikigirwamana. Kuri Gen Kayumba, umuryango wa FPR wagushije ibara kuko ufite ibigoryi byinshi cyane cyane nka Kabarebe wirirwa aramya Kagame abeshya abanyarwanda aho kuvuga ukuri.
Tega amatwi Gen Kayumba wumve aho asasa inzobe kubyo Kigali na Kagame bamaze iminsi babeshya abanyarwanda muri iyi minsi yabanjirije uyu munsi wo kwizihiza umunsi usa nkaho wahindutse kwizihiza Kagame aho kwizihiza intwari zose zagize uruhare mu gufata igihugu kuri iyi taliki ya 4 Nyakanga 2014:
|