Icyo Gen Maj Rwarakabije yavuze ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana na Jenoside
Gen Maj Rwarakabije Paul, Komiseri mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe gucunga imfungwa n’abagororwa (RCS), akaba n’umusirikare mukuru wabaye mu gisirikare cya Leta ishinjwa gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana atari ryo ryatumye haba iyo jenoside kuko yageragejwe kenshi na leta zariho.
Mu mpera z’icyumweru gishize mu gusoza icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, RCS yibutse ku nshuro ya kabiri abari abakozi bayo barenga 15 bakorewe jenoside, Gen Maj Paul Rwarakabije yagarutse ku mitegurire ya jenoside ku batutsi nk’umwe mu babayeho ku ngoma ya Kayibanda akaba yarabaye mu buyobozi ku ngoma ya Habyarimana.
Rwarakabije, imbere y’abari bari aho, yerekanye uburyo Jenoside yateguwe n’ubutegetsi bwabayeho mbere y’uko FPR ibufata, kandi ko ntaho ihuriye n’ihanurwa ry’indege y’uwari umukuru w’igihugu Juvenal Habyarimana.
Rwakabije yerekanye ingero zitandukanye z’uko abatutsi bagiye bicwa muri jenoside, mu gihe yise igeragezwa ryayo.
Yagize ati “Abakuru muri mwe murabizi ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yateguwe igihe kirekire. Ibyo bikaba byaragiye bigaragarira mu buryo abatutsi bagiye batotezwa ndetse bagahezwa, haba mu mashuri, mu kazi mu nzego z’umutekano ho byari ibindi. Ikindi ni uko umututsi mu Rwanda yambuwe ubumuntu akitwa inyamaswa : inyenzi inzoka n’ibindi.“
Aya mateka ayavuga kuko yayabayemo
Rwarakabije yakomeje asobanura ati “Jenoside yakorewe abatutsi tuzirikana uburyo leta yari iriho yayiteguye. Ibi njye mbibabwira nabayeho, igihe cya Kayibanda nari ndiho, nari umwana muto, nari mu ishuri, igihe cya Habyarimana nariho, narangizaga amashuri ariko noneho nkora n’akazi icyo gihe.”
Yerekanye ko ari amateka adakwiye gushidikanywaho kuko abivuga nk’uwabibayemo.
Yagize ati “Ibi mba mvuga ibyinshi nabibayemo, nabinyuzemo, abirirwa bavuga iyo, bavuga ibintu babicurika, birambabaza, ariko ngashima ko mu gihugu hano bimaze kugaragara ndetse no ku Isi ko Abanyarwanda aho bari hose barwanya iki kibi, jenoside.”
Gen Maj Rwarakabije akomeza avuga ko abigiza nkana ari abo kurwanywa ngo nubwo ”abenshi bamaze kumva ukuri, ariko abo basigaye ni ngombwa kubarwanya kuko ibyo baba barimo baba bigiza nkana.”
Avuga ko Jenoside itakorewe abatutsi kubera ko indege yaguye, ahubwo ngo yari yarateguwe ndetse ibanza kugeragezwa hamwe na hamwe mu Rwanda na mbere ya Mata 1994.
Yagize ati “Icyerekana ko yateguwe ni uko hagiye habaho n’igerageza rya jenoside aho abatutsi bagiye bicwa ; Bugesera, Kibirira, Bigogwe n’ahandi.”
Rwarakabije yagarutse ku buryo jenoside kandi yabanzirijwe no kwima umututsi agaciro ku ngoma zabayeho, aho ngo yimwe agaciro, agakorerwa ihohoterwa rikabije.
Yagize ati “ Muribuka kandi ifatwa n’ifungwa ry’abiswe ibyitso by’inkotanyi n’ibindi bibi byinshi byagiye bikorerwa abatusti.”
“Ibyo byose bigaragaza ko jenoside itaturutse ku ihanurwa ry’indege y’uwari umukuru w’igihugu Habyarimana Juvenal nk’uko bamwe babivuga, ahubwo yateguwe kuva kera kuko ibyo bikorwa bibi byose byakorerwaga umututsi leta yabaga ibirebera, ntigire icyo ibikoraho.” Uku niko yengeyeho.
Mu iyicwa ry’abatutsi ryari rigamije kubarimbura, Rwarakabije yavuze ko amahanga yabatererenye agasiga bicwa agafata indege akisubirirayo. Gusa ngo ashima igice cy’Abanyarwanda bahagurutse bakitanga bagakiza abicwaga.
Yagize ati “Nubwo bari bagamije kubatsemba ntibabigezeho kubera igice cy’Abanyarwanda cyahagurutse kikarwanya abo bagome ndetse kikabatsinda (FPR Inkotanyi).”